Digiqole ad

Gatsibo: Bari bamaze imyaka 10 batagira aho bivuriza none bahawe ivuriro

 Gatsibo: Bari bamaze imyaka 10 batagira aho bivuriza none bahawe ivuriro

Bahawe ivuriro bari bamaze imyaka 10 bakeneye

Abaturage bamaze imyaka 10 batujwe mu gace ko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo baraye batashye ikigo cy’ubuzima (poste de santé) cya Kabeza. Bavuga ko bamaze iyi myaka yose bibagora kwivuza.

Bahawe ivuriro bari bamaze imyaka 10 bakeneye
Bahawe ivuriro bari bamaze imyaka 10 bakeneye

Bavuga ko bakoraga urugendo rw’amasaaha atatu n’amaguru bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ndama cyo muri Gatsibo cyangwa icya Ryamanyoni cyo mu karere ka Kayonza.

Mukamugende Verediana avuga ko impungenge zabaga ziri ku babyeyi bagiye kubyarya. Ati «Ntawe uzongera kubyarira mu nzira.»

Avuga ko iyo umubyeyi yafatwaga n’inda nijoro yasabwaga  nibura 6 000 Frw kugira ngo bagere kwa muganga.

Umubyeyi Nyirahabimana Clarise utuye mu murenge wa Rwimbogo avuga ko iri vuriro rije kumworohereza kuko akunze kurwaragurika.

Ati «Nahoraga nambuka igishanga cy’umuceri njya kwivuza kukigo nderabuzima cya Ndama ku buryo nigeze no kubyarira mu gishanga ngiye kwa muganga kubera ko ivuriro ryari  kure.»

Ngabo Raymond uyobora iki kigo cy’ubuzima cya Kabeza avuga iri vuriro rifite umwihariko wo kuzajya ryakira ababyeyi.

Ati «Twasanze ababyeyi bahura n’ikibazo cyo kugera kwa muganga mu gihe bakuriwe kuko wasanganga ufashwe nijoro, kugera kwa muganga i Kayonza bamucaga 6 000 Frw bigatuma abenshi babyarira mu rugo cyagwa bakagera kwa mu ganga abana bamaze gupfa akaba ari mu rwego rwo kugabanya ikibazo cyo kubyarira mu rugo.»

Avuga kandi ko iki kigo cy’ubuzima kizanagira uruhare mu kugabanya impfu zaterwaga na n’indwara ya Malaria kubera kubura ubutabazi bw’ibanze.

Umuyobozi w’akarereka Gatsibo, Gasana Richard yavuze iki kigo cy’ubuzima cyatashywe kiri mu bikorwa byari byasabwe ko byazakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari uru kurangira.

Uyu muyobozi waganizaga abaturage ayoboye, yagize ati «Kugeza ubu ibyo mwadusabye kubakorera harimo n’iri vuriro twatashye,…

Urutonde ruracyari rurerure ndabizeza ko byose tuzabikora harimo n’ikibazo cy’imihanda twizera ko kigomba kuzajya mu ngengo y’imari ya 2017-2018 kuko n’umuhanda uhenze tuzafatanyamo na leta ku buryo bigenze neza umwaka utaha watangira gukorwa kuko turabizi ko umuhanga uri muri kimwe mu bintu bibahangayikishije.»

Yasabye abaturage ba Kabeza ko bagomba kwita kuri ibi bikorwa remezo bagejejweho kuko ari bo bizagirira akamaro.

Agasanteri ka Kabeza gatuwe n’abaturage bagera kuri 9 500 mu gihe iki kigo cy’ubuzima bahawe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

Batashye iki kigo cy'ubuzima
Batashye iki kigo cy’ubuzima
Abaturage ngo banejejwe nuko ntamuntu uzongera kugwa mu nzira ajya kwivuza
Abaturage ngo banejejwe nuko nta muntu uzongera kugwa mu nzira ajya kwivuza
Ababyeyi ngo babyariraga mu nzira bamwe abo babyaye bakahasiga ubuzima
Ababyeyi ngo babyariraga mu nzira bamwe abo babyaye bakahasiga ubuzima
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage bo mu murenge wa Rwimbogo kugira uruhare mu kubungabunda ibi bakorerwa
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage bo mu murenge wa Rwimbogo kugira uruhare mu kubungabunda ibi bakorerwa

 

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish