Digiqole ad

Byarangiye Hegman asabye imbabazi aba-Rayons

 Byarangiye Hegman asabye imbabazi aba-Rayons

Hegman Ngomirakiza ni rutahizamu wa Police FC

Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Police yanganyije na Rayon Sports 1-1 mu umukino wo ku munsi wa gatanu wa Shampiyona wareye ku Kicukiro. Mbere y’uyu mukino ibyatangajwe na Hegman Ngomirakiza umukinnyi wa Police FC avuga kuri Rayon Sports byatumye ubu abisabira imbabazi abakunzi b’iyi kipe.

Hegman Ngomirakiza ni umukinnyi wo hagati wa Police FC
Hegman Ngomirakiza ni umukinnyi wo hagati wa Police FC

Hegman Ngomirakiza yari yatangaje ko atabona ikipe ya Rayon Sports mu murongo w’izishaka igikombe.

Nyuma y’aho amakipe yombi anganyije, Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric bita Bakame yagize icyo avuga kuri ubu butumwa bwatanzwe na mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu.

Mbere y’uyu mukino, Hegman yaganiriye na kimwe mu binyamakuru avuga ko atabona Rayon Sports, imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda, itari mu barwanira igikombe.

Mu magambo ye yari yagize ati: ”Njye mbona igikombe kiri mu makipe atatu, ariyo Police, APR na AS Kigali, kandi natanga amanota yo gutwara igikombe ku ijana 100. Police ifite nka 82%, APR 70%, AS Kigali 67%.”

Yakomeje avuga kuri Rayon Sports ati: ”Ni ikipe ikomeye, ariko simbona ko yatwara igikombe [cya shampiyona] cy’uyu mwaka gusa ni ikipe nkuru kandi imeze neza gusa sinyibona ku gikombe.”

Muri uyu mukino usa n’uwamugoye, Hegman Ngomirakiza yakinnye iminota 56, mbere y’uko asimburwa na Danny Usengimana.

Ibi byatumye Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame atangaza ko yatunguwe n’aya magambo Hegman yavuze.

Bakame aganira n’Umuseke yagize ati: ”Twaranganyije ni byo. Ariko njye resultat narayimutuye. Naje nziko ari bugore cyane ba myugariro banjye, cyangwa akadushota bikomeye, ariko mwabonye ko nta bwoba yari ateye rwose. Gusa, ntabeshye natunguwe n’ibintu yari yavuze. Rayon sports ni ikipe nkuru yahoze kandi izahora irwanira ibikombe.”

Nyuma y’uyu mukino Hegman yasabye imbabazi abasomye aya magambo, anavuga ko bamwumvise nabi.

Ati: ”Jye sinavuze ko ntabona Rayon Sports mu murongo w’igikombe, ahubwo navuze ko ntayibona mu makipe yahagarika umuvuduko wa Police Fc, kandi ni ukuri navuga nti umufana wese wa Rayon Sports aho ari yumve ko ntacyo mpfa na Rayon Sports, uwabifashe nabi ambabarire.”

Bakame ubu ni Kapiteni wa Rayon Sports
Bakame niwe Kapiteni wa Rayon Sports

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • PLease Hegman yatangaje ko mwamwumvise nabi atashatse guha akato Rayon Sports sinzi impamvu ahubwo mubigira beef kandi yaranasabye imbabazi.

  • Abanyamakuru namwe ntimugakabirize ibintu ngo mubigire intambara!!!!
    Ube se umutwe w’iyi nkuru uhuriye he n’ibyanditswe!!!!
    Kuba bakame yavuze ko bimutunguye ni hehe hagaragara ubwumvikane buke!!!?
    Uziko nari ngize ngo barwanye cg hari ukundi byagenze!!!?
    Plz mwirinde byacitse mubyo mwandika.

  • twese turi bene kanyarwanda bagabo ibyo ntibibateranye cyane ko aho twerekeza igihugu cyacu nihamwe kandi udatsinze uyu munsi azatsinda ejo, umuco wo gusaba imbabazi nawo ni mwiza cyane

  • Hegman ndagushimira kuba uri umukinyi mwiza kandi ufite ikinyabupgura.abandi ni bakwigireho gusaba imbabazi ntibivuze ko uri mu cyaha ahubwo numuco wo kubaka umunyarwanda wese yaga kwiye gukoresha iteka kuko ugaragaza indero nziza , ikinyabupfura.

  • Hegman arasaba imbabazi kdi akanavuga ko bamwumvise nabi? Mukore analyse mwumve! Ndumva abazisaba ari abamwumvise nabi

  • Hegman aravuga amateshwa kuko iyo baza gutsinda Rayon ntekerereza ko atari bwisubireho ,ahubwo yari kuvuga ati sinabivuze se? Akarenze umunwa sha karushya ihamagara.

  • ariko se ko numva nta gusebanya kurimo HEGMAN muramushakaho iki, ubwo se Morinho ko aba yatutse wenger ibitutsi utabara ko ntagikuba kiba cyacitse. mujye muba professionel.

  • Murinho nawe iyo atukanye baramuhana. ATANGA AMNDE. Rayon yahagaritse umuvuduko wa Police kuko Police itabonye 3 points. Hegimana natuze kuko izo ni comments zakorwa nundi wese. Gusa ajye yirinda gusesereza.

Comments are closed.

en_USEnglish