Digiqole ad

Abakinnyi 11 bitwara neza muri shampiyona ariko batahamawe mu Amavubi

 Abakinnyi 11 bitwara neza muri shampiyona ariko batahamawe mu Amavubi

Ndaka Freddy ari mu bakinnyi bahagaze neza umutoza atigeze aha amahirwe

Ku wa mbere Johnny McKinstry, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatangaje abakinnyi 23 batangiye kwitegura umukino n’ikipe ya Libya mu majonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cy’Isi cya 2018.

Ndaka Freddy ari mu bakinnyi bahagaze neza umutoza atigeze aha amahirwe
Ndaka Freddy ari mu bakinnyi bahagaze neza umutoza atigeze aha amahirwe

Abakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza Johnny, harimo bamwe bizwi ko bafite ibibazo by’imvune. Ubwo itangazamkuru ryamubazaga impamvu, yavuze ko abo yahamagaye bose, umukino wa Libya uzagera baragarutse mu kibuga.

Abavunitse ni nka: Sibomana Abouba, Rusheshangoga Michel, na Quentin Rushenguziminega.

Nubwo umutoza ariwe ufite ijambo ryose ku ikipe y’Igihugu, hari benshi mu bakinnyi bazwi mu Rwanda ndetse bitwara neza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere ku buryo nubwo batahamagawe baziba icyuho bitabajwe.

 

Umuzamu:

Mvuyekure Emery (Police FC).

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Police ntagihamagarwa mu ikipe y’igihugu kuva muri Werurwe uyu mwaka. Ayiherukamo mu mwiherero Amavubi yiteguragamo guhura na Zambia mu mukino wa gicuti wa mbere Johnny McKinstry yatoje mu Rwanda.

 

Ba myugariro:

Niyonkuru Djuma Radjou (Rayon sports).

Uyu myugariro w’iburyo wa Rayon Sports akomeje kwitwara neza muri iyi nkipe y’i Nyanza. Uyu wageze muri Rayon avuye muri Kiyovu, amze kubanzamo imikino 7 mu 8 Rayon yakinnye muri uyu mwaka wa shampiyona. Ibi yabigezeho yicaje Rukundo JMV (usanzwe uhamagarwa mu Mavubi ya Johnny).

Ndaka Frederick (AS Kigali)

Myugariro w’ibumoso wa As Kigali ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, yari mu rutonde rw’abambuwe ubwenegihugu nyuma y’aho u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Birori Daddy.

Uyu musore yagarutse muri AS Kigali avuye muri Uganda. Akihagera yahise yicaza Mutijima Janvier (usanzwe uhamagarwa mu Mavubi ya Johnny)

Manzi Thierry (Rayon Sports)

Myugariro ukiri muto Rayon yavanye muri Marines FC, amaze gukina imikino yose ya shampiyona muri uyu mwaka. Uyu kandi yatsinze igitego rukumbi ikipe ye yatsinze Bugesera ku munsi wa 7 wa Shampiyona.

Kayumba Sother (AS Kigali)

Kapiteni wa AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona na we ari mu batarahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu yari yahamagawe mu biteguraga umukino wa gicuti na Gabon muri Nzeri uyu mwaka. Sotheri na we ari mu basore bamaze gukina imikino yose ya shampiyona uyu mwaka. Kandi agafasha ikipe ye kwitwara neza.

 

Abo hagati:

Nsabimana Eric  (AS Kigali)

Uyu yari muri 11 bahesheje u Rwanda itike ijya mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje 17 muri Mexico mu mwaka wa 2011.

Nyuma yo gukina iki gikombe cy’Isi yagiye yugarizwa n’ibibazo by’imvune aho yakinaga mu ikipe ya APR FC. Ibi byatumye abura umwanya muri iyi kipe binamuviramo kutigera akoreshwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

Yamaze imyaka itatu yarabuze umwanya, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yaramuguze, amuha umwanya, bimuzamurira icyizere. Ubu ni we ushingiweho umukino w’ikipe iyoboye urutonde.

Hakizimana Muhajiri (Mukura Victory sports)

Uyu mwenenyina wa Haruna Niyonzima, akomeje kwitwara neza muri Mukura VS. Nubwo ari umukinnyi wo hagati, amaze gutsinda ibitego bine, anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego mu mikino umunani amaze gukina.

Yashinjwaga imyitwarire mibi mu myaka yashize, ubu ngo yisubiyeho, anahamagawe mu Mavubi ngo byamushimisha cyane.

Gashugi Abdoulkarim (Kiyovu Sports)

Uyu mukinnyi wo hagati, ni we ushingirwaho umukino rusange wa Kiyovu Sports. Amaze gutanga imipira ine yavuyemo ibitego mu mikino irindwi yakiniye Kiyovu uyu mwaka.

 

Ba rutahizamu:

Murengezi Rodrigues (AS Kigali)

Uyu mukinnyi wo hagati usatira aciye ku ruhande rw’iburyo cyangwa agakina inyuma ya barutahizamu.

Amaze gutsinda ibitego bine muri shampiyona. Uyu Visi kapiteni wa AS Kigali Rodrigues kandi, yari yahamagawe mu Mavubi yari yakoze umwiherero mu gihugu cya Maroc, ariko muri 23 bagiye kwitegura Libya ntarimo:

Habyarimana Innocent (Police FC)

Uyu musore usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso, na we yari mu basore bajyanye n’Amavubi mu umwiherero wabereye muri Maroc. Nubwo arimo kwitwara neza muri shampiyona, ubu noneho ntabwo yahamagawe mu bazakina na Libya.

Lomami Andre (Kiyovu Sports)

Uyu Rutahizamu wa Kiyovu Sports, ari ku mwanya wa 9 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi, afite ibitego 3 muri shampiyona y’uyu mwaka. Aheruka mu ikipe y’igihugu muri Gicurasi 2014, ubwo u Rwanda rwiteguraga Libya n’ubundi.

Gashugi na we ni umwe mu bahagaze neza muri iyi minsi
Gashugi na we ni umwe mu bahagaze neza muri iyi minsi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Sukubabeshya iyi kipe y’igihugu wagirango itorwa na sena cgwa abadepite ni gute uhamagara Ndoli ugasiga Emery Mvuyekure ahubwo iri hamagrwa hari ikihishe inyuma. bivugwa ko bamwe mu bakinnyi batanga akantu ngo bahamagarwe ni gute myugariro nka Mwemere na Ndikukazi babura muri National kweli ugafata Gashugi ntahamagarwe ndakurahiye ntacyo Amavubi azageraho harimo amarngamutima

Comments are closed.

en_USEnglish