Digiqole ad

Mu matora yo kuyobora CECAFA, Nzamwita de Gaulle yabonye ijwi rimwe

 Mu matora yo kuyobora CECAFA, Nzamwita de Gaulle yabonye ijwi rimwe

Nzamwita yabonye ijwi rimwe gusa mu gushaka kuyobora CECAFA

Mu matora yabereye i Addis Ababa kuri uyu wa gatanu Dr Mutasim Jeffer wo muri Sudan niwe watsindiye kuyobora uru rwego ruhuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere, CECAFA. Muri aya matora umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita wiyamamazaga yabonye ijwi rimwe gusa.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yiyamamarije kuyobora CECAFA abona ijwi rimwe
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yiyamamarije kuyobora CECAFA abona ijwi rimwe

Dr. Mutasim yatorewe kuyobora CECAFA mu gihe cy’imyaka ine, akaba asimbuye umuTanzania Leodegar Tenga nk’uko bitangazwa na SuperSport.

Mutasim yabonye amajwi atandatu mu bantu icumi batoraga, Lawrence Mulindwa wo muri Uganda bari bahanganye abona amajwi atatu naho Nzamwita wa FERWAFA abona ijwi rimwe gusa.

Undi wahataniraga uyu mwanya witwa Junedin Basha we yavanyemo ake karenge ku munota wa nyuma ngo amatora abe nk’uko bitangazwa na Herald.

Dr Mutasim Jaffer (ibumoso) ari kumwe na Leodegar Tenga asimbuye
Dr Mutasim Jaffer (ibumoso) ari kumwe na Leodegar Tenga asimbuye

Leodegar Tenga wasimbuwe yahaye ikaze Dr Mutasim avuga ko yishimiye kuba ahaye ububasha umugabo ukunda football kandi yizeye ko azateza imbere umupira mu karere.

Tenga yari amaze imyaka umunani ayobora CECAFA, yavuze ko azaba hafi y’uyu mushya mu gihe akeneye inama ze.

Naho Mutasim watoye we yatangaje ko aje kugerageza gushyira umupira w’aka karere Africa ku rwego ruteye imbere.

Ati “Muri aya matora nta watsinze nta n’uwatsinzwe kuko turi umuryango umwe. Ndashaka kwihutira gukora ibishoboka tukazamura umupira wa CECAFA.”

Uyu mugabo avuga ko muri Sudan yakoze neza agateza imbere umupira w’amaguru, ko yifuza ko ubumenyi azanye yabukoresha no muri CECAFA.

CECAFA igizwe n’ibihugu binyamuryango 12; Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Sudan,Tanzania, Uganda, Zanzibar. Abatoye bahagarariye ibihugu byabo uyu munsi bari 10. Umuyobozi wa FERWAFA ababonamo ijwi rimwe.

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Ijwi rimwe se ubwo s irye?

  • Dogoli we bizagukoraho!

  • Naryo sinzi uwarimuhaye icyo amuca !!!!

    De gaulle uraka puuuu….
    Nta byawe ruhago y’u Rwanda urayangije bizaguhame !!!

  • Ariko Degaulle yari yagiye gusetsa imikara. Urabona mu Rwanda uko clubs zihagaze kuva yatangira kuyobora Ferwafa, ikipe y’igihugu bwo ntawavuga, agatinyuka ngo agiye kwiyamamaza koko! Keretse iyo ajyana abayobozi b’icyiciro cya kabiri! Naho ubundi iyo atitora bwo, aba yabonye pe 0.

  • Ariko rubanda bashishwa nabi!!!!!
    Na hano byamunaniye arashaka ko bamuha kuyobora iby’akarere kose!
    Yewega Degoli wacu!

  • Numupira w’u Rwanda waramunaniye none arashaka no kuyobora uw’akarere!!!???

  • Ntacyo ubwo abonye uko ahagaze no muri bagenzi be!!! Hahahahahahah

  • Ni byenda gusetsa ya week end! Uwamugiriye inama yo kwiyamamaza ni nde? ni we mugome.

    • Ijwi kweli?!!!

  • Aba Rayon MUBONYE URUVUGIRO IZI COMMENT ZOSE NI IZANYU.

    • @ Ruto

      Niba wumva ko abavugisha ukuri bose ari abareyo nawe ufite ikibazo nka Nzamwita wiyise De Gaulle!

  • Ariko se na ferwafa iramunaniye none ngo cecafa! Yakoze kwitora ahubwo ashobora kuba akunda ubuyobozi kd ubushobozi bwe mu kuyobora bugerwa ku mashyi. Nahoshi puuuuuu

    • Bazamutegurire ibirori kuri stade bamwambike ikanzu y’umukara y’ubugwari

      • Hashobra kuba hari abantu bashaka kumwikiza ariko nanjye ndimo.

  • degore wee uracyaseba

  • Aho kwohereza degoule kwiyamamaza iyo bohereza umuyobozi w’umupira mukagari kacu Kijote mu Bigogwe wenda we ko yari kubona rimwe nawe akiha irindi akagira amajwi abiri koko ! none Degaule ashebeje u Rwanda ririya nota riheruka mumya ka ya za 800! Degule we wahaserukanye ubugwari!

  • Instead yo kwegura kubyo udashoboye muri Ferwafa urimo urashaka kujya gusebya u Rwanda muruhando rw’amahanga?!!! Degaulle we watubabariye koko

  • kiriya nicyo gihano ku mwirasi nka degaule. ngaho najyaneyo murindahabi nababandi bo mucyiciro cya kabiri na etincelle bamutore niba koko ari umugabo uzi ibyo akora. ngahose wamugabo umukingiye ikibaba namushyigikire wenda nahariya barya akantu? jya kuroba amafi cyangwa usubire guceza

    • GOOD

  • Buriya yitoye, nabanze akemure ibibazo afite we ubwe, mu ishyirahamwe rya FERWAFA abone kujya mu by’akarere.
    H.E Kagame aherutse kwibutsa ko mbere y’uko tujya gukemura ibibazo by’abandi tubanze dukemure ibibazo by’abanyarwanda.

    N’ijambo ry’Imana riravuga ngo banza utokore ijisho ryawe mbere y’uko ujya gutokora umugogo uri mu rya mugenzi wawe !!!!!!!1

    • Oya ntakubanza gukemura, tuziko byamunaniye kuva kera.Ariko ubundi ninde umukingiye ikibaba? Ashobora kuba arumuntu ukomeye tu. Kuko ubundi aba yaravuyeho kera.

  • hahahaaaaa, yewe gusa ntangiye wkd nisekera, yabababa!

  • Buriya nagaruka azatubeshya ngo bamwibye amajwi! hahaha gusa adusebereje igihugu naho we sibitangaje guseba arabimenyereye!

  • Ijwi rimwe rudende kweri!!!! Genda Degaule uri kwesa imihigo yo guseba

  • hahahaha, kuki batakuyeho kwitora ngo urebe umugabo ngo arabona zero iziringiye.

  • Hahaha !!! Nta soni agira!! Akavuyo ateje muri football y’u Rwanda yari agiye kukimurira CECAFA !! Baramumenye!Iryo jwi rimwe yaritoye ! Baramubeshye ! Yagize se ngo ni icyiciro cya kabili!!! Puuuuu!!!Turamurambiwe nagende!

  • Sorry dogoli,ngwino twiyoborere Ferwafa nta kundi,kinsitiri nawe nta ribi aba yikweze kugeza ahareshya nubumenyi bwe bwa football ntacyo aba yatuzigamye,nibikomeza kwanga cyane uzadushakire niyindi Bab-G nayo ize yiyubakire cv.

  • Nizere ko atagiye atumwe na minisiteri,yenda akaba ysragiye rwihishwa naho ubundi yaba yarasebeje igihugu. Gusa ntibitangaje kuko asanzwe yiyemera kandi ntacyo ashoboye uretse kwangiza ruhago yacu byo yarabishoboye.

  • Uyu agishyirwaho muri ferwafa nahise mvuga kbsa bicitse!!! Umuntu wumuzayirwa wibikabyo no kwiyemera nama zero faute yamafuti gusa. ababashyiraho bajye birengera ibibazo bazana

  • Hahhh ubwo yitoye . uyu mugabo yishe ruhago yo murwanda gusa. ariko mureke azabibazwa . sha uwurwanda wamunabiye ashaka no kujya kwica izakarere

  • Umuseke muri aba mbere kabisa. Degole aranyishe pe. Ijwi rimwe rukumbi!!!!

  • Hahahaa! Ni wa mugani ngo nta nkumi yigaya!

  • nagende uwomurezi nuwo kudusebya gusa

  • Imyaka ibaye 21 genocide ihagaritswe n’intwari zatabaye u Rwanda…, kuva icyo gihe kugeza none uretse De Gaulle nta wundi urazambya imirimo y’u Rwanda ngo areberwe atabiryojwe !!!

    Igiti afite ni semusiga aho bigeze nadutabare yegure hagire ubishoboye uzanzamura Ferwafa

  • Mumbabarire mu mbwire,

    Nagera ku isi mbonye inkuru iriho comment zinenga nta tolerence ya mbere.

    Uwo mugabo De Gaule njye si muzi kuko football sinyikurikirana, ariko mpereye kubyo mbonye umanza ari ikigwari.

    Bamubitsemo se iki ubwo yakwegujwe? Ni akumiro!

  • NYAKUBAHWA H.E PRESIDENT WACU DUKUNDA TWEBWE URUBYIRUKO RWAWE DUTABARE UDUKIZE UYU WITWA KO ALI UMUYOBOZI WA FERWAFA . KUKO ADUSUBIJE INYUMA KUBURYO AGIYE KUDUSAZA. TWAMURAMBIWE . UMUPIRA ABANTU WAWURESTE BIGILIYE MU MAGARE. DUTABARE MUBYEYI .TWAMURAMBIWE.

  • UBWIRASI UBWIBONE KWIYEMERA AGASUZUGURO.KUVUGA NABI. TWEBWE URUBYIRUKO NTACYO TULICYO IMBERE YE. DUTABARE NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU DUKUNDA. DUTABARE

  • arikubundi buriya degaule arasiramuye?

  • Ese Dogoli “azegura” kubushake bwe ryari?

  • Comment se fait il quˋune équipe organise des match amicaux et que ce Fameux Degaule refuse alors quˋon chanté la bonne gouvernance´ Murindahabi a oublié que les conventions entre deux personne ne lient pas les tiers.

  • Dogori nakwibutsaga ko hariya wagiye ushaka kuyobora HATARI General wagushyizeho…ukamusebya…!! Ubwo urashaka aho uhungira kuko iminsi yawe irabaze…!!!

Comments are closed.

en_USEnglish