Digiqole ad

Min.Kaboneka yavuze ko nawe yifuza ko Prezida Kagame akomeza kuyobora

 Min.Kaboneka yavuze ko nawe yifuza ko Prezida Kagame akomeza kuyobora

Minisitiri Kaboneka i Musanze uyu munsi, yemeje ko yumva Itegeko Nshinga ryahindurwa

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo babashe kugumana Perezida Paul Kagame bemeza ko yabagejeje kuri byinshi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 yagaragaje ko ashingiye kubyagezweho nawe yifuza ko uwabikoze yakomerezaho.

Minisitiri Kaboneka i Musanze uyu munsi, yemeje ko yumva Itegeko Nshinga ryahindurwa
Minisitiri Kaboneka i Musanze uyu munsi, nawe yemeje ko yumva Itegeko Nshinga ryahindurwa

Aba baturage bamaze kugaragaza byinshi byagezweho mu gihe perezida Paul Kagame yari ayoboye batumye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuri guverinoma yari ahagarariye ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugirango bazabone uko bitorera uwabagejeje kuri byinshi.

Nyirasubiranya Dativa, umukecuru ugeze mu zabukuru yagize ati:”Mumbwirire Paul Kagame muti uragahoraho,yatuzaniye amatungo turimo kunywa amata none arimo kuduha n’imbuto yo guhinga. Tuzamutora 100%.”

Uwiragiye utuye mu murenge wa Muko ati:”Nabyaye umwana urwaye ibibari mu muryango batangira kumpa akato ariko kubera ubuyobozi bwiza namujyanye i Kigali aravurwa nta n’igiceri nsabwe. Perezida Kagame wacu bishoboka namuheka ku mugongo. Nzamutora kuko bitanashobotse njyewe nanakwiyahura bikarangira.”

Abanyamakuru babajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka niba ntacyihishe inyuma y’ubusabe bw’aba baturage bwo guhindura itegeko nshinga hagamijwe guha perezida andi mahirwe yo gutorerwa indi manda, abitera utwatsi ariko nawe yemeza ko nk’umunyarwanda ashingiye kubyagezweho abishaka.

Yagize ati:”Ko mwari muhari ntimwabonye uko abaturage babyivugira? Ni uburenganzira bw’abaturage guhitamo ibyo bashaka babona bibafitiye akamaro. Murebye nk’uriya mubyeyi wavuze ko yavuriwe umwana afite ishingiro ryo gusaba ko uwabimugejejeho yamugumana.”

Yongeye ati:”Niba ari igitekerezo cyanjye mushaka, nanjye noneho ndabishyigikiye nshingiye kubyagezweho. Ku bwanjye atwemereye agakomeza kutuyobora mbona ntacyo byaba bintwaye.”

Abanyarwanda mu bice byinshi by’igihugu bakomeje kugaragaza ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa bahereye kubyo bageze mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bemeza ko agifite ubushobozi n’ububasha bwo gukomeza kubayobora no muri manda itaha.

Uwizeyimana =yavuze ko Perezida Kagame natagaruka muri Mdanat itaha aziyahura
Uwizeyimana =yavuze ko Perezida Kagame natagaruka muri Mdanat itaha aziyahura

Ingingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi ko Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Ariko ingingo y’193 mugice cyayo cya mbere yemerera perezida wa repubulika kuba yahindura itegekonshinga abisabwe n’inama y’abaministre cyangwa Inteko Nshingamategeko nyuma bikemezwa n’abaturage cyangwa bakabitera utwatsi binyuze mu matora.

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Umuntu yakujyira Ministeri ukabura kumusaba kugumaho ngo nawe nyine ubu ubugumyeho se.

  • Mubure gukora murata igihe
    Puuuuu iyi music ndayihaze
    Umusaza binareba yababwiye yuko yambuka ikiraro agezeho none mwarashyuhagujweeeee

    Iba mumukunda ntimwa mwifurizaakanaruhuka ???
    Amaco yi nda gusa…

    HE KAGAME jye mukunda uruzamugwa ho nubwo yasubira ishyamba namukurikira.

    Ariko mureke guca ibikuba haracyari kare mutuze mukore cyane tubone nibyo tuzereka abaturage babone kumutora.

    Ikindi nanatwereka undi dutora we akaruhuka tuzabikora kuko ndamwizera azi gupanga ubwo nibyo azaba abona byiza.
    Please mureke gushyuhaguzwa itegeko nshinga azaryubahiriza uko rigizwe ni ngingo zaryo zose y compris niya 193 ngaho nimikore muve mwiyo ndirimbo twayihaze.

    • Ndakwemeye Munyarwa! Wowe nibura ugerageje kuvugisha ukuri.

    • Ndakwmweye kabisa. Indirimbo ntacyo zivuze, gukora nibyo byiza kuruta kurimba. Nawe afite uko abibona.

    • Munyarwa, urimo uragenda wevolua kidogo kidogo uzageraho ujijuke, naho ubundi wajyaga uririmba biriya nawe nkabandi bose, ariko kuvuga ngo asubiye mu ishyamba mwajyana ho uracyacinya inkoro rwose. Niyubahirize ingingo ya 101 aveho hajyeho abandi nabo nibagiga mande 2 baveho nkahandi hose. Naho aba birirwa bavuga ngo rihinduke ni nka wa Mugani wa bakame n’ Ikiyoni. Buretse aveho uzaba ureba uko bazavuga.

  • Aziyahure azaba ahimye NDE se umusaza niyanga kwimamaza akajya mu mishingaye se uzabigenza ute aho mwamubeshyeye arabahaze nawe ubwose niyongera kwiyamaza azita kumuryangowe ryari inshingano agora kozituma atita kumuryango uko bikwiye mukomere mute imitwe ngo zamanda

  • Urakoze cyane Minister.
    Nkunda ko uvugisha ukuri kuvuye ku mutima nta guca hirya no hino.
    Kandi ibyo uvuze natwe nibyo twifuza.
    Ariko kuki hari abashaka kuducecekesha ngo haracyari kare, ngo turashyuhaguza, ngo turahakirizwa,……
    Nibaduhe amahoro ntawe tubangamiye kandi nibiba ngombwa bazaze duhige tujye mu matora yemeza ko itegeko nshinga rigomba guhindurwa ngo tubone uko twitorera Perezida Kagame.Ibizava muri ayo matora ya kamarampaka buri wese azabyubahirize.
    Nimureke dukomeze tuganire mu bworoherane!

  • Hahaaa iyi ndirimbo wagira ngo ni “Yirekeremo” Rafiki aherutse kuririmba! Abanyarwanda uyu munsi muramwoshya gutekinika itegeko nshinga maze ejo muzamuhe induru ngo yagundiriye ubutegetsi!

  • Ibi bimaze kuba ndakuramutsa mariya

  • No comment.hahah.ibi bintu birababaje.ngo nadatorwa uziyahura?you need Jesus madam

  • hihihih ntawundi ugira ibitekerezo murwanda se!!!!! nimba ariwe ushoboye gusa yayobora isi ark

  • abanyarwanda bazi uisi. nawe, arabizi ko abamuririmba neza, koboba mubambere mukomukuraho. iyindi mandat? iyindi mandat? zirashya aho kuzimya hakiri kare, ngo iyidi? kwirara, kutamenya ibihe, nimwibagirwe.

  • Uyu Kaboneka yakwiririye umugati ubundi akicecekera ko ntawe umebya iyo bwira ageze ko naHabyarimana batamukeje gake?

  • Byaribikwiye ko aho ageze arekeraho nabandi bakayobora dore kurubu Na papa asigaye aha umwanya nabandi nabo bakagaragaza ibyobashoboye nabwo mugihugu kirimo hafi million 12 zabaturage umuntu umwe ariwe ufite impano yogushorera abandi kuko muri Africa nitutoborwa turashorerwa.

  • Ariko nkabantu baza bagashyiraho comments bavuga nabi, basebanya, barashaka iki koko? Ngo kaboneka arashaka umugati? Abifuza mandat ya prezida Kagame PAul bafite ishingiro 100%, nanjye unwanjye numuryango wanjye turabyifuza cyaneeeee! Reba nawe amahoro dufite tukaba tugenda ntamyi, tukaryama neza! Wibaze Umugabo watumye Abagore bagirirwa icyizere, agafat icyemezo agafungura abakoze jenoside bagahabwa imbabazi bagasubira muri society! Tukaba dusigaye dufungura company tigakora ntankomyi! Inka abatutage bakazihabwa kubuntu. Imihanda yakaburimbo ikubakwa!! Nakacyiru yose nabonye irikujyamo imihanda, amazu maremare yarazamuwe isuku niyose, nibindi nibindi! Nonese ibyo byose yakoze tubirengeho tumureke agende!! Oya rwose nibagire bwangu Ana bishinzwe baturebere uburyo tweaking era mandat Nyakubahwa P Kagame! Tuzamutora Kandinsky ntituzatezuka kabisa!!! Abajiginywa bajiginywe! Turamushaka cyaneeeee. Ntidushaka kuzicuza ngo iyo tumenyaaa! Nijambo ribi cyaneeeee kuko ari impitagihe, rero ntidushaka kuzagaruka muribyo. Turamushaka cyaneeeee koyongera agatorwa peer!!! UWITEKA amuhe amahoro n’imigisha myinshi!!!

    • Muri 2017 agomba gutaha manda ze zizaba zirangiye.

  • Muzeyi wacu turamukunda yatuyoboye neza,natwe nibatubaza tuzabihamya.naho mureke min kaboneka ibyo avuze ni ukuri kwambaye ubusa.ese twe mwatubajije?maze mukareba ibyo dusubiza.

  • Ibi bintu ni byiza kabsa. Umunyamakuru Placide azi gukora inkuru neza pe. Kagame arakora akwiye kuyobora. Kandi Imana yaramuduhaye…….Oye Oye Oye

  • urakoze muyobozi ndagukunda kuko kagame arakenewe

  • Ubwo uyu mushikiranngaji yasavye umukate mubundi buryo akareka kuvuga amafuti. Muri miliyoni zirenga cumi mwabuze ukora neza nivyo president wanyu arakora vyinshi vyiza ariko niyaba ashaka ubutegetsi nareke constitution agire model Putin hanyuma azagaruke kuko abaye premier ministre azoguma afata ama decision son president azoba ari un symbolique. Kandi opposition muzoba muyishoboye.

  • @ RWANDEKWE

    kujijuka suko duhuza ibyifuzo ni myemerere, gumana ibyawe ngumane ibyajye icyambere nu guhana amahoro.

    Jyewe shyigikiye HE Kagame ko yiyamamaza iba abikeneye kuko niwe nzi ushoboye.
    Nawe ushyigikire uwo wifuza cg nawe ubwawe…, uzatorwa niwe uzatuyobora.

    HE Kagame yiyamamaje azaba yubahirije ibiri mw’itegeko nshinga abyemerewe mu ngingo yaryo yi 193 uhasome urabisangamo.

    Iba rero injiji zararitoye zitarisomye zigataruka ingingo 193 ngayo nguko ni muhame hamwe icyo ni kindi cy’umutwe tubatsinze.

    Icyo nzira nanavuze haruguru niyi ndirimbo ,tuve mwizo nduru za buri mwanya ngo nasubire ho nasubire hoooo nkaho atabyemerewe, non si faveur ni droit ye.
    Ahubwo dukore cyane tubone ibikorwa tuzereka abaturage next year tumwamamaza.

  • muntu umaze kubona ibyo U rwanda rumaze kugeraho kubera ibikorwa byiza bya Paul Kagame ntiyakwifuza ko azavaho muri 2017, itegeko ryashyizweho n’abantu kandi ninabo barikuraho kubera inyungu rusange, jye mbona twarihindura maze agatorwa da,

  • Muzehe wanyu mugipfa nkimbwa kumihanda inzara irenda kubamena agahanga ngo muzehe wanyu muzamurya c mujye mutuvaho ibyo bana narekeraho ibyoyakoze birahagije nabandi babeho

    • Genda ari wowe wa Kabwa we ngo Niyonzima – uru musenga

  • Ni sawa kuva uyu mukobwa avuga nko Presida yakoze akazi keza nku rwengo rwigihugu. Kuburyo yamaze kwandikisha mateka ari clear.

    Ariko nabwo nuva minister ikyashaka kuvuga kubera nku muyobozi yakabaye a keeping distance agakora akazi nke.

    Noneho Presida najya mukyiruhuko nawe azi yahura se?

  • Niyonzima

    Mukunda kurya mugakabya, ni mubura nibyo musuka mwibyo bifu byanyu muzaryana.
    Nkubu ibyi biryo uba ubikuye he mwiki kiganiro mwe ntimunihishira.

  • Ubwo uyu mushikiranngaji yasavye umukate mubundi buryo akareka kuvuga amafuti. Muri miliyoni zirenga cumi mwabuze ukora neza nivyo president wanyu arakora vyinshi vyiza ariko hariho nibibi akora niyaba ashaka ubutegetsi nareke constitution agire model Putin hanyuma azagaruke kuko abaye premier ministre azoguma afata ama decision son president azoba ari un symbolique. Kandi opposition muzoba muyishoboye.

  • nibyo koko HE Kagame turamukunda pee yatugejeje kuri byinshi !! ariko nanone niyubahirize itegeko nshinga rwose ! aba baturage bapakirwamo ibitekerezo by’ubujiji ntimukabumve !! na Ministre Kaboneka aratangaje umuntu nk’uyu utazi ko itegeko nshinga ryubahwa !! Oya tureke umusaza wacu aruhuke ! kandi ntitumwifurize kugwa mu gishuko cyo kugundira ubutegetsi na Kabila yasanze agomba kuburekura !!

  • Aruhuka se yakubyiye ko arushye ? yaruhuka ate mugifite ibitekerezo bya Jenocide mu mutwe yayu ? Kagame komeza utuyobore kuko tura cya keneye redressement d’esprit .

    Merci

  • Kumukunda ukamusaba guhindura itegeko nshinga ni nko gukunda umwana wawe yarwara ukanga kumuha ibinini ngo bitamururira…..

    Jye ahubwo ndumva ari ukumwanga. Kuko azahita ajya kuri liste ya ba Museveni, Mugabe n’abandi banyabitugu bagundiriye ubutegetsi.

    Jye namugira inama yo kureka itegeko rikayobora.
    Nahubundi ibyo twubaka tuzabyisenyera umunsi umwe….

  • Democraci is impossible in africa

Comments are closed.

en_USEnglish