Tags : France

Dr. Kaberuka azasimburwa na Akinwumi Adesina wo muri Nigeria

Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye

Burkina Faso: Hatangiye imirimo yo gutaburura umurambo wa Sankara

Aya yari amasezerano leta ya Burkina Faso yiyemeje, kuri uyu wa mbere yiyemeje kuyashyira mu bikorwa. Gutaburura imva zishyinguyemo uwari Perezida Thomas Sankara n’inshuti ze 12 zicanywe na we mu 1987 byatangiye none mu murwa mukuru Ouagadougou. Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira ahagaragagara uburyo aba bantu bishwemo. Imirimo yo gutaburura iyi mirambo yatangiye kuri […]Irambuye

France: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa kuri Jenoside

22 Mata 2015 – Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari Padiri kuri Paroisse ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali urubanza rwe ubu ngo rwaba ruri hafi gutangira kuburanishwa mu Bufaransa aho amaze igihe afungiye. Rwaba ari urwa kabiri ruburanishijwe n’iki gihugu cyahungiyemo benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside. Abacamanza b’abafaransa batangaje ko barangije iperereze kuri uyu […]Irambuye

Putin yahuye na Perezida mushya wa Ukraine. Biratanga iki?

Kuri uyu wa gatanu, Perezida w’uburusiya Vradmir Putin na Perezida mushya wa Ukraine Petro Poroshenko bahuriye mu Bufaransa mu mihango iri kuhabera yo kwibuka irangira ry’Intambara ya kabiri y’Isi, bombi basaba ko intambara mu burasirazuba bwa Ukraine ihagarara. Uburusiya buregwa n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika kuba nyirabayazana w’intambara muri Ukraine, Uburusiya nabwo bugashinja ibyo bihugu […]Irambuye

Ingabo z’Abafaransa zigiye kuva muri Centre Africa

General Francisco Soriano uyoboye ingabo z’Abafaransa ziri muri ‘operation’ yo kugarura amahoro muri Centre Africa bise Sangaris yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ingabo zabo zitangira gutaha mu Bufaransa guhera tariki 15 Nzeri, ubwo hazaba hategerejwe ingabo za Loni zemejwe koherezwa muri Centre Africa. General Francisco yatangarije Europe 1 ko iherezo rya ‘operation Sangaris’ ryasabwe […]Irambuye

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Laurent Fabius w’Ubufaransa

Ntibiratangazwa icyo ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius byibanzeho ubwo baganiraga ukwabo nyuma y’inama ya New York Forum Africa iri kubera i Libreville muri Gabon, aba bagabo bicaranye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi. Inama ya New York Forum Africa ni inama iri kubera […]Irambuye

Nshatse kuvanaho Macky Sall nabikora- Abdoulaye Wade

Uyu musaza wayoboye Senegal yagarutse mu gihugu cye azanywe no guharanira ko umuhungu we Karim Wade afungurwa. Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique kizasohoka mu buryo burambuye mu minsi iri imbere Abdoulaye Wade yavuze ko abishatse yakuraho Macky Sall uyobora Senegal muri iki gihe. Wade w’imyaka 87 akimara kugera mu gihugu cye imbaga y’abaturage yaje kumwakira iririmba indirimbo zirimo […]Irambuye

Umuherwe arasubiza igihembo yahawe yanga abadaha agaciro ibyo Kagame yagezeho

Ashish J. Thakkar, umuherwe uzwi muri Africa wabaye mu bwana bwe muri Uganda yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko agiye gusubiza igihembo gikomeye yahawe na World Entrepreneurship Forum yamagana ko abakimuhaye bagaragaje gukorera mu kwaha kwa politiki y’u Bufaransa no kudaha agaciro ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda . Ashish J. Thakkar umuherwe utuye i Dubai watangije […]Irambuye

Kwibuka20: France ntikitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo

Nyuma y’ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ku itariki 27 Werurwe, akaza kugaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyahise gihagarika ingendo z’abayobozi bakuru bari kuzaza kwitabira umuhango uteganyijwe kuwa mbere tariki 07 Mata wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo kiganiro kizasohoka mu […]Irambuye

Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha na Charles Twagira

Hashize iminsi micye urubanza rwa Simbikangwa rushojwe, n’ubwo yajuriye, Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenocide. Byamejwe kuri uyu wa kane ko Charles Twagira abacamanza batangiye kwiga ku biregwa uyu mugabo wahoze ari umuganga, ubu ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi. Twagira yari muganga mukuru ku bitaro bya Kibuye mu gihe cya […]Irambuye

en_USEnglish