Digiqole ad

Min. Kaboneka yasobanuriye Abadepite ku bibazo by’irangizamanza n’akarengane

 Min. Kaboneka yasobanuriye Abadepite ku bibazo by’irangizamanza n’akarengane

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa kane yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu iby’ibibazo byavuzwe muri raporo ya komisiyo y’uburenganzibwamuntu bireba iyi minisiteri. Ibibazo yavuzeho cyane ni ibijyanye n’irangizwa ry’imanza n’iby’akarengane, gusa ibi avuga ko akenshi bihita bikosorwa.

Minisitiri Kaboneka yabwiye Abadepite ko abahesha b'inkiko batari ab'umwuga hari ubwo birinda kurangiza urubanza uko rwakaswe n'inkiko kuko babona ko byateza ibindi bibazo birushijeho
Minisitiri Kaboneka yabwiye Abadepite ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga hari ubwo birinda kurangiza urubanza uko rwakaswe n’inkiko kuko babona ko byateza ibindi bibazo birushijeho

Hon Francis Kaboneka mu by’irangizwa ry’imanza ariho biba birebire kuko ngo hari ubwo imyanzuro imwe n’imwe ifatwa n’inkiko ikomerera abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kuyishyira mu bikorwa.

Byinshi muri ibi bibazo by’irangizwa ry’imanza ngo ni ibiba bishingiye ku butaka. Ngo hari ubwo abahesha b’inkiko basanga nibarangiza urubanza uko rwakaswe biri buteze ibibazo byinshi kandi bikamugarukaho agahitamo kubyihorera.

Yatanze urugero k’urubanza rw’uwitwa Tuyizere Claudine waregeye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ko Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi wanze kumuhesha isambu yatsindiye.

Gusa ngo barakurikiranye basanga Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge yagiye kurangiza uru rubanza asanga iyi sambu ituwemo n’imiryango 60. Abonye atabona aho atuza abo bantu nawe biramuyobera.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko iki kibazo giterwa n’uko umucamanza we aca urubanza ari mu biro kandi akaruca akurije amategeko kandi akaba yigenga.

Yavuze ko ikibazo nk’iki abadepite bo bashyiraho amategeko aribo bagomba kugishakira umuti bagashyiraho itegeko rikigenga.

Kaboneka ati “ba nyakubahwa badepite ni mwe mushyiraho amategeko (kandi) ni mwebwe muyahindura nimudufashe natwe tubashe gukemura ibibazo by’abaturage.”

Minisitiri Kaboneka wahoze nawe ari umudepite, yavuze ko ikibazo cy’itinda kurangizwa ry’imanza gishobora gukemuka ariko kigasiga giteje izindi manza nyinshi.

Minisitiri Kaboneka yasubije Abadepite bagize iyi Komisiyo ko ibibazo by'akarengane byo akenshi iyo bigaragaye bihita bikemurwa
Minisitiri Kaboneka yasubije Abadepite bagize iyi Komisiyo ko ibibazo by’akarengane byo akenshi iyo bigaragaye bihita bikemurwa

Yavuze ko ibi bibazo by’irangizwa ry’imanza biba bigoye abahesha b’inkiko batari ab’umwuga (abayobozi b’utugali n’imirenge) kuko baba bazi neza ko nibabirangiza uko inkiko zabigennye bateza ibindi bibazo bikomeye kurushaho.

Nyamara ngo iyo adashyize mu bikorwa icyemezo cy’urukiko uwatsinze akomeza kubona ko yarenganyijwe. Ugasanga inzira bagerageza ari uguhuza impande zirebwa n’ikibazo bakagerageza kugikemura mu bwumvikane.

Yatanze urugero ko mu mwaka ushize imanza nk’izo abantu 1 846 babashije kumvikana barababarirana. Ndetse n’abantu 1 212 bababariranye igice abantu bakishyura igice bitewe n’amikoro.

Hari n’imanza bategekwa kurangiza bigaragara ko umuntu yarenganyijwe mu mikirize yazo ariko ngo we ntabushobozi aba afite.

Ati “Abadepite namwe mudufashe niba mushyiraho ingingo zivuga ziti niba bigenze gutya byakemuka gutya. Naho ubundi bazanye incarubanza ni itegeko, Exectif Secretary ararenga ate kuri iryo tegeko? Najya kurengeera akavuga ngo nshyize mu gaciro ibi siko byakagombye kugenda azaregwa abe ariwe ubyishyura.”

Yavuze ko ibibazo ubu bigaragara ari ibishingiye ku butaka ariko ko ku bufatanye n’inzego zose bireba harimo n’aba bashyiraho amategeko (Abadepite) bigomba gukemurwa mu buryo burambye kugira ngo bitazakurikirana n’abazavuka ejo.

Hon Byabarumwanzi Francois Perezida w’iyi Komisiyo yari yatumije Minisitiri Kaboneka yabwiye abanyamakuru ko koko hari ibibazo ababikemura bajya kubikora bakagongwa n’amategeko nk’uko Minisitiri yabivuze.

Hon Byabarumwanzi avuga ko ibireba Minisiteri y’ubutegetsi igomba nibura gushyira imbaraga mu kubikemura no kureba niba nta marangamutima cyangwa amakosa akorwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga (abayobozi b’inzego z’ibanze) bakaba babihanirwa.

Hon Byabarumwanzi ati “natwe nubwo aritwe dushyiraho amategeko ntabwo twayashyiraho buri munsi uko habonetse ikibazo ngo ngo duhindure amategeko tuyahuza n’inyunga za kanaka. Ariko bizakomeza bitekerezwe.”

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside babazaga ibibazo Francis Kaboneka kuri uyu wa kane
Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside babazaga ibibazo Francis Kaboneka kuri uyu wa kane
Hon Byabarumwanzi avuga ko basabye Minisitiri ko nibura ibireba Minisiteri bashyira imbaraga mu kubikemura
Hon Byabarumwanzi avuga ko basabye Minisitiri ko nibura ibireba Minisiteri bashyira imbaraga mu kubikemura

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nonese kuki Abacamanza basoma amategeko gusa batageze aho ikiburanwa kiri mbere yo gufata imyanzuro? Ubwo ntibazamera nka Pierre Pean! Bose bafite imodoka z’akazi nibamanuke barebe uko ibibazo bihagaze, banumve ubuhamya bw’abaturage mbere yo guca imanza!

  • Ariko se izi ntumwa za rubanda ko uba ubona zitinya kuri Minisitiri Kaboneka. Babaza bafite ubwoba, bisegura, umwanzuro ngo mubishoboye mwakemura ibibareba. Koko kandi bakumva bakoze akazi kabo.

  • Oya amategeko nakurikizwe uko ameze, kandi nta mpamvu yo guhindagura amategeko kugirango abere abantu aba n’aba bacye bafite ikibazo iki n’iki…Niba isambu nyirayo yarayitsindiye, ikaba ituyemo abantu 60, ibyo ntibivuze ko agomba kuyimwa…Ubutabera butangwa mu izina ry’abaturage !

  • Aliko aliya mazi baliya badepite baba bannywa bali mu nama, n’andi mazi umuntu abona abategetsi bali mu nama bannywa biteretse amacupa, aliya mazi akorerwa mu Rwanda? Aramutse adakorerwamo, ibyiza kandi bidahenze ni ugukoresha utugunguru dufite filtre. utwo tugunguru bashobora kudushyira henshi mu cyumba cy’inama cg mu biro ibi n’ibi,aho kugirango Leta ikomeze gutakaza amafranga igura aliya macupa y’amazi.Nanone nkaba nizeye ko aliya macupa y’amazi batayagura aturutse i Burayi cg iliya muli Amerika kuko kwaba ali ugupfusha ubusa bikabije!

  • Ariya mazi ntabwo agurwa hanze ahubwo akorwa n’uruganda rwa FPR rwitwa Inyange Industries Ltd ruba hariya i Masaka, rutunganya amata n’imitobe.

    Agacupa kamwe k’ariya mazi kagura hafi frw 300, urumva ko niba abadepite nka 20 mu nama imwe bakoresheje uducupa nka 40, ni ukuvuga 12,000; si frw menshi rero ku buryo wavuga ko barimo gusesagura kuko n’ubundi utwo tugunguru uvuga nka 2 n’ubundi tugura muri ayo…kandi ntabwo bajya bayanywa ngo nasigara bazayakomerezeho ubutaha cg abandi bayakoreshe mu zindi nama, ntabwo byaba birimo kwihesha agaciro.

  • yewe ga! harya ngo izi ni intumwa za rubanda????? heeeee, ubj turagana he! none se urumva bakemuye jki? nibarengere imbehe yabo ubundi bareke abaturage bipfire.

  • @Jolly. Uruganda rukora ariya mazi rwitwa Inyange ;iby’uko ari urwa FPR nta bimenyetso ubifutiye, jya ureka amatiku,;Dore amatiku yabaye indwara mu banyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish