Digiqole ad

Perezida wa Etincelles FC yeguye

 Perezida wa Etincelles FC yeguye

Ikipe ya Etincelles FC ubwo yasezererwaga mu gikombe cy’Amahoro na Rayon Sports (UM– USEKE)

Updates 9hPM: Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC Amani Turatsinze bakunda kwita Tsinze nk’uko yari yabitangarije Umuseke ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ko ashobora kuza kwegura ku mirimo ye, byaje kwemezwa mu ijoro ko uyu mugabo yeguye kuri iyi mirimo ahita asimburwa na Nsabimana Mvamo Etienne usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi.

Ikipe ya Etincelles FC ubwo yasezererwaga mu gikombe cy'Amahoro na Rayon Sports (UM-- USEKE)
Etincelles FC mu mikino itanu imaze gukina yatsinzwe ine iganya rimwe na Rayon Sports (Photo/UM– USEKE)

Mu matora yo gusimbura abeguye yahise aba Tresor Rucyakabungo Mugisha usanzwe ari umukozi W’Akarere ka Rubavu niwe watorewe kuba Visi Perezida wa Etincelles.

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki ya 19 Ukwakira 2015, Turatsinze yabwiye Umuseke ko mu ikipe ya Etincelles FC ibintu bitari shyashya, kuko ngo buri wese ashaka kuyobora ikipe.

Ati “Wabonye aho ikipe iyoborwa n’abantu 40? Abantu ntabwo bantukira ku kibuga nk’umuntu wiyubashye ngo mbyemere.”

Avuga ko ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira ubwo Gicumbi FC yatsindaga Etincelles FC 2-0, ngo hari abafana baje bamwirundaho bamutuka bashaka no kumusagarira.

Intandaro ngo ni umukinnyi witwa Rashid ukomoka muri Uganda, wigeze gukinira Etincelles umukino w’igikombe cy’Agaciro anatsinda igitego, ariko nyuma za kugenda atagumye muri iyi kipe y’i Rubavu, uyu ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Gicumbi FC bibabaza abafana.

Yagize ati “Hari umukinnyi wigeze kuza hano adukinira irushanwa ry’Agaciro, dutinda kumusinyira sheki (cheque), bitewe n’uko unyungirije ushinzwe iby’amafaranga yari yagize inama y’akazi, agiye gusinya sheki asanga uwo mukinnyi yagiye, kubera ko ejo yadutsinze igitego bahise bumva ko ari umukinnyi ngo nanze gusinyisha.”

Ati “Uwo mukinnyi ni uwo muri Uganda sinzi izina rye, kuko nkorera Goma na Bukavu- Rubavu, sinamuzi kuko matchs z’Agaciro Cup sinazirebye.”

Tsinze yavuze ko ubu hari inama yatumijwe iza kumuhuza n’abandi bayobozi ba Etincelles ngo bicare bige ku cyakorwa kugira ngo ikipe izitware neza.

Ati “Hashize imikino itanu nta gutsinda, twashatse abakinnyi nabi. Gusa hari ibyo ngomba kuganira n’abayobozi, hari ibintu by’imyitwarire mibi, ntabwo umuntu yantuka ku kibuga ndi umuntu wiyubashye ngo mbyemere, ahubwo nabireka.”

Mu zindi mpamvu zituma ngo ikipe ya Etincelles itarimo kwitwara neza, ngo ni umutoza bazanye ariko byaje kumenyekana ko yari amaze imyaka itanu adatoza, ngo ku buryo n’uyu munsi atarabasha kubona abakinnyi 11 abanza mu kibuga.

 

Turatsinze yaje kwegura nk’uko yabivuze

Ubwo yaganiraga n’Umuseke ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere yagize ati “Namaze kubiganira n’umudamu wanjye, ndashaka kugira ngo banduhure nanjye kuko imyaka maze ni myinshi nyobora iyi kipe.

Hari abafana benshi, kuko twiyamamaza nemeye kugura abakinnyi babiri mbisabwe n’abafana, ariko mu ikipe harimo na desordres, none se wabonye ikipe iyoborwa n’abantu 40?

Ati “Uyu munsi probabilite  nyinshi ni ukwegura, gusa naraye mbiganiriye na Gen Mubarak ujya angira inama numva nta byumva, tugomba kongera kuvugana. Iyi kipe iyo hatabaho Gen Mubarak (ukuriye ingabo Iburengerazuba) iba yarasenyutse muge mubivuga.”

Uku kwegura kwe kwaje kwemezwa mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Uyu mwaka wa Shampionat y’umupira w’amaguru ikipe ya Etincelles yabonye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko umubare w’amakipe uzamutse ukagera kuri 16.

Mu mikino itanu imaze gukina yatsinzwe ine, undi umwe yawunganyije na Rayon Sports 1-1.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish