Digiqole ad

APR FC yanganyije na Police 1-1, Bugesera yo itsinda Espoir

 APR FC yanganyije na Police 1-1, Bugesera yo itsinda Espoir

(Photo:internet)

Update: Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nzeri, Mukura Victory Sports yatsinze 2-1 Rwamagana City, Kiyovu itsinda 2-0 Amagaju FC  naho Rayon Sports yanganyije 0-0 na Etencelles.

Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” APR FC yanganyije igitego 1-1, naho Bugesera FC itsindira Espoir i Nyamata ibitego 2-0.

(Photo:internet)
(Photo:internet)

Umukino wa APR FC na Police FC wari utegerejwe cyane wabereye ku Kicukiro, ni umukino wihariwe cyane n’ikipe ya Police kuko nyuma y’igitego cya Iranzi Jean Claude yaboneye APR ku munota wa 14 w’umukino, Police FC yakajije ubusatirizi byatumye ishyira igitutu ku izamu rya APR cyane.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Police FC, byaje gutuma mu minota ya nyuma y’umukino ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na rutahizamu wabo mushya baguze muri AS Kigali Songa Isai.

Ku rundi ruhande, i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Ikipe y’ako Karere yihereranye ab’i Rusizi ibatsinda ibitego bibiri ku busa (2-0). Ibitego bya Bugesera byombi byatsinzwe na Rucogoza Djihadi byinjiye ku munota wa 10, n’uwa 42 y’igice cya mbere.

Nyuma y’iyi mikino ya mbere y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona, ubu Police FC niyo iyoboye urutonde n’amanota arindwi.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyu mwaka Police fc muyitege kabsa nkurikije umukino yanyretse kuri match ya Apr bigaragara ko ikarishye wareba a babanzamo wareba bench usanga iyi kipe ikarishye kabsa gusa amakipe nka AS Kigali na Rayon nayo umuntu ntiypfa kuyaca amazi da

  • Ahubwo mwitege APR fc kuba police itayitsinze igihe ikisuganya ubwo ubona izayitsinda ryari! apr nimara kubona umutoza uhamye izabereka aho ibera ubukombe mu Rwanda no mu mahanga.

  • mutubwire RAYON NA ETENSEL I MUHANGA

  • Bugesera bayitege muriyi champion kbsa.

  • APR nubwo yanganyije abafana bayo tuyirinyuma kandi amakipe yandi atwitege

Comments are closed.

en_USEnglish