Digiqole ad

Karongi: Abaturage bambuwe miliyoni 10 bakoreye muri VUP

 Karongi: Abaturage bambuwe miliyoni 10 bakoreye muri VUP

Abaturage baratabaza ngo Umurenge wa Mubuga ubishyure amafaranga miliyoni 10 bakoreye muri VUP

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi.

Abaturage baratabaza ngo Umurenge wa Mubuga ubishyure amafaranga miliyoni 10 bakoreye muri VUP
Abaturage baratabaza ngo Umurenge wa Mubuga ubishyure amafaranga miliyoni 10 bakoreye muri VUP

Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, abaturage bavuga ko iminsi 15 ya nyuma bayikoreye ariko ntibabone amafaranga bakoreye.

Mukakanyamibwa Velonique w’imyaka 68 ni umwe mu bakoze mu mihanda itatu yatunganywaga muri gahunda ya VUP, avuga ko yakoze yakoze ku muhanda Karora – Mubuga. Uretse kureka akazi ke nko guhinga cyangwa ibindi, avuga ko bari bizeye ko bazahembwa muri VUP areka kwikorera.

Ku munsi umuntu yabaga yandikiwe  Frw 1200 akayabona yujuje iminsi cumi n’itanu y’imibyizi, uyu mukecuru avuga amafaranga ya nyuma bayambuwe kuko ngo bababwira iminsi itandukanye ko bazishyurwa, none ubu hakaba hashize amezi atandatu bagitegereje.

Nyirandagijimana Jeanne wakoze muri iyo mirimo ya VUP nka gapita (ukuriye itsinda rito ry’abakozi), avuga ko ikenzeni (quinzaine) (Iminsi cumi n’itanu) bahemberwagaho bahawe esheshatu, byagera ku ikenzeni ya karindwi ya nyuma bigahagarara kandi nayo ngo bagombaga kuyihemberwa.

Menyimana Calixte na we asanga barambuwe kuko ngo hashize igihe kinini batabaza umurenge ngo ubishyure ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Uyu muturage avuga ko vuga ko mu minsi ya nyuma bamwe bagiye bahabwa ibishyimbo n’ifu y’ibigori (Kawunga) mu rwego rwo kubakemurira ikibazo cy’inzara mu gihe babaga bagiye gutabaza ko bashonje. Gusa ibyo ngo byahawe byahawe bakeya muri bo nubwo nabyo bitari mu masezerano y’akazi bakoraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, Ntakirutimana Gaspard yatangarije Umuseke ko iki kibazo akizi, ariko kirimo gushakirwa umuti.

Yemeza ko abaturage bakoze imihanda itatu ariyo Mubuga – Karora, Mubuga – Rwankuba n’umuhanda Gataka – Kagabiro, akavuga ko nubwo yose bayikoze intandaro yo kudahembwa ngo ni abari bashinzwe gutanga imibyizi (akazi).

Akomeza yemera ko aba baturage barangije imirimo mu kwezi kwa Gatandatu ariko akavuga ko abakozi bagenaga imibyizi yo guhemberwaho ku bakozi, habayeho kwibeshya bamwe bagahemberwa imibyizi myinshi batakoreye, bikaba aribyo byateje igihombo abandi ntibahembwe gusa ngo ikibazo bari kugikurikirana.

Yagize ati: “Impamvu Amafaranga atabonetse ni abakozi bari bashinzwe gutanga imibyizi batanze menshi, gusa ubu ikibazo turi kugikurikirana ku buryo abantu bahembwe amafaranga menshi arenga ku yo bagombaga guhembwa bazayasubiza mu rwego rwo gushaka uko bakwishyura abo bandi izo miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Iki kibazo kimaze iminsi gisakuza dore ko bamwe mu bakoze iyo mihanda bajyaga ku murenge wa Mubuga bagashaka no kuharara ariko bikaba iby’ubusa ndetse bamwe bakavuga ko bacitse intege zo kwishyuza.

Abaturage bavuga ko ubu bakeneye uwabarenganura na bo bakarya iminsi mikuru cyangwa ngo bagateganya amafaranga bazakoresha bohereza abana babo ku ishuri.

Bamwe mu baturage bigomye imirimo yabo bakajye gukorera amafaranga ya Vision Umurenge Program (VUP)
Bamwe mu baturage bigomye imirimo yabo bakajye gukorera amafaranga ya Vision Umurenge Program (VUP)

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubundi aya mafaranga yari yaratanzwe namahanga muri gahunda ya EDIPIYARESI agomba kuzahura ubuzima bw’umuturage none dore barimiriye.

Comments are closed.

en_USEnglish