Digiqole ad

Laurence MUSHWANA yatewe ishavu na Jenoside yakorewe Abatutsi

Mabedle Laurence MUSHWANA uyobora komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga, avuga ko yatangajwe n’ibyo ikiremwa muntu cyakoze muri Jenoside, ariko ngo abantu bakwiye kwigira ku byahise bakubaka u Rwanda.

Mabedle Laurence MUSHWANA bamusobanurira amateka yaranze u Rwanda
Mabedle Laurence MUSHWANA bamusobanurira amateka yaranze u Rwanda

Mu kiganiro na Umuseke umuyobozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine yavuze ko impamvu yatumye bazana umushyitsi nk’uyu gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukugirango amenye amateka yaranze u Rwanda icyo gihe kuko uburenganzira bwa muntu muri icyo gihe bwarahungabanijwe cyane.

Nirere avuga ko aya mateka yacu mabi yakagombye kubera isomo n’abandi.

Yagize ati “Guhohotera uburenganzira bwa muntu bw’ibanze nko kubaho, twumva ko isi yose igomba kumenya amateka y’u Rwanda, ikamenya ibyago u Rwanda rwagize, ikamenya n’uburyo rwagiye rubosohokamo.

Hagamijwe kumenyekanisha ayo mateka mabi n’uko jenoside yabaye mu Rwanda itazongera kubaho ukundi, kimwe n’ahandi.”

Nirere Madeleine yakomeje avuga ko mu myaka 20 ishize kuva mu 1994 hari intambwe nini cyane yatewe, aho umuntu yishyira akizana, akagenda ntacyo yikanga, akagenda atikanga umuntu uri bumwice, cyangwa uri bumugirire nabi kuko umutekano ubu ari ikintu gikomeye cyane.

Nirere Madeleine avuga ko uburenganzira bwo kugira igihugu, ubwo kwidegembya ukajya aho ushaka, umuturage abuhabwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko.

Mu Rwanda ngo urebye mu burenganzira mu mibereho, harimo kwivuza (mutuelle de santé), gahunda ya girinka ifasha Abanyarwanda batishoboye kubaho, ndetse ngo mu burezi umwana wese ariga hatitawe ku cyo aricyo ahubwo akimuka harebwe amanota ye.

Nirere yabwiye Umuseke ko hagomba gushimwa ko umuco wo kudahana waranduwe kuko ariwo wagejeje u Rwanda kuri jenoside.

Avuga ko bashima ibyo inkiko gacaca zagezeho, bakaba bashima intambwe u Rwanda rwagezeho ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, gusa bitabujije ko inzira ngo ikiri ndende aho avuga ko igihugu kikiri kwiyubaka cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu, ariko ngo ni urugendo Abanyarwanda bose bagomba gufatanya kuko ngo imbere ni heza.

Mabedle Laurence MUSHWANA, umuyobozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi w’u rwego mpuzamahanga rushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi, yavuze ko yakozweho no kubona ibyo ikiremwa muntu cyakoreye ikindi kiremwa muntu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibi byakagombye kutwigisha uko twakubahana, gusa ikiremwa muntu kigomba kubaha ikindi kiremwa muntu.”

Mabedle Laurence MUSHWANA yakomeje avuga ko abantu batagomba gutakaza icyizere, ngo ahubwo bagomba kureba imbere kandi ibyahise ntibyibagirane, ati “Tugomba kureba imbere tukubaka u Rwanda.”

Mabedle ashyira indabo ku mibiri yabazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ku rwibutso rwa Gisozi
Mabedle ashyira indabo ku mibiri yabazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ku rwibutso rwa Gisozi
Mabedle Laurence MUSHWANA aganira n'abanyamakuru
Mabedle Laurence MUSHWANA aganira n’abanyamakuru
Nirere Madeleine avugana n'abanyamakuru
Nirere Madeleine avugana n’abanyamakuru

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish