Digiqole ad

Birindabagabo ukekwaho gukora Jenoside i Rukumberi yagejejwe mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu Saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike Police Mpuzamahanga ibinyujije kuri Police ya Uganda yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda Birindabagabo Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Komini Sake Segiteri ya Rukumberi muri Perefegitura ya Kibungo akaba yahise yoherezwa kuri Station ya Police ya Kicukiro.

Amaze gushyikirizwa Polisi y'u Rwanda
Amaze gushyikirizwa Polisi y’u Rwanda

Uyu mugabo wahoze ari Pasteur mu idini rya ADEPR mu cyahoze ari Komine Sake mu Segiteri ya Rukumberi yavukiye muri Komini Karago ariko Jenoside iba ari Pasteur muri Sake.

Birindabagabo w’imyaka 59 yafatiwe muri Uganda ari naho yaje avanwa, ni nyuma y’uko hashyizweho impapuro zo kumuta muri yombi zashyiriweho kuwa 30 Kamena 2014.

Callixte Kabandana umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace yabwiye Umuseke ko yibuka ko taliki ya 08 Mata 1994 Birindabagabo yinjiye mu rusengero Abatutsi bari bahungiyemo afata iya mbere arasa undi Pasteur w’Umututsi wasengeraga abari bahahungiye abaragiza Imana nyuma ngo abasirikare bari bamuherekeje batangira kwica abandi Batutsi mu rusengero.

Kabandana avuga ko muri iriya Komini hari abantu batatu bavuga rikijyana aribo Birindabagabo Jean Paul, Burugumesitiri Rutayisire Erneste na Depite Mutabaruka Sylivan.

Aba babiri tuvuze nyuma ntibarafatwa ariko Kabandana ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bari batuye Rukumberi avuga ko bikekwako bari mu gihugu cya Malawi.

Kabandana yaboneyeho gusaba inzego bireba ko uyu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumberi yazaburanishirizwa aho bamushinja ko yakoreye ibyo byaha.

Birindabagabo yaje n'indege ya Rwandair
Birindabagabo yaje n’indege ya Rwandair

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Ariko police nayo iba ibonye uko yifotoza, umuntu arimo amapingu afashwe na abapolice babiri na amaboko abiri!!

    • Ariko mwagiye mureka! Ubwo ibyo nibyo ubashije kuvuga? Burya hari abantu bahora bareba ibigenze nabi gusa, ntibite kubiba byagenze neza. Ubwo nawe ni muri abo ubarizwa. Nonese Polisi niba yakoze akazi kayo, ikindi uyishakaho niki? Ntabwo wanatekerezako kino kigabo gishobora kuba kyanatoroka. umuntu wagize uruhare muri genocide yarangiza akihisha kuriya ntabwo wapfa kwizera ibyo atekereza. Ahubwo je ndashimira byimazeyo Polisi yacu kubwakazi keza ikora.

  • naze ubutabera bwari bumutegereje kandi ndizerako abacitse ku icumu bagiye kubona ubutabera

  • @alice, so what? Tuvaneho iryo pfunwe. Abandi twishimiye ubufatanye hagati ya Uganda n’u Rwanda byatumye uyu muvunamuheto winkoramaraso amaherezo atabwa muli yombi akazanwa kuryozwa icyorezo yasize akoreye benekanyarwanda. N’abandi nkawe, imyobo babunzemo iyo ariyo yose babimenye; amaherezo inzira uyu munyagwa ajemo nabo bazayicamo.

  • niba koko yarabikoze abiryozwe!
    naho ibyabavuga ngo abagabo batatu baravugaga rikijyana, byo ndunva atari ikirego! ahubwo ari ishyari! none se icyo gihe niba bari abategetsi nkuko mubivuga wagirango basuzugurwe?? kimwe nabategeka ubu! baravuga rikijyana!
    sinon ntabwo waba uri umutegetsi!

  • Ariko koko niba ariko byagenze agafata imbunda akarasa mugenzi we! Ubwo ahagrara imbere y’abantu akabigisha iki koko?

  • Imana izabashakisha hose mwishyure amaraso y abana bayo mwamennye. Ayiweeee amaraso atariho urubanza ntaho muzayahungira. ubutabera bukore akazi kabwo neza.

  • Interahamwe zakatiwe uwashaka kuzihumba biroroshye ;

    Ni bashyireho urutonde rwanashakishwa rujyekuri website izwi ubundi tubatange aho tuzi bihishe ko duhura nabo buri mubsi aho duhura kw’isi yose.

    Ex: nkuwatorotse gereza ya Ririma Lt HAGUMA Samuel witsimbye mu cyaro hegera Liege mu bubiligi yangiyeho ataziko nagera naho hantu…

    Twabatanga mu gihe gito cyane ubutabera bugakora ibyabwo.

    Abari Asie bo ntabwo bankira aho bacucitse ndahazi.

  • Ndi gye uyo munyagwa namushiraho petrol!!

    • Dear Uwase Peace,

      Mu rurimi rw’ikinyarwanda ntabwo bandika “Ndi gye uwo munyagwa namushiraho petrol” nk’uko wowe wabyandutse hano. Ahubwo bandika: “ARI NJYE uwo munyagwa namushYiraho PETEROLI”

      Rwose ikinyarwanda cyacu nimureke kugitobanga.

  • Na Malawi yabaye indiri y’abajenosideri ikwiye gufatirwa ibihano mpuzamahanga.Kimwe nabishe Charlie Hebdo bagahagurukirwa bidasanzwe, Abafaransa nabo bahagurukire abakoze genoside bahereye iwabo.Abantu bose barangana imbere y’Imana Ewaana!

  • Uyu mwicanyi wagirango yigiye hamwe na wawundi wari Pasiteri wa ADEPER Mu cyahoze ari komini Kanzenze Uwinkindi Jean!!!!!!!!!

    Iyi nkoramaraso nibapfe kuyifunga bayikatire burundu y’Umwihariko itazongera kugira uwo ikoraho!!!!!!!!

  • Ariko se buriza umuntu nk’uyu indege amfite n’ishashi mu ntoki koko ? Ubwo se iyo bamugurira Emballage ya pape basi ! Reba uko kirebaaa !!!

  • Nonese ko yinjiranye i sachet murwagasabo, @ Alice ubwosushaka kuvugiki ngo police irifotoza, wasanga ari oncle wawe buriya

    • Azajyanwe aho yakoreye icyaha umunsi wo kuburana kandi turasaba ngo abamushinja ntibabe abo bakoranye icyaha gusa ahubwo n’abarokotse genocide ba Rukumbeli babonye ibyo yabakoreraga nabo babe abatangabuhamya

  • ariko se ko ndeba afite ishashi ntaziko mu Rwanda zacitse koko, Imana izaza ibagaragaza ntawakoreye nabi Urwanda uzaba amahoro, nabandi nigihe gusa, murye muri mege kabisa mbega ubukonje.amaraso yinzirakaregane azabagaruka.

  • iki ntangaza ni uko aho bari hose amaraso ya bakurikiranye nta no gushyira uturaso ku mubiri.Naho ibyo kwinjizanya ishashi ni uko ari ubwo yamenaga amaraso yarazi ko uyu munsi utazagera. Naze bamukatire urumukwiye wabona yarari mu gitero kishe Data wacu n abana be bose.Amaraso ya abacu azabahame.

  • Uzi ko kino kigabo gikoze ikosa raya kabiri nyuma y’irya jenoside? fora iryo kose ni irihe? kinjiranye sachet mu gihugu kandi twaraziciye!!

  • Ndashimira Police mpuzamahanga, Police ya Uganda na Police y’igihugu cyacu cy’u Rwanda by’umwihariko
    bakomeje gufatanya bakaba bazanye imbere y’ubutabera iyo nkoramaraso ngo ni Pasteur.

    Uwo munyarwandakazi ngo ni Alice ngo iyi Nterahamwe ifashwe n’aba police babiri n’amaboko abri byamubabaje cyane, barikumubabariza umuntu we, ahubwo abantu bafite ingengabitekerezo nk’iyi(ba Alice wanditse ibi) kuki batajyanwa imbere y’ubutabera ngo basobanure neza ibyo baba bashatse kuvuga neza ? Birababaje cyane !!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • Naze tumubaze ibyo yadukoreye nabana bacu bahabuliye ubuzima abasaza nabakecuru abasore ninkumi bamuzane mu murenge wa Rukumbeli aburanishilizwe muruhame rwaho yakoreye icyaha ahubwo uwadufatira Burugumesitiri Rutayisire Erneste na Depite Mutabaruka Sylivan. nuwobitaga Karegeya wabaga mabuga ya mbere nyabuhoro bakaryozwa imfura zacu zahabuliye ubuzima reta nishiremo ingufu bafatwe?

  • Njye ndashimira Police y’u Urwanda ikora akazi ishinzwe.

    Naho ibyo kufata abamennye amaraso nibyo kandi bagacirwa urubakwiye, icyo nzi cyo nuko umuntu wese umena amaraso yica ikiremwa kimeze nkawe, kandi atariwe wakiremye, Imana izanjya ibirangiza njyewe singira menshi arikoko ushobora kwisesengurira.

  • Muvandimwe @barinda, nanjye ali JYE sinakwandika ngo NJYE.

  • Alice ihangane, agahinda kawe nta mwanya gafite kuri uru rubuga. Uyu mwicanyi naze arebe ukuntu igihugu bene wanyu basize bagize itongo ,bacyujujemo amaraso n’imirambo uko gisigaye gisa.Arebe abatutsi yashakaga kumara ukuntu batuye u Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda kandi noneho badasaba inkoramaraso kubababarira ntibabice.Naho niba bikubabaje cyane kureba bariya bapolisi bafashe uriya mwicanyi,uzimanike.

  • @ ALICE : ibi babyita ngo ari muya bagabo ha ha ha…

    Jye singushinja ibyo uteruye ntazi ikikurimo keretse iyo ugaya ikigambiriwe cyo ku mugeza mu butabera.

    Ahubwo koko ndagaruka kubyo uvuze gusa…, ushobora kuba wifuzaga yuko afatwa ariko mu buryo bukwiye !!!!

    Uburyo koko police 2 zimucakiye mo s’ubunyamwuga kuko bagombaga ku mucakira bemye kandi muri position atabasha kwishikanuza ngo yiyahure tuvuge nko kwikubita ku kimukomeretsa mu modoka ikamuhitana gutamira ubumara bwa mwica se utuntu nkutwo burya nicyo kumucakira bimara suko aba yacika !!!!
    Police rero ihagaze mu buryo butaryoheye ijisho cg icyo gikorwa irimo naho ku mucakira ari 2 byo niko bikorwa around d wolrd hakaza mo rero na ka kantu kuko police nayo iba idafite ibikoresho bihambaye !!!!
    Police iyo imucakia yambaye za jule zidapfumurwa ni sasu barateruye inkono ya gatuza yifite pisto kwi tako itoroshi ku mukandara utuntu nkutwo wari gusanga bibereye ijisho !!!!!

    Twasana abayobozi ba police bakazakosora udukosa nkutwo ubutaba police yigaragaza muri media mpuzamahanga nkiyi ikajya iba irangwa ni bikoresho byuzuye nkuko tujya tubona abarinda umukuru wi gihugu baba bakeye babereye ijisho !!!!

    Bitera amahanga kutugirira icyizere mu mirimo dukora hano iwacu.

  • Ubutabera nibukore akazi kabwo,iyo nkoramaraso iryozwe amarira yateje mu rwagasabo.

Comments are closed.

en_USEnglish