Digiqole ad

Abana bo ku muhanda bagiye gushyirwa mu bigo bidatinze

 Abana bo ku muhanda bagiye gushyirwa mu bigo bidatinze

Minisitiri Oda Gasinzigwa avuga ko bidatinze ikibazo cy’abana baba ku muhanda kizabonerwa umuti

Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi.

Minisitiri Oda Gasinzigwa avuga ko bidatinze ikibazo cy'abana baba ku muhanda kizabonerwa umuti
Minisitiri Oda Gasinzigwa avuga ko bidatinze ikibazo cy’abana baba ku muhanda kizabonerwa umuti

Iyi nama yarimo abayobozi bakuru ba Polisi y’Igihugu barimo IGP Emmanuel Gasana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa wari wakiriye iyi nama, Musa Fazil Harerimana w’Umutekano, Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Johnston Busingye w’Ubutabera n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya.

Nubwo iyi nama ngo isanzwe iba, ikibazo gikomeye cyari cyateranyije izi nzego zose, ni icy’abana bo ku muhanda bitwa (‘mayibobo’, cyangwa ‘Rwanda rw’ejo’) gifata intera mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko impamvu hari hashyizweho ibigo byita ku bana by’umwihariko imfubyi, bifitanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ajyanye na Jenoside yatumye haba imfubyi nyinshi.

Yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe wo gukura abana ku muhanda bakajyanwa mu miryango ibarera, itandukanye n’iyari isanzwe yo gufunga ibigo by’imfubyi, abana babirererwagamo bakajyanwa mu miryango ibitaho.

Mu bigo by’imfubyi ngo harimo abana 3000, muri bo ababaga mu bigo 12 muri 33 byariho, bamaze gusubizwa mu miryango ibarera, ubu muri rusange abagera ku 2000 ngo babonye imaryango ibakira.

Gasinzigwa avuga ko impamvu zitandukanye zizana abana ku muhanda, zirimo amakimbirane mu muryango, abana bata ishuri, ababyeyi batakaza inshingano zabo ku bana, ndetse ngo n’abana bakeya bananirana mu muryango, abo bose ngo intego ni ukubasubiza mu miryango.

Yagize ati “Abo ntabwo twavuze ko noneho ibigo bireka kubakira kuko ni politiki ebyiri zitandukanye (iyo gufunga ibigo birera imfubyi, abana bakajyanwa mu miryango n’iyo gukura abana ku muhanda).”

Muri iyi nama yabaye mu muhezo w’abanyamakuru, abayirimo basa n’abemeranyijwe ko ubukene butari mu mpamvu zituma abana bata ababyeyi cyangwa ababarera bakajya kwibera ku muhanda, basabye ababyeyi kuzuza inshingano zabo.

Nyamara bamwe mu bana baba ku muhanda, bavuga ko hari ubwo ubukene bw’iwabo mu muryango buba intandaro yo kujya gushakira ubuzima ahandi.

Gusa, Minisitiri Gasinzigwa avuga ko nta gikuba cyacitse kuko ngo iyi nama ihoraho, ahubwo ngo igikwiye ni uko buri wese agomba gukora ibishoboka byose mu gukumira iki kibazo mu nshingano afite.

Abajijwe ngo ni ryari abana bazava mu muhanda, yagize ati “Vuba bishoboka, kuko icyo twifuza ni uko tutagira umwana mu muhanda, turakora ibishoboka byose kugira ngo umwana abe yarengerwa.”

Mu mibare yatanze na Minisitiri Gasinzigwa, ni uko mu mwaka 2014-15, abana 2797 bavanywe ku muhanda bajyanwa mu miryango.

Umuturage wo mu mujyi wa Kigali, avuga ko abana bo ku muhanda bashobora kuhava ari uko bashyizwe mu kigo cyigisha imyuga, bakahamara igihe gito, nyuma bakajyanwa mu miryango ibitaho, kandi bigakorwa buhoro buhoro.

Gusa bisa n’ibigoye kuko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abo bakorana, nta gihe ntarengwa biha ngo iki kibazo gikemuke, ndetse urebye imibare y’abajyanama mu bibazo bya muntu (Psychosocial Therapists), bakwiye gufasha abana n’ababyeyi mu bibazo bahura na byo, ngo abagera kuri 68 gusa nibo bajyanywe hirya no hino mu gihugu, nubwo uwo mubare ushobora kongerwa.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bakuru ba Polisi n'Abaminisitiri batanu
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi n’Abaminisitiri batanu
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye na Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi bari muri iyi nama
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye na Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bari muri iyi nama
Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana na we yari muri iyi nama
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana na we yari muri iyi nama
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na we yari muri iyi nama
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na we yari muri iyi nama
Ba Guverineri bane b'Intara z'u Rwanda na bo bari bayitabiriye
Ba Guverineri bane b’Intara z’u Rwanda na bo bari bayitabiriye
Aba ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba MIGEPROF mu gukemura ibibazo by'abana no kubarinda
Aba ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba MIGEPROF mu gukemura ibibazo by’abana no kubarinda

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nimubanze murebe impamvu itera abo bana kujya mu muhanda.
    Ahnini nubucyene byababyeyi bubitera.
    Abo bayobozi se ko ababo batari babananira ngo bajye mumihanda?
    Ni babanze bashake umuti wubucyene nyuma bazarebe ko hari umwana bazabona mumuhanda.

  • Yewe iki ni kibazo gikomeye ariko iyo urebye umuti babifatira ubona uhabanye nibyo bashaka kugeraho! Rimwe wumva bafashe aba bana bo ku mihanda bakajya kubafunga, ubbundi ugasanga polise n’abandi bashinzwe umutekano barabahiga bukware, rimwe na rimwe ugasanga babapakiye muri za pandagari,… Iyo muri kubivuga mu nama ” ngo umwana, ngo uburenganzira bw’umwana, usanga bidahuye nibikorwa kuri terrain” mbega aba umwana iyo micaye murizo nama. Hakwiye gutekerezwa budget ifatika yo kwita kuri bariya bana byumwihariko niba koko mushaka gukemura ikibazo.
    1. Niba mugiye gushyiraho ibyo bigo bibakira, nimunashyireho uburyo bano bana bakwigishwa imyuga izabagirira akamaro kandi mu buryo buteguwe neza atari byabindi bimeze nko kubikiza, ahubwo murangiza mukuzuza mu ma raporo,
    2. Abahuguwe nabo mushake uburyo mubahuza n’abatanga imirimo,
    3. Mugabanye ama raporo y’ibikabyo n’ibinyoma, mugabanye amagambo mwongere ibikorwa,
    4. Nkuko mubona budget ndetse abaterankunga ba Miss Rwanda, igikorwa ntabona neza nicyo kimariye abanyarwanda ugereranyije n’ibibazo by’abana n’umuryango nkuko namwe mubyivugira, kuki mudashaka mudashaka budget ifatika mushyira mu kuzahura imibereho yabo bana ndetse n’imiryango yabo? Uburezi, Ubuvuzi, nibindi bibazo bishingiye kubucyene?
    5. Ikindi niba koko mushaka kumenya igitera abana kujya mu mihanda, nimukore ubushakashatsi aho kuzajya muhora muvuga ibyo mwitekerereje,
    6. Muhindure uburyo mufata abana bo ku mihanda, mubafata mubafunga mu buryo nabwo butari bwiza kuko buriya buryo ni ububafasha kuba amabandi kuruta ko mubereka inzira nziza.

  • Umuryango (famille) n’ikintu gikomeye, iyo udahawe agaciro, uhereye ku mugabo, umugore n’umwana, umugabo n’umugore bagakora inshingano zabo, ingaruka ziba izo. Imiryango myinshi irisenya, umwana ntafite umurera mu bitekerezo, ararerwa n’umukozi wo murugo nawe wifitiye ibikomere…Mana we tabara pe, mwene muntu arananiwe. Ikibabaje cyane n’ubwumvikane buke burangwa hagati y’abashakanye, kutubahana, kutabona ibintu kimwe…buri wese arashaka kugira ijambo ku wundi no gukora ibyo ashaka, guhaha ibitunga umubiri (nabyo bitaboneka buri gihe) ntibihagije kugira ngo umwana akure neza. Umwana, n’ubwo yavukira mu muryango ukennye, iyo agaragarijwe urukundo no kumuba hafi no kumufasha mu bitekerezo, byanze bikunze akura neza.

Comments are closed.

en_USEnglish