Digiqole ad

Football: Amavubi azakina umukino wa gicuti na Tuniziya

 Football: Amavubi azakina umukino wa gicuti na Tuniziya

Amavubi aheruka guhura na Ghana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero w’iminsi 10 muri Morocco izakina umukino wa gicuti n’iya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo guhura na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu kuwa gatanu.

Amavubi aheruka guhura na Ghana
Amavubi aheruka guhura na Ghana

Kuri gahunda bavanye i Kigali, Amavubi ubu acumbitse mu Mujyi wa Rabat, kuri uyu wa kabiri arakora imyitozo ibiri mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu uzaba kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2015.

Undi mukino, ni uwagombaga kuzabahuza na Guinee Equatorial, wo wagombaga gukinwa tariki 13 Ukwakira, gusa nyuma yo gusanga ikipe y’igihugu ya Guinee Equatorial iri guseta ibirenge mu kwemeza uyu mukino wa kabiri; Amavubi yahisemo gushakira ahandi, baza kwemererwa umukino Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23 mu rwego rwo kwitegura umukino wa Libya. Uyu mukino n’izi ngimbi za Tuniziya, uzakinwa kuwa mbere tariki 12 Ukwakira.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yatomboye igihugu cya Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya. Umukino ubanza uzabera muri Tuniziya tariki ya 9 Ugushyingo 2015, naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2015.

Ubwo Amavubi yaherukaga guhura na Libya atozwa na Stephen Constantine mu mwaka usihize, yatsinze Libya ku bitego 3-0.

en_USEnglish