Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa kane yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu iby’ibibazo byavuzwe muri raporo ya komisiyo y’uburenganzibwamuntu bireba iyi minisiteri. Ibibazo yavuzeho cyane ni ibijyanye n’irangizwa ry’imanza n’iby’akarengane, gusa ibi avuga ko akenshi bihita bikosorwa. Hon Francis Kaboneka mu by’irangizwa ry’imanza ariho biba birebire kuko ngo hari ubwo imyanzuro […]Irambuye
Tags : Francis Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abayobozi bashya batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ko ari akazi gakomeye batangiye, bityo ko bagomba gukora nk’ikipe imwe, ndetse bagatega amatwi ababagiriye ikizere bakabatora bashyira imbere inyungu z’abaturage imbere y’ibindi byose. Minisitiri Kaboneka yabwiye abatorewe kujya muri Komite Nyobozi n’abajyanama babo ko akazi batorewe gakomeye, ariko ngo bagomba kugakora […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi. […]Irambuye
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi. Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, […]Irambuye
*Itegeko riri kwirwaho ryatuma kwiyandikisha kuri listi y’itora bikorwa no kuri Internet na Telephone *Kwiyamamaza bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga *Itegeko rishya ry’amatora ryatuma abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batorwa mu ibanga * Kamarampaka ngo ntiyari isobanutse uko ikorwa n’igihe ikorerwa * Ingingo 20 muri 200 zigize Itegeko rigenga amatora mu Rwanda nizo zazanywe mu Nteko ngo […]Irambuye
Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye
Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda. Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu […]Irambuye
Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi Kaminuza ziri muri uyu mujyi kuri iki cyumweru Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye, ku maso yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa remezo gishya cyuzuye mu mujyi wa Huye munsi y’umuhanda mugari werekeza i Nyamagabe na Rusizi. Iyi gare nshya ya Huye yuzuye itwaye miliyari […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere. Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo […]Irambuye
Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo babashe kugumana Perezida Paul Kagame bemeza ko yabagejeje kuri byinshi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 yagaragaje ko ashingiye kubyagezweho nawe yifuza ko uwabikoze yakomerezaho. Aba baturage bamaze kugaragaza byinshi byagezweho mu gihe perezida Paul Kagame yari […]Irambuye