* Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishobora gufatira Congo ibihano. Intambara y’amagambo irafata indi ntera hagati y’U Bufaransa na Congo Kinshasa, Kinshasa ishinzwa U Bufaransa gushyigikira “intagondwa” nk’uko Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, abuvuga ngo U Bufaransa burashaka gucana umuriro muri Congo ariko bikazarangira bacyuye abaturage babo, abandi bagasigara […]Irambuye
Tags : France
Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta. Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane […]Irambuye
Caguwa ni imyenda Abanyaburayi batagishaka imbere y’inzu zabo, itangwa n’abayiharurutswe kugira ngo ihabwe abuntu bayikeneye, ikazanwa muri Afurika, igacuruzwa yiswe ko ari indi myenda mishya, uko niko Afurika yahindutse ingarani y’ibyashaje bitagikenewe i Burayi (L’Afrique, poubelle de l’Europe!). Hari umubare munini w’abatuye ku mugabane w’Uburayi batanga imyenda yabo buri munsi batazi ko ikurwamo za miliyoni […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, abantu babiri bitwaje ibyuma bishe umupadiri w’imyaka 84 bamukase ijosi, abo bantu bari bambaye imyenda y’Umutwe w’Iterabwoba wa ‘Islamic State’ binjiye muri kiliziya bafata bugwate ababikira n’abandi bakiristu, ariko nyuma barashwe na Polisi. Abantu batanu barimo Padiri Jacques Hamel w’imyaka 84, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga bafashwe bugwate mu […]Irambuye
Bashingiye ku bitero biherutse kuba mu mijyi itandukanye nka Dhaka (Bangladesh), Orlando (USA), Nice (France), mu Budage n’ahandi bamwe bashobora kumva ko iterabwoba rishobora kugera ahantu aho ariho hose ku Isi hahurira abantu benshi kandi ibi ni ukuri. Ubu hadutse n’abakoresha imipanga n’amashoka bakica cyangwa bagakomeretsa abantu bari muri za gari ya moshi n’ahandi. Muri […]Irambuye
Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yatangaje ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye muri Libya nyuma y’uko kajugujugu barimo yahanuwe. Itangazo ry’iyo minisiteri riravuga ko abo basirikare bapfiriye mu kazi. Kare kuri uyu wa gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri, Stephane Le Foll yemeye bwa mbere ko umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Abafaransa ziri muri Libya. Ku wa kabiri, Ibiro Ntaramakuru, […]Irambuye
Umusore witwa Lennox Niyitegeka ukina mu ngimbi z’ikipe ya Elan Chalon mu bufaransa yakiriwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 iri kwitegura imikino nyafrica izabera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza kuya 31 Nyakanga 2016. Uyu musore aje gufasha bagenzi be muri iyi mikino mpuzamahanga izabera i Kigali igahuza amakipe 12 yitwaye neza mu turere […]Irambuye
Uyu mugore yirukanywe mu ishyaka ryitwa Parti Radical muri Werurwe 2015, ariko ntiyataye ikizere cyinshi amfite cyo kuzaba umuntu ukomeye muri Politiki y’Ubufaransa. Rama Yade mu kiganiro kitwa 20 heures de TF1, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora U Bufaransa mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Uyu mugore utarabashije kugirirwa ikizere n’abitwa Union des indépendants, aho […]Irambuye
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Rennes mu France bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baniyemeza guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera. Uyu muhango watangiriye mu rusengoro rwa Mutagatifu Germain ruri mu mujyi wa Rennes. Nyuma ya misa bose bongeye guhurira mu nzu Mpuzamahanga ya […]Irambuye
Update: Amakuru mashya aravuga ko ibisasu byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem n’icyaturikiye kuri Metro Maelbeek byahitanye abantu 31, bikomeretsa 187. *Amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe ubutabizi (pompiers) M. Meys, yavuze ko ibisasu bibiri byaturikiye mu kirongozi cy’ikibuga cy’indege Zaventem byahitanye abantu 11, naho abandi 10 bishwe n’igisasu cyaturikiye kuri Metro ya Maelbeek hafi y’Icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ahumvikanye […]Irambuye