Digiqole ad

Undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye Bandora

Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Charles Bandora ku byaha uyu akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 13 Ukwakira undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye uregwa anasaba urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo zose yakoreshejwe n’ubugenzacyaha n’Ubushinjacya ngo  kuko yazikoreshejwe ku gahato akanizezwa ibihembo byo kuzafungurwa.

Charles Bandora uri kuregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yoherejwe n'igihugu cya Norvége kuburanira mu Rwanda
Charles Bandora uri kuregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yoherejwe n’igihugu cya Norvége kuburanira mu Rwanda

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’undi mutangabuhamya wa kane w’Ubushinjacyaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, urukiko rwakiriye undi, ni uwitwa Baziga Emmanuel  waje aje kunganira Ubushinjacyaha kuko nawe ari uwo ku ruhande rwabwo ariko akaba yatangaje ko nta ruhare na ruto azi Bandora yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko mvugo yakoze kuva mu mwaka wa 2008, Baziga yatangarije urukiko ko zose yazikoreshejwe ku gahato k’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu bo yiciye muri Jenoside, ibintu we yise ko yemeye kuba igikoresho kugira ngo ashinje Bandora.

Yagize ati  nemeye kuba igikoresho kugira ngo nshinje Bandora, muri 2003 ubwo nari mfunguwe bamwe mu bacikacumu niciye nkanasahura imitungo yabo bansabye gushinja Bandora kubera ibi nabakoreye nkaba ntaranabishyuye ».

Abajijwe ku nama yo kuwa 07 Mata 1994 yakorewe kwa Bandora yo gucura umugambi wo kwica Abatutsi nk’uko bikubiye mu nyandikomvugo yasinye mu 2003 imbere y’Ubugenzacyaha, Baziga wakatiwe n’inkiko kubera Jenoside, yavuze ko iki Ubushinjacyaha bukomeje kwita inama atazi aho bubikura ahubwo ko ari abantu bari bahuriye kwa Bandora nyuma yo kwibwa amafaranga.

Yagize ati « erega icyo Ubushinjacyaha bwita inama sinzi aho bubikura n’ubwo nategetswe kuvuga ko yari inama, ariko ni abantu bari baje kwiga ku bujura bwari bwakorewe Bandora, ntabwo yari inama ».

Baziga yagiye atunga agatoki umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha ko aho asubiriye muri Gereza yamusanzeyo inshuro nyinshi amubaza ibibazo we yavuze ko yabaga yabikuye ku Ruhuha ku buryo yabaga yabitumwe n’abantu ngo kuko  yamubwiraga ibisubizo agomba kubitangaho.

Ibi byose Baziga Emmanuel ngo yemeye kubikora kuko yizezwaga kuzagabanyirizwa igihano ku buryo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe cyari guhanagurwa agataha.

Abajijwe n’Urukiko ubuhamya bukwiye guhabwa agaciro, Baziga yagize ati « ahubwo rwose izi nyandiko mvugo zose muziteshe agaciro, iby’ukuri ni ibyo mvugiye aha ».

Ibi bibaye mu gihe undi mutangabuhamya witwa Hakizimana de Gaule nawe atangarije Urukiko ko ibyo yashinjije Bandora ari ibinyoma kuko ngo yabikoreshejwe ku gahato ndetse nawe ngo akaba yarizezwaga ibihembo byo kugabanyirizwa ¼ cy’igihano yahawe.

 

Bandora yasabwe n’urukiko kutitwara nk’uri mu isoko

Ubwo Urukiko rwumvaga umutangabuhamya wabimburiye abandi kuri uyu kane mu gitondo, uyu utanifuje ko izina rye rimenyekana ; uregwa (Bandora) yikomwe n’urukiko kutazongera kwiha ijambo ndetse runamubwira ko mu rukiko batitwara nk’abari mu isoko.

Ibi byatewe n’uko uregwa yagaragazaga ko atishimiye imyitwarire y’Ubushinjacyaha aho bwatangiraga gusoma bimwe mu bikubiye mu nyandiko mvugo y’uyu mutangabuhamya kugira ngo abitangeho ibisobanuro byimbitse, dore ko mbere yari yagaragaje ko ubwicanyi bwatangiye 06 Mata uyu munsi akaza kuvuga ko bwatangiye kuwa 07 Mata. Maze uregwa ( Bandora) agahita ahaguruka akavuga adahawe ijambo, ibintu bitakiriwe neza n’Urukiko ubundi rusanzwe rugena imigendekere y’iburanisha rukanatanga ijambo mu gihe hari umwe mu baburanyi uryatse.

Mu gihe Ubushinjacya bwari butangiye gusoma ibi bikubiye muri nyandiko mvugo, uregwa ( Bandora ) yahise abuca mu ijambo avuga ko ibi Ubushinjacyaha buri gukora ari ukwibutsa umutangabuhamya.

Mu mvugo y’uburakari, yagize ati « ibyo ni ukwibutsa umutangabuhamya kandi ntibikwiye mu gihe ibyo Ubushinjacyaha bumwibutsa ariwe we ubwe wabyivugiye ».

Ibi ntibyaje kwakirwa neza n’Urukiko kuko ibi uregwa  yari abikoze adasabye ijambo ndetse ruhita runamuhagarika rumusaba kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu rukiko kuko ababuranyi bagira uko bitwara mu rukiko.

Perezida w’inteko y’Urukiko yahise abwira uregwa muri aya magambo « urukiko ntaho ruhuriye n’isoko, nushaka ijambo ujye umanika akaboko, uvuge ari uko turiguhaye ».

Uregwa ntiyazuyaje yahise yongera aricara abisabira imbabazi asezeranya Urukiko ko atazabyongera asobanura ko byatewe n’umujinya yari atewe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha yo kwibutsa umutangabuhamya.

Abajiwe uruhare rwa Bandora mu bwicanyi bwabereye ku Ruhuha n’ahahoze ari muri komini Ngenda muri rusange, Umutangabuhamya wabanje yavuze ko inama yateguye ubwicanyi bwakorewe kuri paruwasi yari iyobowe nawe ndetse iyi nama ikaza gutemerwamo Umututsi wari wayitabiriye aho yasohotse amaze gutemwa yagera hanze bagahita bamwicira aho hafi.

Yanavuze kandi ko igitero cyateye kuri paruwasi  kuwa 09 Mata cyari kiyobowe na Bandora ndetse n’imodoka ze akaba arizo zakoreshwaga mu gusahura no gutunda imitungo y’Abatutsi bo ku Ruhuha ikajyanwa kwa Bandora.

Aba batangabumya babiri bumviswe uyu munsi bakaba bujuje batanu muri 14 bashinja Bandora. Urubanza rukazasubukurwa kuwa gatatu urukiko rwumva undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Unshakably bose bazamushinjure nababwira iki? icyo mpamya nuko amaraso y’inzirakarengane yamenywe, Imana niyo izabahorera, kandi namwe mwabikoze ngirango ntacyo mwungutse, ahubwo muzicwa n’umutima, na Bandora wigira nyoni nyinshi, buriya umutima uramukomanga.

    • Turambiwe n’abantu bakoresha iterabwoba rishingiye kumarangamutima, nkubwo abo bantu bakiriye ubwo buhamya ndetse babeshya ko bazafungura uwo mutangabuhamya bigatuma abeshya, uziko bihanwa n’amategeko? Niba ari kuburana aho kugirango bamushinje ahubwo bakamushinjura, kuki wumvako ibyaribyo byose agomba huhamwa n’icyaha kandi ari mu bucamanza?Aha ntabwo turi muri gacaca dore ko ariho umuntu wese yazaga atanakuzi akagushinja bamwe bakaba barakatiwe burundu barengana.Njyewe nagiye gutanga ubuhamya muri gacaca nzi ibyo mvuga ahubwo iyo wagiraga imana wavagayo niyo wavagayo hari benshi bajyanyweyo kubera ubuhamya bwabo.Nabyo abantu bagomba kubimenya.

  • urubanza ndumva rukomeje reka dutegereze ibyemezo by’urukiko urubanza ni rurangira

  • maze rero izi nterahamwe ziransetsa, rimwe zirashinjura, ubundi zigashinja ubundi ngo baziteye ubwoba, mana we, arabeshyera ubusa abacu yahitanye azabaryizwa

  • Interahamwe zimaze kwisuganya none ziriho ziratera akavuyo mu rukiko.Kandi koko reka barege agatuza.Abo bishe barapfuye ntibazazuka kandi ababishe bazi neza ko igihano gisumba ikindi kibategereje ari ugufungwa burundu.Agasuzuguro no kwishongora bagaragaza mu rukiko bazi neza ko uburenganzira bwabo nk’imfungwa z’abicanyi Leta y’u Rwanda igomba kubwubahiriza.Mana tabara imfubyi n’abapfakazi bahekuwe n’aba bicanyi bashobore kwihanganira ibyo bumva n’ibyo babona muri uru rubanza rwa Bandora.

  • POUR KW,
    G PENSE K PERSONNE N’A LE DROIT DE JUGER SAUF LA JUSTICE A TRAVERS DES ORGANES CHARGES. PR KW CERTAINS PERSONNES
    DOIT JUGER EN SE BASANT SUR LEUR SENTIMENTS ET DES ¨RAISONS FICTIVES. BITEYE ISONI N’AGAHINDA; UMUNTU ABA ARI UMWERE IGIHE CYOSE ICYAHA KITARAMUHAMA SO TUJYE TWITWARA NK’ABANTU BAJIJUTSE. MURAKOZE GUSA UWAKOZE ICYAHA AZABIHANIRWE ARIKO NTIHAKAGIRE URENGANYWA KDI NIYO BYABA BURIYA IMANA YO UZI UKURI KOSE;

  • Shuti zanjye,mwitekerezako muzumva ibyo mushaka kumva kuko abakekwa bose siko ari abanyabyaha.Tureke abantu bavuge ukuri bazi kuko ari nacyo leta y’ubumwe ishyigikiye naho ubwo Imana niyo mucamanza utabera.

  • Ariko kwemera ibyaha kungufu sibya none,baguhata igiti,ubundi ukemera ibyo utazi,,,urgro:Ben rutabana yahaswe igiti:rtn mutabazi ahatwa igiti:Reba naba bagenelar bamaze iminsi munkiko nabo Ngo nibameze neza,kubera igiti bahaswe,none naba bahamyango twa byeye kugahato,

  • Muri gereza ibibamo turabizi kuba bamushinjura bamwe nikiongozi winkoramaraso kandi bandora niwe ugarara ko hari adindiza urubanza abashinjura bandora bamenyereye gereza baziko nagihano kiri hejuru yaburundu ibyo ntibabihe agaciro kuko ruswa yo kurigereza iruta iyohanze urukiko nirurenganure abiciwe imiryango .mureke shitani ikomeze kwigira nyonyi nyinshi

Comments are closed.

en_USEnglish