Digiqole ad

France: Minisitiri w’ubutabera w’umwirabura yeguye

 France: Minisitiri w’ubutabera w’umwirabura yeguye

Christiane Taubira weguye ku mirimo ye (Photo:AFP).

Uwari Minisitiri w’ubutabera w’Ubufaransa kuva Tariki 15 Gicurasi 2012, Christiane Taubira yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, ku mpamvu zitatangajwe.

Christiane Taubira weguye ku mirimo ye (Photo:AFP).
Christiane Taubira weguye ku mirimo ye (Photo:AFP).

Christiane Taubira yashyikirije Perezida w’Ubufaransa François Hollande ubwegure bwe kuri uyu wa gatatu, ndetse abayobozi Perezida amwemerera kwegura ku mirimo ye.

Perezida Hollande akaba yahise amusimbuza Depite Jean-Jacques Urvoas wari unakuriye Komisiyo y’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa, umutwe w’Abadepite.

Uyu Taubira w’imyaka 63, wabaye Minisitiri wa mbere w’ubutabera w’umwirabura mu Bufaransa ngo azajya yibukirwa ku ivugurwa ry’itegeko nshinga ryakurikiye ibitero by’iterabwoba byibasiye Ubufaransa mu mwaka ushize.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’Ubufaransa kandi ryavuze ko azibukirwa ku buhanga n’umurava yagaragaje mu kuvugurura ubutabera bw’Ubufaransa n’uruhare yagize mu kwemeza itegeko riha uburenganzira bwo gukora ubukwe Abafaransa bose (n’abahuje ibitsina).

Nk’uko tubikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), uyu Taubira ariko yanabangamiye cyane umushinga wazanywe na Perezida Hollande wo kwaka ubwenegihugu bw’Ubufaransa ababuhawe atari Abafaransa by’igisekuru bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuvugako arumwirabura aho muri kuyobya abasomyi, benshi bahita bumvako yeguye kuberako arumwirabura kandi sibyo.Ese iyundi yegura naho mwari kubikoraho inkuru?

Comments are closed.

en_USEnglish