Tags : #Eastern Province

Kirehe: Kiyanzi ngo bavoma Akagera kandi bigasaba kwizindura

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe no gukoresha amazi mabi kuko bavoma mu mugezi w’Akagera kandi na bwo bikabasaba kuzinduka kugira ngo batanguranwe amazi ataraba ibirohwa. Bavuga ko mu bihe nk’ibi by’izuba badapfa kubona amazi yo gukoresha kuko bashobora gukora urugendo rw’ibilometero biri hagatai ya […]Irambuye

Gatsibo: Bari bamaze imyaka 10 batagira aho bivuriza none bahawe

Abaturage bamaze imyaka 10 batujwe mu gace ko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo baraye batashye ikigo cy’ubuzima (poste de santé) cya Kabeza. Bavuga ko bamaze iyi myaka yose bibagora kwivuza. Bavuga ko bakoraga urugendo rw’amasaaha atatu n’amaguru bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ndama cyo muri Gatsibo cyangwa icya Ryamanyoni cyo mu karere ka […]Irambuye

Bugesera: Abavuye Tanzania bagurishije inzu none ntibagihabwa ibyangombwa byazo

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buravuga ko bwahagaritse guha ibyangombwa by’inzu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rweru kuko bamwe muri bo babihawe bagahita bagurisha inzu bakisubirira aho baturutse. Abatarahawe ibi byangombwa bavuga ko hari amahirwe bibabuza kuko iyi mitungo bahawe bagombye kuyikoresha basaba inguzanyo mu bigo by’imari bagakora imishinga iciriritse. Umwe muri bo […]Irambuye

Ngoma: Ab’i Tunduti barashaka umuhanda wa bugufi ubageza i Sake

*Ngo barawifuza mu gishanga, ubuyobozi nabwo buti « Ahubwo n’abahanyura babihagarike » Abaturage batuye ahitwa Tunduti mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma barifuza ko bakorerwa umuhanda mu gishanga kigabanya uyu murenge n’undi wa Sake kuko ari yo nzira ya bugufi ibafasha guhahirana, ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavuga ko budateganya gushyira mu bikorwa iki kifuzo kuko […]Irambuye

Iburasirazuba: Guverineri arihanangiriza abafata nabi inka za Girinka

Asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire kuri uyu wa 05 Mata yihanangirije bamwe mu borojwe muri iyi gahunda bakomeje kurangwa no kutita kuri aya matungo bahawe. Iki cyumweru cyasojwe mu ntara y’Uburasirazuba hatanzwe inka 1 228 zije ziyongera ku zindi ibihumbi 86 zatanzwe mu myaka yatambutse. Muri uyu muhango […]Irambuye

Zaza: Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé abamuzanye ngo berekanaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane. Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina yitabye Imana mu […]Irambuye

EAST: Abayobozi barebye uko bakongera imbaraga mu kunoza imitangire ya

Abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, bahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, biga uko hakongerwa imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage, no gucunga neza umutungo wa Leta kuko n’ubwo hari byinshi byiza byagezweho ngo hari ahakigaragara imikorere itanoze. Abari muri iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri, bishimiye […]Irambuye

Ngoma: Bamaze igihe bataka umuhanda none basubijwe

Abatuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda wa Kinyonzo-Birenga, bakavuga ko muri iyi minsi ya mbere umaze utangiye gukoreshwa batangiye gusogongera ku byiza byawo kuko barushijeho guhahirana n’utundi duce. Bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo byo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko bari bamaranye igihe. Aba baturage biganjemo […]Irambuye

en_USEnglish