Digiqole ad

Inteko yatangiye kuvugurura itegeko riha Perezida ububasha bwo gushyiraho Kamarampaka

 Inteko yatangiye kuvugurura itegeko riha Perezida ububasha bwo gushyiraho Kamarampaka

Inteko igomba kwihutisha ivugurura ry’ingingo zimwe mu itegeko rigenga amatora mu Rwanda kubera amatora yimirijwe imbere

*Itegeko riri kwirwaho ryatuma kwiyandikisha kuri listi y’itora bikorwa no kuri Internet na Telephone
*Kwiyamamaza bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
*Itegeko rishya ry’amatora ryatuma abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batorwa mu ibanga
* Kamarampaka ngo ntiyari isobanutse uko ikorwa n’igihe ikorerwa
* Ingingo 20 muri 200 zigize Itegeko rigenga amatora mu Rwanda nizo zazanywe mu Nteko ngo zivugururwe

Kuri uyu wa mbere, tariki 21 Nzeri, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, binyuze muri Komisiyo ya Politiki y’umutwe w’Abadepite yatangiye kuvugurura itegeko rigenga amatora. Kimwe mu bishya bigiye gushyirwa muri iri tegeko, ni ububasha buzahabwa Perezida wa Repubulika bwo gushyiraho itariki n’impamvu ya Kamarampaka (referendum).

Inteko igomba kwihutisha ivugurura ry'ingingo zimwe mu itegeko rigenga amatora mu Rwanda kubera amatora yimirijwe imbere
Inteko igomba kwihutisha ivugurura ry’ingingo zimwe mu itegeko rigenga amatora mu Rwanda kubera amatora yimirijwe imbere

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis mu gusobanura impamvu zatumye hasabwa ko iri tegeko rigenga amatora rivugururwa yagaragarije iyi komisiyo ya Politiki ko harimo ingingo zitajyanye n’igihe, bityo mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe by’amatora bikaba ari ngombwa ko rinozwa.

Kaboneka yavuze ko itegeko rigenga amatora ryo mu mwaka wa 2010, n’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2011 na 2013 ryateganyaga uburyo bwo kwiyandikisha no kwikosoza ku rutonde/lisiti y’itora bikorwa umuntu yigiriye ku biro by’itora gusa, ariko iri tegeko rishya rikaba riteganya ko abantu bashobora no kwiyandikisha cyangwa kwikosoza bifashishije ikoranabuhanga nka Telefone cyangwa internet. Ikoranabuhanga kandi rizajya rinakoreshwa n’Abakandida mu kwiyamamaza.

Mu zindi ngingo harimo uburyo bushya buteganya uko bigenda mu gihe mu matora runaka habonetse umukandida umwe cyangwa atabonetse. Aha, iri tegeko rishya rigateganya ko iyo ari umukandida umwe, afatwa nk’uwatsinze amatora mu gihe yatowe ku bwiganze busesuye bw’abatoye neza.

Yaba atatsinze ku bwiganze busesuye, amatora agasubirishwamo mu gihe kitarenze iminsi 90; naho mu gihe nta mukandida wabonetse hashyirwaho iminsi 30 yo kongera kwandika abashaka kwiyamamaza.

Minisitiri Kaboneka kandi yavuze ko itegeko rigenga amatora nirimara kuvugururwa, rizakosora amakosa yakorwaga kuva mu myaka isaga 15 ishize yo gutora abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze (imidugudu n’utugari) mu buryo butari ibanga “abaturage babagiye inyuma”, nyamara ubundi mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi itora rigomba kuba mu ibanga.

Iri tegeko rishya riteganya ko hari amatora amwe n’amwe, by’umwihariko ku rwego rw’imidugudu n’utugari azajya akorwa abaturage bajya inyuma y’abiyamamaje kuko ubusanzwe ngo byakorwaga nta tegeko ryabishyizeho.


Kamarampaka ngo ntabwo itegeko ryayisobanuraga neza

Indi ngingo ishobora kuba inafitanye isano ya hafi n’ibihe Abanyarwanda barimo kwitegura, ni iyiha Perezida wa Repubulika ububasha n’uburenganzira bwo gushyiraho itariki n’impamvu za Kamarampaka runaka, ku kintu runaka Abanyarwanda baba bifuza.

Aha Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari bahagarariye Guverinoma bavuze ko ubusanzwe ngo amategeko asanzwe mu Rwanda yateganyaga ko Kamarampaka ibaho ariko ntateganye ko yajyaho ryari? Igashyirwaho ite? Igashyirwaho nande?

Nyuma y’impaka zabaye igindo cyose kuri uyu wa mbere, Depite Alfred Kayiranga Rwasa, uyobora Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite irimo kwiga kuri iri tegeko yibukije bagenzi be ko muri iki cyumweru basabwa gukora cyane kugira ngo kirangire bamaze kurisuzuma no kuryemeza.

Kayiranga yavuze ko impamvu zo kuryihutisha ari ukubera ibyo ryitezweho, kandi ngo na Guverinoma yasabye ko ryakwihutishwa.

Yagize ati “Dushingiye ku itegeko tugenderaho, mu ntangiro z’umwaka utaha hazaba amatora y’inzego zibanze, ni ngombwa ko itegeko ryari risanzwe rigendana n’igihe tugezemo,…muri uyu mushinga biteganyijwe ko Abanyarwanda bashobora kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga,…dusanga ubwo ari bumwe mu buryo bwo korohereza Abanyarwanda, urwo ni rumwe mu ngero zituma iri tegeko rigomba kwihutishwa.”

Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko bifuje ko iri tegeko rivugururwa kugira ngo amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri 2016, aya Perezidawa Repubulika ateganyijwe 2017, ay’Abadepite ateganyijwe 2018, n’ay’Abasenateri ateganyijwe 2019 azasange biteguye.

Yagize ati “Hano twazanye ingingo zitagera kuri 20, mu ngingo zirenga 200 z’itegeko dusanganywe, twifuzaga ko hagira ibyongerwamo, cyangwa ibirushaho gusobanuka, kubera ko amatora ni ikintu gihinduka bitewe n’ibyifuzo by’abaturage arinabo batora, inama tugirwa, na Politiki y’igihugu, ikoranabuhanga,…”

Munyaneza kandi asaba ko iri tegeko ryarangira vuba byihuse kugira ngo Komisiyo y’Amatora ibone n’umwanya uhagije wo kwegera abaturage kugira ngo baribasobanurire neza hakiri kare.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nibyo kabisa iri tegeko nibaritore turitegereje turi benshi

  • Aba badepite wagirango ntibazi ibiri kubera ku isi. Wakeka ko bafungiranye ahantu batabona amakuru yo mu bindi bihugu!

  • bihutisje iki gikorwa maze tugere vuba muri 2017 twitorere Rudasumbwa intore izirusha intambwe , ntabwo dushaka guta umwanya mu bindi bidashinga kandi iterambere riducika

  • Ubwenge no mu gifu ngo piii! Agaco k’amabandi! Ngenda Evode wararikocoye kandi wari wabyitegereje, n’ubwo nawe wageze aho ukabijyamo!

  • ngayo ngayo!!! ariko abanyafurika tuzagira demokarasi ryari? byose ni uguhindura amategeko kubera umuntu umwe!!!! ni akumiro. turubaka umuntu uhamye aho kubaka inzego zihamye!!!! ingaruka z’ibi muzazibona. igihugu cyica amategeko kiba kijya ahabi!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish