‘AMAHORO’ turayifuza ariko twananiwe kuyageraho
Kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo Isi yose bibuka akamaro ko kugira amahoro, buri wese yari akwiriye kwibaza uruhare agira mu kwihesha amahoro no kuyaha abandi.
Guhera muntu yaremwa, yari afite icyifuzo cyo kugira amahoro, akabaho yumva aguwe neza haba mu mirire, imiturire n’umubano hagati ye n’abandi ndetse n’inyamaswa.
Tujya twumva abantu bavuga ngo inyamaswa zo muri Pariki zatubujije ‘amahoro’. Nubwo abantu basinye amasezerano menshi kugira ngo babane buri wese aha undi amahoro, haba hagati y’ibihugu cyangwa abantu ku giti cyabo, bigaragara ko biba ari impapuro gusa.
Amahoro mu bya politiki
Abakora za politiki hari ubwo bagirana ubushyamirane ku burera inyungu runaka. Ubu bushyamirane butangira bworoheje, ariko habura umwanzuro unyuze impande zose, intambara ikarota, amahoro akabura.
Nyuma y’igihe runaka amasezerano arasinywa ariko ntihabura uruhande rutangira gushinja urundi kurushotora maze intambara ikubura.
Urugero rwa bugufi ni ibibera muri Sudani y’Epfo tutari bugarukeho.
Politiki nk’ubuhanga mu kuyobora umuryango w’abantu, isobanurwa nk’igendera ku bigirira ‘abantu benshi’ akamaro (majority).
Aha umuntu yibaza niba abantu bake bo baba badakwiriye amahoro cyangwa baba bagomba kuyabona ari uko bakurikiye inyungu za benshi gusa!
Hari ubwo abantu bake bahitamo kwanga kuyoboka abenshi maze bigakomera amahoro akabura. Bisa naho muri Politiki abantu bake bagomba kuyoboka abenshi kugira ngo babone amahoro n’ubwo atari ko bigenda buri gihe.
Kubera izi mpamvu, amahoro arambye mu bya politiki agoye kugerwaho!
Amahoro mu by’ubukungu
Iyo umuntu yariye, akanywa akijuta ‘agira amahoro’ akumva nta nzara imurya. Kugira ngo iyi nzara idakomeza kumurya, bisaba ko agomba kuba afite uburyo buhoraho bwo kubona amafunguro ahagije kandi yagirira umubiri we akamaro.
Iyo umuntu ariye rimwe ku munsi ariko nta cyizere cy’uko ari burye nijoro, arahangayika akabura amahoro.
Birushaho gukomera iyo afite urubyaro cyangwa abandi bantu agomba kwitaho mu buzima bwabo.
Amahoro mu bukungu kandi agendana n’uko umuntu yambaye, afite ubushobozi bwo kwivuza no kuba ahantu hatunganye kandi hamuhesha icyubahiro.
Umuntu uhora mu myenda mike (imyenda yo kwambara), akaba atabasha kwivuriza igihe cyangwa se igiciro cy’ubuvuzi kikaba kiri hejuru, mu by’ukuri nta mahoro aba afite. Yego ashobora kwihangana ariko mu by’ukuri ntaba atuje!
Ni ikihe gihugu cyakwihandagaza ngo kivuge ko ubukungu bwacyo butekanye mu buryo burambye?
Kubera ko nta bukungu bw’igihugu bubaho bwigenga, abahanga mu bukungu bahora bacungira hafi ko amafaranga yabo adata agaciro, ko ibihingwa by’ibanze bitazahazwa n’ibihe bibi by’imvura kandi bitungurana…ibi byose bigatuma amahoro cyangwa umutuzo mu by’ubukungu bibura.
Banki Nkuru z’ibihugu zihora zicunga ko nta bagizi ba nabi batesha agaciro amafaranga binyuze mu gukora ay’impimbano cyangwa mu kureba uko Amadolari ya Amerika ahagaze n’ibindi.
Minisiteri z’Ubucuruzi n’inganda zihora zicungira hafi uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bikorwa kugira ngo hatagira igitambamira ubucuruzi busesuye kandi buha abenegihugu akazi n’ibindi.
Niba muzi uko amaraso y’umuntu atembera mu mubiri, ni ko n’ubucuruzi bumeze ku Isi. Haramutse hari igikomye imbere igice kimwe hagati y’ubuhinzi-ubworozi, inganda, ubukorikori na za ‘services’, ubukungu bwahungabana, amahoro mu by’ubukungu akazahara.
Kubera iyi mpamvu rero amahoro arambye mu by’ubukungu aragoye kugerwaho!
Amahoro yo ‘mu mutima’
Hari abavuga ko amahoro yo mu mutima aruta ayandi yose. Ikibazo ababivuga bahura nacyo ni ugusobanura amahoro abanza ayo ariyo.
Ese amahoro yo mutima ava ku busa cyangwa agira icyo ashingiraho?
Amahoro yo mu mutima asobanurwa nk’uburyo umuntu runaka yumva adahangayitse, anyuzwe n’uko abayeho nubwo bwose yaba afite ibibazo, ariko ‘akishyira mu mahoro’, mu mutuzo.
Ni gute umuntu yakwishyira mu mahoro kandi ntayo afite?
Waburaye, ufite abana barwaye, ufite ikibazo cyo kwishyura imyenda cyangwa kuvuza abantu runaka …warangiza ngo urishyira mu mahoro?
Hari abagira inama abandi yo ‘kujya muri Yesu’, ngo niho habonerwa amahoro! Birashoboka ariko ikigaragara ni uko amahoro aba yabuze mbere ndetse na nyuma yo kujya muri Yesu.
Iyo bukeye bimeze gutya, umuntu aba yibaza uko bizamera ejo!
Kubera guhangayika, abantu bahitamo kujya mu byo bita ko bibahesha amahoro bikabibagiza imihangayiko aribyo: ubusambanyi, gukoresha ibisindisha n’ibiyobyabwenge, kwinezeza bakoresha amafaranga uko babonye, gutegekesha igitugu, kwiha Imana, kwiga amashuri menshi no gusoma cyane, gukora ibikorwa bw’ubugiraneza n’ibindi, hari n’ibishimira kwica abantu benshi kandi nabi.
Mu kwanzura iyi nyandiko umuntu yakwibutsa ko amahoro aricyo kintu cya mbere dukeneye nyuma y’amazi tunywa, tukayarya, tukayahumeka, ndetse akaba no mu maraso yacu.
Amahoro niyo atuma umuntu agira imishinga, akabyibuha, akiga, akubaka urugo, akabyara agaheka, ndetse n’igihugu kigatera imbere.
Kuyagira no kuyarambana ni ukuyahangayikira kandi nabyo si ukugira amahoro!
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
amahoro turayaririmba ariko tugakora ibyerekeza ku ntambara. kubaha uburenganzira bwa mugenzi wawe, mu bukungu mu kuvuga icyo ashatse, kubaha amategeko, ni byo biganisha ku mahoro.
Comments are closed.