Digiqole ad

Afghanistan: Ingabo za Amerika zarashe ibitaro abaganga 9 barapfa

 Afghanistan: Ingabo za Amerika zarashe ibitaro abaganga 9 barapfa

Abaganga barokotse icyo gitero ba MSF bahahamutse

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wamaganye bikomeye igitero cy’indege cyagabwe ku bitaro by’uyu muryango ahitwa Kunduz muri Afghanistan.

Abaganga barokotse icyo gitero ba MSF bahahamutse
Abaganga barokotse icyo gitero ba MSF bahahamutse

Medecins Sans Frontieres (MSF) yatangaje ko abaganga 9 bishwe muri icyo gitero, abandi bantu benshi barimo abarwayi n’abarwaza ntiharamenyekana umubare w’abapfuye.

Iki gitero cy’indege cyamaze iminota 30 kandi ubuyobozi bw’ingabo za Amerika n’iza Afghanistan zafatanyije muri icyo gitero zari zamenyeshejwe ko aho hari ibitaro.

Ingabo za Amerika zemeye ko zagabye icyo gitero ku bitaro. Abantu 37 bakomeretse, harimo 19 bakorera MSF.

Abarwayi 100 n’abarwaza babo bari muri ibyo bitaro, ntabwo haramenyekana abapfuye.

Ingabo za US ziri muri Afghanistan bwatangaje ko bwarasaga abantu bari bateje ikibazo ku ngabo zabo.

Umuvugizi w’izi ngabo Col Brian Tribus, yagize ati: “Ingabo zacu zagabye igitero cy’indege mu mujyi wa Kunduz mu rukerera… ku bantu bari bateje ikibazo ku ngabo.”

Yongeraho ati “Iki gitero gishobora kuba cyangije ibintu byinshi hafi y’ivuriro.”

Akaba yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza kuri iki gitero.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Afghanistan yatangaje ko agatsiko k’abantu hagati ya 10-15 bari bihishe muri iryo vuriro.

Umuvugizi wayo Sediq Sediqi yagize ati “Bishwe, ibyihebe byose, ariko twanatakaje abaganga.”

Intagondwa z’Abataliban zo zavuze ko nta muntu wazo wishwe ndetse zivuga ko icyo gitero cyakozwe ku bushake na Amerika ishaka kwica abantu gusa “deliberate”.

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge na wo wamaganiye kure iki gitero uvuga ko kurasa abantu bita ku barwayi Atari byo.

Ibitaro byarashwe umwanya ungana n'iminota 30
Ibitaro byarashwe umwanya ungana n’iminota 30

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Akarengane kabaho ubu ngo ICC hari abo yateganyirijwe n’abandi ndakumirwa bikorera ibyo bashatse ku nzirakarengane ku manywa y’ihangu. Urubanza rw’Imana ntibazarukira

    • Agree with you dear Aheza.

  • USA nicyo gihugu kimaze kwica abaturage benshi, Iraq, Libya, Afghanistan,
    ….. abaririmba amahoro nibo bicanyi ba mbere, iyi si iteye agahinda

Comments are closed.

en_USEnglish