Tags : Ferwafa

Mu matora yo kuyobora CECAFA, Nzamwita de Gaulle yabonye ijwi

Mu matora yabereye i Addis Ababa kuri uyu wa gatanu Dr Mutasim Jeffer wo muri Sudan niwe watsindiye kuyobora uru rwego ruhuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere, CECAFA. Muri aya matora umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita wiyamamazaga yabonye ijwi rimwe gusa. Dr. Mutasim yatorewe kuyobora CECAFA mu gihe cy’imyaka ine, akaba asimbuye umuTanzania […]Irambuye

Tunisia: Libye yatsinze Amavubi 1-0

Umukino wahuza ikipe y’igihugu ya Libye, n’Amavubi urangiye Ikipe ya Libye itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe kuri Penalite. Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Luck Ndayishimiye Bakame yabanje mu izamu; inyuma habanzamo Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery. Hagati mu kibuga habanjemo Mukunzi Yanick, Mugiraneza […]Irambuye

Abakinnyi 11 bitwara neza muri shampiyona ariko batahamawe mu Amavubi

Ku wa mbere Johnny McKinstry, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatangaje abakinnyi 23 batangiye kwitegura umukino n’ikipe ya Libya mu majonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cy’Isi cya 2018. Abakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza Johnny, harimo bamwe bizwi ko bafite ibibazo by’imvune. Ubwo itangazamkuru ryamubazaga impamvu, yavuze ko abo yahamagaye bose, umukino wa Libya uzagera […]Irambuye

AS Kigali ku mwanya wa 1, Rayon, APR, Kiyovu nazo

Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, isize nta kinini gihindutse ku rutonde rw’agateganyo kuko amakipe makuru yose yabonye amanota atatu. Mu mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsindiye Rwamagana City FC iwayo igitego kimwe ku busa (0-1), cyatsinzwe na Kwizera Pierrot. Ni umukino wabereye […]Irambuye

Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0 – 0

Mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu amakipe yose yanganyije, umukino wari utegerejwe cyane ni uwa Rayon Sports nazo zanganyije n0-0 kimwe na Police FC inganya na Sunrise 1-1. Rayon Sports yakinaga idafite umutoza David Donadei wahagaritswe icyumweru ashinjwa kugumura abakinnyi, ariko uyu mugabo yagaragaye yicaye mu bafana, ikipe itozwa […]Irambuye

Byarangiye Hegman asabye imbabazi aba-Rayons

Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Police yanganyije na Rayon Sports 1-1 mu umukino wo ku munsi wa gatanu wa Shampiyona wareye ku Kicukiro. Mbere y’uyu mukino ibyatangajwe na Hegman Ngomirakiza umukinnyi wa Police FC avuga kuri Rayon Sports byatumye ubu abisabira imbabazi abakunzi b’iyi kipe. Hegman Ngomirakiza yari yatangaje ko atabona ikipe ya Rayon Sports […]Irambuye

Perezida wa Etincelles FC yeguye

Updates 9hPM: Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC Amani Turatsinze bakunda kwita Tsinze nk’uko yari yabitangarije Umuseke ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ko ashobora kuza kwegura ku mirimo ye, byaje kwemezwa mu ijoro ko uyu mugabo yeguye kuri iyi mirimo ahita asimburwa na Nsabimana Mvamo Etienne usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi. Mu matora […]Irambuye

Football: Amavubi azakina umukino wa gicuti na Tuniziya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero w’iminsi 10 muri Morocco izakina umukino wa gicuti n’iya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo guhura na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu kuwa gatanu. Kuri gahunda bavanye i Kigali, Amavubi ubu acumbitse mu Mujyi wa Rabat, kuri uyu wa kabiri arakora imyitozo […]Irambuye

APR FC yanganyije na Police 1-1, Bugesera yo itsinda Espoir

Update: Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nzeri, Mukura Victory Sports yatsinze 2-1 Rwamagana City, Kiyovu itsinda 2-0 Amagaju FC  naho Rayon Sports yanganyije 0-0 na Etencelles. Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” APR FC yanganyije igitego 1-1, naho Bugesera FC itsindira Espoir i […]Irambuye

en_USEnglish