Digiqole ad

Mbarushimana yavuze ko yahishwe abavoka 360 ngo ahitemo umwe

 Mbarushimana yavuze ko yahishwe abavoka 360 ngo ahitemo umwe

Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 03/07/2014. Photo/D S Rubangura

 “ Nashyikirijwe liste iriho Abavoka 530”;

“ Muri 2012 Urugaga rwabo rwandikiye amahanga ko mu Rwanda hari abagera kuri 890”

“ Mu myaka itatu gusa abavoka 360 bagiye he?”;

“ Nahishwe Abavoka, kandi wenda aribo bashobora kugirira inyungu ubutabera najye ubwanjye”

Kuwa 25 Werurwe – Ni amagambo ya Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ubwo yagaragarizaga Urukiko Rukuru uruhurirane rw’imbogamizi n’inzitizi byatumye atabasha guhitamo uzamwunganira, yavuze ko intonde yashyikirijwe zirimo ubusembwa bukabije ndetse azigereranya nk’amata arimo igitotsi.

Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 03/07/2014
Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 03/07/2014

Ni ku nshuro ya mbere Mbarushimana Emmanuel woherejwe n’igihugu cya Danemark yari agejejwe imbere y’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi, aho yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha adafite umwunganira.

Mbarushimana, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark, akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibibishamikiyeho.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha bitanu Ubushinjacyaha bumukurikiranyweho; Urukiko rwamubajije niba aburana yemera ibyaha, asubiza agira ati “ ntacyo nabivugaho kuko ntunganiwe “.

Yifashije inyandiko yashyikirije Inteko y’urukiko n’Ubushinjacyaha, yasobanuye impamvu atabashije guhitamo uwamwunganira muri uru rubanza rwe, inyandiko yari ikubiyemo n’izindi mpamvu zituma atari yiteguye kuburana.

Uregwa (Mbarushimana), yibanze ku mubare w’abavoka bari ku ntonde yashyikirijwe ndetse agaragaza n’ibindi ngo birimo urujijo we yise ubusembwa bukabije.

Yagize ati “kuwa 23 Mutarama; 2012 uhagarariye urugaga rw’Abavoka yandikiye amahanga agaragaza ko uru rugaga rugizwe n’bavoka environ (bakabakaba) 890, ariko a mon ettonement (icyantangaje) ni uko intonde nahawe ziriho abavoka 530 gusa;

Ni gute mu myaka itatu uru rugaga rwaba rubuze abavoka 360, kandi nyamara mu gihugu cyacu (Rwanda) amashuri yigisha amategeko ntiyigeze afungwa”.

Urukiko rwahise rumusaba kurasa ku ntego akarugaragariza ikibazo nyirizina yabibonyemo kikamuzitira guhitamo uwamwunganira.

Uregwa yahise agira ati “ikibazo cyaba ari uko ndi guhishwa abavoka,..hari abantu ndi guhishwa, abantu 360 bose ntabwirwa;..nyamara ndamutse aribo mpisemo aribo bagirira inyungu ubutabera nanjye ubwanjye”.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iyi atari impamvu yatera uregwa kutabasha guhitamo uwamwunganira kuko urutonde rw’abavoka ruhinduka buri gihe bitewe n’impamvu kandi bigakorwa n’ubuyobozi bw’urugaga rwabo ku mpamvu zabwo bwite.

Mutangana Jean Bosco; umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “ urutonde rw’abavoka ruhora rukura cyangwa rukagabanuka, kandi iri vugurura rishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ziri mu rugaga, kuko ntiwambwira ko uwakosheje atazakurikiranwa”.

Izindi nzitizi uregwa yahuye nazo mu guhitamo uwamwunganira biturutse kuri izi ntonde yahawe, yavuze ko izi ntonde eshatu zibusanya ku biranga umwavoka runaka, aho yavuze ko Abavoka 215 muri 530 yahawe uretse amazina agiye ahuye kuri buri rutonde ariko ibiranga Avoka yaragiye abona bitandukanye.

Yagize ati “ amazina ari amwe ariko ugasanga uburyo; uburambe bafite mu kazi, amashuri yize;cyangwa umwaka yinjiriye mu rugaga bidahuye kuri buri litse. Izi listes zirimo ubusembwa bukabije”.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko izi zitari kuba impamvu abura amahitamo, Mutangana akomeza agira ati “nibura se mu bo yabonye badafite ubusembwa kuki atabashije guhitamo umwe cyangwa babiri”

Urukiko narwo rwahise rumubaza impamvu ibi bitakozwe asubiza agira ati “igitotsi mu mata ntikiba gito,.. kandi amata yagaragayemo igitotsi arabogorwa”.

 

Dosiye imushinja ngo ntisomeka ku kigerero cya 50%

Mbarushimana kandi yagaragaje ko atari yiteguye kuburana kuko ngo dosiye ikubiyemo ibirego bye itari yuzuye ndetse zimwe mu mpapuro ziyigize zidasomeka, ibintu ngo atahwemye kugaragaza ariko ngo akaba yarasubijwe ku munsi w’ejo.

Kuri iki; Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye bwashyikireje uregwa zisomeka ndetse zuzuye, bunavuga ko atigeze agaragaza aho ibidasomeka biherereye.

Uregwa kandi yavuze ko yahuye n’imbogamizi yo kutabona ibikoresho byamufasha gutegura urubanza kandi ngo mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Denmark yamwoherereje avuga ko agomba kubigenerwa.

Ibi Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko ku ikubitiro uyu mugabo akigezwa mu Rwanda yahawe ibikiresho by’ibanze nyuma y’amezi atatu asaba ibindi aza arabihabwa, birimo mudasobwa imwe(laptop), impapuro, ibyo kuzitwaramo n’ibindi.

Gusa bwongeraho ko n’ubwo ibi byakozwe bitari mu nshingano zabwo (Ubushinjacyaha), ko akwiye kujya abisaba Gereza afungiwemo cyangwa urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa, ibintu uregwa (Mbarushimana) yavuze ko ari nko kumubwira ngo “ va ku giti jya ku muntu”.

Mbarushimana akurikiranweho ibyaha bitanu, birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside, gucura umugambi wo gukora icyaha cya jenoside, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu no kurimbura nk’icyaha nacyo kibasiye inyokomuntu.

Mu kwanzura Urukiko rwavuze ko uregwa azashyikirizwa urutonde rwa nyuma rw’Abavoka agahitamo uwamwunganira.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 23 Mata, impande zombi ziganira ku buryo iburanisha rizagenda.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Igendere munyarwanda wishwe n’interahamwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuko abitwa ko barokotse ubwicanyi bw’izo nkoramaraso bariho baricwa rubozo n’interahamwe zashyikirijwe ubutabera ngo zisobanure amarorerwa zakoze.
    Barishongora bigatinda,bakina ku mubyimba abo biciye bitwaje uburenganzira bwo kwiregura imbere y’ubucamanza,mbese keretse icyo badashaka kuvuga cyangwa icyo bibagiwe.
    Ariko bitinde bitebuke, Umucamanza utabera n’umwe gusa,n’Imana yaturemye.Cyane cyane ko ababashinja bazabasanga bicaranye n’uzabacira urubanza rwa nyuma!!!!!!!!!!

  • Ubwirasi, ubwibone, kwiyemera, by’iyi nterahamwe biteye ishozi! ariko bizashira buretse bagukanire urugukwiye wa mugome we! Igihe waciraga Abatutsi urwo gupfa hari n’umwe wagize icyo agusaba ni mu gihe kandi kuri ya ngoma yanyu nta burenganzira abatutsi bagiraga…none urivovotaaaa witeteshaaaa aaa uvuna umuheha wongeza undi abo wiciye bakureba, nta n’isoni ugira!! Ese iby’uburenganzira waje kubimenyera muri Danemark ko mukiri mu Rda mutari muzi ko n’iryo jambo ribaho ku mututsi?i rero ngo mwicaga inzoka cg inyenzi !!!Hama rero ubazwe ibyo wakoze burya si buno wiraza i Nyanza wagira sha!!!

  • Basomyi bavadimwe reka mbaze kd munsubkize? abahutu bapfuye nabafunze ko baruta abatutsi bapfuye inshuro nke3,buriya nukuvugako buri mututsi wapfuye yagiye yicwa nabahutu nabura!3? Kuko numva burimuhhutu yaragizemo uruhare ?nimba ataribyabindingo niba atariswo niswo wanynu? Ntegereje igisubizo

  • Urabuzwa niki kubaza utyo ko ijambo murihorana!! abafite icyo bavuga nibagusubize kuko ndabizi ko mutanyurwa. uretse kwirengagiza se uko mwagabaga ibitero urabiyobewe cg warukiri umwana ntubizi? muratangiye ariko uwiteka abaturinde!!!!!!!!!!!!!!

  • Uwiyise kc,
    Uzabona uri i Rwanda!
    Nicyo nkwifuriza nyuma y’amagambo wanditse y’agashinyaguro n’agasomborotso!

Comments are closed.

en_USEnglish