Tags : France

Gen. Lafourcade yahakanye ko ingabo z’Abafaransa zatereranye Abatutsi mu Bisesero

Gen. Jean-Claude Lafourcade wayoboye ingabo z’Abafaransa zari mu butumwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mucyiswe “Turquoise”, yahakanye ko batereranye n’Abatutsi bahigwaga mu Bisesero. Kuva mu mwaka wa 2005, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanyije n’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa batanze ikirego kigaragaza uruhare rw’ingabo z’Abafaransa […]Irambuye

France: Minisitiri w’ubutabera w’umwirabura yeguye

Uwari Minisitiri w’ubutabera w’Ubufaransa kuva Tariki 15 Gicurasi 2012, Christiane Taubira yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, ku mpamvu zitatangajwe. Christiane Taubira yashyikirije Perezida w’Ubufaransa François Hollande ubwegure bwe kuri uyu wa gatatu, ndetse abayobozi Perezida amwemerera kwegura ku mirimo ye. Perezida Hollande akaba yahise amusimbuza Depite Jean-Jacques Urvoas wari […]Irambuye

U Burusiya bwohereje ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediteranee

Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye

France: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 42

Nibura abantu 43, abenshi biganjemo abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bapfiriye mu mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo imodoka y’ikamyo yagonganaga n’itwara abantu, muri Département 123, ahitwa Puisseguin, muri Komine ya Libourne, mu gace ka Gironde. Abantu 43 bapfiriye muri iyo mpanuka, abenshi bishwe n’umuriro wadutse nyuma yo gusekurana kw’ikamyo n’imodoka itwara […]Irambuye

Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye

France: Harabera ibiganiro bivuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Bufaransa hari kubera ibiganiro ku buryo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, kwashyirwa ku mugaragaro, uruhare rw’Ubufaransa rukamenyekana, ibiganiro byitabiriwe na Senateri Laurent Nkusi. Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko  “Génocide contre les Tutsis : la vérité maintenant” (Jenoside yakorewe Abatutsi, UKURI ubu ngubu). Ku […]Irambuye

Afghanistan: Ingabo za Amerika zarashe ibitaro abaganga 9 barapfa

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wamaganye bikomeye igitero cy’indege cyagabwe ku bitaro by’uyu muryango ahitwa Kunduz muri Afghanistan. Medecins Sans Frontieres (MSF) yatangaje ko abaganga 9 bishwe muri icyo gitero, abandi bantu benshi barimo abarwayi n’abarwaza ntiharamenyekana umubare w’abapfuye. Iki gitero cy’indege cyamaze iminota 30 kandi ubuyobozi bw’ingabo za Amerika n’iza Afghanistan zafatanyije muri icyo […]Irambuye

‘AMAHORO’ turayifuza ariko twananiwe kuyageraho

Kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo Isi yose bibuka akamaro ko kugira amahoro, buri wese yari akwiriye kwibaza uruhare agira mu kwihesha amahoro no kuyaha abandi. Guhera muntu yaremwa, yari afite icyifuzo cyo kugira amahoro, akabaho yumva aguwe neza haba mu mirire, imiturire n’umubano hagati ye n’abandi ndetse n’inyamaswa. Tujya twumva abantu bavuga ngo inyamaswa […]Irambuye

France: Urukiko rwashyigikiye ko Bagabo yoherezwa mu Rwanda kubazwa Jenoside

Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, […]Irambuye

France isa n’itazohereza Habyarimana kuburanira mu Rwanda

Nta muntu uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu Bufaransa uroherezwa kuburanira mu Rwanda, nubwo hariyo ‘dossiers’ zirenga 30 z’abakurikiranywe. Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Toulouse rwatangaje ibigaragaza ko Joseph Habyarimana, ukekwaho uruhare muri Jenoside, ashobora kutoherezwa kuryozwa ibyo akekwaho aho yabikoreye. Joseph Habyarimana w’imyaka 57 unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa araregwa kuba yarakoze Jenoside mu 1994 […]Irambuye

en_USEnglish