Tags : #Eastern Province

Ngoma: Bamwe mu batuye i Kazo bararana n’amatungo kubera ubujura

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo. Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho bavuga ko aho kugira ngo amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo. Ubuyobozi […]Irambuye

Guverineri Uwamariya yabwiye abanyeshuri biga imyuga guha agaciro ubumenyi babona

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2015 Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yafunguwe ku mugaragaro ishuri ry’imyuga rya TVET Rubona, ahigirwamo ibyiciro bitatu bitandukanye harimo ubutetsi, ububaji, ubudozi, icyo kigo cyubatswe n’Umuryango PLAN Rwanda, ku nkunga y’igihugu cya Korea n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, WDA. Iri shuri ry’imyuga riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge […]Irambuye

Ngoma: Barasaba Leta kubatunganyiriza igishanga cya Gisaya

Abatuye mu mirenge ya Rurenge, Gashanda na Karembo yo mu karere ka Ngoma barasaba Leta ko yabatunganyiriza igishanga cyitwa Gisaya gihuriweho n’iyi mirenge yose, bavuga ko gitunganyijwe bakagihingamo aribwo cyabaha umusaruro kurusha uwo bakuramo ubu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo nk’ahari abaturage bafite uruhare kuri iki gishanga butangaza ko buri gukora ubuvugizi ku buryo hari gahunda […]Irambuye

Kirehe: Basabwe Ruswa ya Frw 100 000 ngo babone inguzanyo

Mu Murenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa ruswa mu kubona inguzanyo ya VUP aho bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rwanteru, batubwiye ko bemezwa na komite y’umurenge ibishinzwe, nyuma ngo hakaza abandi babasaba Ruswa kugira ngo imishinga yabo igezwe muri SACCO bahabwe inguzanyo. Aba baturage barashyira mu majwi […]Irambuye

Nyagatare: Umugore yishe umugabo we amukubise agafuni

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 6 Werurwe mu murenge wa Mukama i Nyagatare, umugore yakubise agafuni umugabo we ahita amwica, umwana we w’imyaka umunani ni we wagiye gutabaza abaturanyi ko nyina yishe se, uwo mugore yahise yiruka na n’ubu ntaraboneka. James Gakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama yemeje aya makuru, abwira Umuseke ko byabereye […]Irambuye

Tunduti/Ngoma: Badindizwa mu iterambere no kutagira imihanda myiza

Abatuye agace kitwa Tunduti, mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bavuga ko kutagira imihanda myiza bibangamira iterambere ryabo ngo kuko umusaruro wabo utagera ku isoko byoroshye, bigatuma bawugurisha bahenzwe kubera kubura andi mahitamo. Abatuye i Tunduti batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, hera umuceri mwinshi mu gishanga cy’Akagera, hazwiho kandi kuba ikigega cy’ibitoki n’ibishyimbo. Abahinzi baho bavuga […]Irambuye

Ngoma: Ubuyobozi burahigira umwanya wa mbere mu mihigo ya 2015/16

Kuwa 25 Nzeri 2015, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hateraniye inama mpuzabikorwa y’akarere igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 hanasinywa imihigo mishya ya 2015/16. Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’intara bwibukije abayobozi b’imidugudu ko aribo iyi mihigo igomba gushingiraho by’umwihariko bakaba basabwe kuzajya baza muri iki gikorwa bazanye ibyifuzo […]Irambuye

Ngoma: i Mutenderi hari abashyingura ababo mu nzu babamo

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro haracyagaragara abaturage bagishyingura mu ngo zabo cyangwa mu nzu babamo, mu gihe itegeko rivuga ko buri kagari kagomba kugira irimbi rusange, abatuye mu murenge wa Mutendeli mu kagari ka Karwera baravuga ko bashyingura iwabo kuko nta rimbi, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ikibanza cy’irimbi gihari n’ubwo […]Irambuye

Gutwika amashyamba bihangayikishije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana. Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti. Abaturage mu karere […]Irambuye

en_USEnglish