Digiqole ad

Bugesera: Abantu 1000 batuye ku kirwa cya Mazane umwe ni we warangije ayisumbuye

 Bugesera: Abantu 1000 batuye ku kirwa cya Mazane umwe ni we warangije ayisumbuye

Mu karere ka Bugesera

Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi.

Mu karere ka Bugesera
Mu karere ka Bugesera

Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage barahinga ku mirima mito bafite, bakaroba bikaba aribyo bibatunga.

Bubakiwe amashuri abanza, ariko ngo abana bahagarika amashuri kubera imbogamizi zitandukanye zirimo no kubura amafaranga yo gutega ubwato buri munsi bagiye kwiga hakurya y’ikirwa.

Musabyimana Leoncie, umukecuru w’imyaka isaga 70, yavukiye kuri iki kirwa, avuga abana biga bahura n’imbogamizi zikomeye kuko abenshi bigatuma ebenshi bava mu ishuri batararangiza abanza.

Yagize ati: “Hano biragoye cyane kuko nta wabona amafaranga yo gutunga umwana no ku mushakira icumbi ahandi.”

Ubusanzwe ngo iyo urangije amashuri abanza ushaka gukomeza kwiga ayisumbuye, bisaba kwiga umunyeshuri abayo kuko kubona amafaranga y’ubwato buri munsi ngo bigoye.

Ibi ngo nibyo byatumye imyaka ihita indi igataha nta muntu urarangiza amashuri yisumbuye kugeza, aho uwitwa Twahirwa ahiguye umuhigo akarangiza ‘secondaire’ mu mwaka ushize.

Ndayisaba Jean Paul ukiri umusore avuga ko kubera kutiga no kugira isambu idahagije, usanga nta cyizere cy’ubuzima bafite, avuga ko bimuwe bagafashwa kwihangira imirimo na bo bashobora kubaho neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis avuga ko aba baturage bari hafi kubimura kugira ngo bagezweho ibikorwa by’iterambere birimo amazi, umuriro, amashuri n’ibindi kuko ngo aho bagomba kwimurirwa harangije gutunganywa.

Kuba abaturage barabwiwe ko bazimurwa bagatuzwa ahantu heza, bamwe muri bo ntibakozwa iki gitekerezo kuko basaba ko bagomba no gushakirwa amasambu yo guhinga mbere y’ibindi byose.

Bukuru Pascasie avuga ko nubwo bazahabwa ayo mazu arimo amashinyarazi adashobora kubatunga nta kindi bahawe.

Yagize ati: “Njye ndumva bagomba kumpa isambu yo kuntunga n’umuryango wanjye, nibatayaduha tuzabasigira amazu yabo tugaruke hano.”

Kuri iki kibazo Rwagaju Louis avuga ko nubwo n’aho bari batuye nta masambu ahagije bari bafite, ariko ngo ibibazo bizavuka bazabyigaho.

Yagize ati: “Ntekereza ko n’ubundi impamvu tugiye kubimura, ni uko badafite aho bahinga kuko babaye benshi ugereranyije n’ubutaka buhari, ariko abantu bashobora no kubafasha mu bundi buryo bwo kugira indi mibereho idashingiye ku buhinzi.”

Yongeraho ko bashobora kwigishwa imyuga kugira ngo baharanire kwiga, ariko ngo byose bizagenda biganirwaho.

Kugeza ubu nta gihe ntarengwa ubuyobozi bwahaye abaturage 1000 batuye ku kirwa cya Mazane giherereye rwagati muri Rweru cyo kuba bazaba bimuwe.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kuduha inkuru nkiyi mukatwima ifoto yaho birutwa nokuyireka!! try to be professional kuko ifoto irivugira ubwayo!

Comments are closed.

en_USEnglish