Digiqole ad

Zaza: Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana

 Zaza: Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé abamuzanye ngo berekanaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane.

Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina yitabye Imana mu rukerera rwo ku cyumweru yagiye kuri iki kigo Nderabuzima cya Zaza aherekejwe n’umujyanama w’ubuzima yari yabwiye ko arwaye indwara ya Malaria ariko bikaza kugaragara ko ari ku nda.

Uyu mujyanama w’ubuzima wari uherekeje Mukarunayana avuga ko bageze ku kigo nderabuzima bikaza kugaragara ko agomba koherezwa ku bitaro bya Kibungo ariko abaganga ntibabikora kuko bavugaga ko batamwohereza atabanje kubaha ikarita ya mutuelle de santé.

Ati « Umugabo yarambwiye ati nta mafaranga turabona ubwo umugore nawe yaratangiye kugera mu marembera ni uko amafaranga abuze banga kudufasha bigeze mu ma saa cyenda (03h00) za mu gitondo arapfa.»

Bamwe mu barwayi bo muri ibi bitaro batunga agatoki aba baganga ko bagize uburangare, bakavuga ko umurwayi atari akwiye kugwa muri iki kigo nderabuzima kuko amagara y’umuntu atagira icyo aguranwa bityo ko bari bakwiye kumwitaho ibindi bikaza nyuma.

Umugabo wa nyakwigendera, Rutsindintwarane Venuste uvuga ko bari batanze amafaranga yo kuvura uyu mubyeyi witabye Imana, avuga ko abaganga bakwiye kwita ku buzima bw’umuntu mbere ya byose.

Ati «Aho nzajya hose nzagenda mvuga ko abaganga b’i Zaza batanga service mbi…Bari kumbyariza umugore ibindi bikaza nyuma cyane ko mutuelle twari twarayitanze nubwo nta karita twari dufite.»

Frere Ndayishimiye Frederick uyobora iki kigo nderabuzima cya Zaza we avuga ko icyatumye nyakwigendera atihutishwa ngo ajyanwe ku bitaro bya Kibungo ari uko imodoka yabo yapfuye.

Avuga ko bashatse no kwitabaza imodoka yo ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko ku bw’amahirwe macye ntibahita babona nimero zaho ngo bahite babahamagara aho baziboneye ngo imodoka yaje Mukarunyana yamaze gushiramo umwuka.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith yabwiye Umuseke ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo niba hari uwaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Mukarunyana abiryozwe.

Kazaire ati « Gutanga service nziza ni ngombwa by’umwihariko muri service z’ubuzima, tugiye kubikurikirana uwo dusanga yarabigizemo uruhare wese arakurikiranwa mu butabera kuko ibigo nderabuzima bibereyeho kugira ngo biramire ubuzima bw’abantu ntabwo twatuma ababikoramo barangarana abantu ngo bagere aho batakaza ubuzima .»

Nyakwigendera yitabye Imana afite imyaka 27, asize umwana umwe w’imyaka ibiri.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Minisiteri y’ubuzima yashyizeho ingamba nshya mu mikorere y’abaganga ishyiraho itegeko ryo kubuza abaganga kujya bavugira kuri telephone mu gihe cy’akazi nka kimwe mu bituma barangarana abarwayi.

Mu karere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma
Iki kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza
Iki kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/NGOMA

21 Comments

  • Birababaje cyane abantu bose sabakire muge mubimenya .

  • mbega agahinda !!! aba baganga bahanwe rwose n’abandi barebereho. nyakwigendera Imana nimwakire aruhukire mu mahoro.

  • Ndasaba leta kwirukana umukuru wibitaro ikanamufunga imyaka 15 naho umuganga wagombaga kumwitaho bamufunge burundu yumwihariko or yicwe nuko igihano cyurupfu kavuyeho. Ngewe ndi umugabo wuyu mugore nange uyumuganga namwica.

    • J Bosco, sinshyigikiye ibyo aba baganga bakoze, bakwiye guhanwa cyane. Ariko kwica ni ikintu gikomeye sibyiza kubifata nk’umuti w’ibibazo byose dufite. Kwica umuntu rwose ntibigashyigikirwe. Kereka niba ari byabindi ngo abanyarwanda dukunda kwicana. Ngo uri umugabo wuwo mugore wakwica??????? Sauf k yenda wabitewe na emmotion ugize, ariko sibyiza nagato. Abo baganga bashyikirizwe inkiko zibahane, kandi niba aruko byagenze koko, byaba byiza MINISANTE isabye abanyarwanda imbabazi kuko ikyo abakozi bayo bakoze nikibi rwose.

  • Ariko abaganga ko babaye inyamaswa burundu ubuse mituelle numuntu hahenda iki?ESE ubundi iyo bamufasha hanyuma bakaziburana ko bamurokoye leta yari kubibahora ngewe narinziko umuganga aragwa nimpuhwe pe none ubu ntazo numushahara gusa bareba leta nitamubaryoza imana yo ntizaceceka kuko ntikunda akarengane habe nagato

  • Iryo terambere rikataje rizagerwahorite mugihe bamwe bariguhonyorwa ra?

  • Mazigihe nsoma inkuru zimeze gutya zikomeje kwera mu Rwanda ngashoberwa.Ejobundi ngumuntu bamufungiye mubitaro kuko yabuze mitiweli..munyumvire namwe.Ese twakwemeyeko abanyarwanda bamwe bakennye aho guhora dutekinika umunsi kuwundi?

  • Yewe wee! Uretse n’umu foremost ari jye na Mayor w’aho sinamusiga! Ngeze no kubumva kuri radio.

  • Hhh ariko uretse kubeshya koko burya naba frère barabeshya ?ntibibaho KO umuntu yabura numéro sa tel zikigo nderabuzima begeranye iyo bibaye ngombwa ari urgence bahamagara ambulance yibitaro

  • Bagize nabi, iyo bibaye ngobwa umuganga muzima yakwira no kumufuka ariko akarengera ubuzima bwumurwayi nukuri pe. Ibaze umwana wa 2 years ubaye infubyi.

    Ariko kandi Abaganga harigihe barengana rwose, none se muyobewe ko baba bafite amabwiriza bagenderaho, iyo bamwohereza biri kubazwa kucyaha cyo guhombya lata rwose, ubundi bagafungwa. Rero rwose tujye tubunva kuko bahabwa am,abwiriza ajyanye nimikorere,

    Ikindi, abaturage nabo rwose ntibunva nawe se nukuri 3000/1000 kumwaka ugirango umuntu abishatse yayabura, rwose ahubwo abenshi usanga bayajyana mukabari, niyo mpanvu leta ishyiraho ingamba zikaze kugirango nibura benshi batinye ingaruka rwose.

    Banyarwanda mureke dufatanye rwose buriwese yuzuze inshingano ze.

    • @babayire we, umenya utasomye iyi nkuru neza. Amafaranga ya Mutuelle uriya muryango warayishyuye ahubwo ikarita ya Mutuelle niyo batarahabwa. Iki nacyo ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’ababishyinzwe. Ni kuki umuntu yishyura amafaranga ya mutuelle ariko kiuzamuha ikarita ya mutuelle bigafata amezi. Ko numva mu Rwanda ngo ICT yateye imbere kuki byose bitakorwa ku buryo umuntu yishyura bagahita bamuha ikarita?????

    • Babayire, Niba abaganga baba barengana kuri iyi ngingo, none urupfu rw’uyu muntu turushinje nde? Ninde uri coupable? Muganga, Umuha amabwiriza, cg nyakwigendera? Nkeka ari muganga kuko ntawamuhaye amabwiriza yo kureka umurwayi agapfa mumaso ye. Ariko niba hari uwatanze ayo mabwiriza, niwe wabibazwa. ubwo umuganga yazamenyesha umucamanza ko yabonye ayo mabwiriza, uwayatanze nawe agakurikiranwa n’amategeko.
      Naho kuvuga ngo ntawabura amafranga ya Mutuel, ….. ahaaaaaa! icecekere sha ntuzabone urya 3 kumunsi ngo ugirengo ntihari abarenga million mu Rwanda bashobora kuba bananiwe no kurya 1 gusa kumunsi. Hari abababaye sha! uretse niyo mituel n’inzara iraca ibintu.

  • Abaganga bataye ubumuntu nyuma yo kumva ko amafaranga aruta umurwayi
    uretse abo mu cyaro bapfa no mu mujyi impamvu badapfa ni uko bahita batega moto za nijoro nyuma yo kwangwa kwakirwa kwa muganga ngo amacarte ya mituelle ntaraboneka Uwakugeza Kacyiru ngo urebe abagore barazwa hanze bari gutaka babuze ubitaho udakuyemo n’abafite izo mituelle
    n’abo babaze bakababaga nabi bagafatwa na infection
    Imana izabibabaza

  • Si na ngombwa guhamagara.Niba uzi ko ambulance ikenewe isaha ku isaha,warangiza ngo yarapfuye,kuki atayikoresheje? Yapfuye se kubera ko umuntu yabuze ubuzima?Ubwo se n’uwo mujyanama w’ubuzima arababeshyera? Abantu bose bakoresha mituelle barasuzugurwa,nzayitanga kubera itegeko ariko ninkenera kwivuza nzajya Pharmacie cg nzajyanwe n’abandi ntumva.Uzi kujya kwivuza umeze nabi umuntu akakubwira ngo nta kibazo akubonaho? Bivuze se ko uba wirwaje? Nyamara hakwiye impinduka mu buvuzi.Kuko mujye munibuka ko hari abadatanga mituelle kuko bayibuze,abandi nk’uko barishyura umwaka ukarinda urangira bafite inyemezabwishyu gusa.Hanyuma se ubundi haba kuri uwo mufrere n’abandi nkawe,iyo umuntu agaragaza ko yishyuye,hagaragara icyo yishyuriye,kuki udakora copy y’inyemezabwishyu ngo uzakurikirane niba ari ukuri yaramaze kwitabwaho?

  • babayire ntabwo twemeranya ibyo uvuze kuko umuyobozi w’ivuriro yavuze ko ikibazo ari uko yabuze numero yo kuri centre de sante baturanye ngo abatire ambulance kuko iyabo yapfuye.Ntabwo rero ari ikibazo cya mituelle kuko cy ntiyatinyuka kukivuga,mu gihe wumva ko banateranye amagambo n’abari baherekeje uwo mubyeyi babereka bordereau bishyuriyeho!aho rero ntacyo yakwireguza icya MUSA yagikwepye!!ubushinjacyaha nibukurikirane abo bose babigizemo uruhare kdi n’umugabo wa nyakwigendera akurikirane kuko acecetse bazabizinzika bikarangirira aho

  • gutanga nabi service nibyoguhagurukirwa rwose,
    Haba kwa muganga, muturere, imirenge, nibindi bigo bya lata. Rwose abantu baraharenganira,

    Uzi kujya kwa muganga ufite umuriro wakurenzi urimo guhwera, bati ntawagukoraho DR ataraza, bati kandi ari muri controle bisoza iciyeho bikitwa ko aruburwayi buguhitanye da,
    uzi kujya kwamuganga utabasha guhumeka bakaguha appointment yamezi 3, Uzi kujya kwa muganga urembye DR akaguha ibitaro abandi bati ntabitanda bihari uretse ibyo muri VIP kandi banza utange cosiyo 200,000

    Uzi kujya mukarere gusaba ibyangombwa ukamara amezi 3 utegereje kubona auto-batiri, uzi kwandikira Rwanda -Revenue akamara amezi 3 utegereje igisubizo,
    uzi kujya muri Bank ukamra amasaha 3 uri kumurongo, uzi kujya muri supermarket watanga 5000, bati ntayo kugarura dufite, uzi gutega moto, wakwishyura 2000, ukamara isaha utegereje bajyiye kuvunjisha, uzi kujya kuri MTN mobile money bati turabika ariko kubikuza ntayo dufite
    Mbese servise nziza kuyibona nikibazo rwose. Gusa abaganga bo bakwiye kwitwrarika koko iyo barangaye ubuzima bwabantu buragenda. Ariko ntawabatera amabuye koko abanyarwanda benshi gutanga service nziza byaratwihishe
    Twese twisubireho.
    Murakoze

  • Aba baganga Bagize nabi pee! Ariko byumvikane Ko n’uyu muryango wakoze ikosa. Inda si indwara itungurana amezi icyenda si Make kuburyo utanayapagasiriza. Birumvikana Ko uyu mubyeyi atigeze ajya no ku bipimo. Umugabo ntiyakoze neza inshingano ze zo kurinda no gukorera umuryango we! Birababaje kubona yitabye Imana kandi yageze mu maboko y’abaganga. Natwe twisubireho hari ubwo leta ishyiraho gahunda tukumva bireba Abandi, byatugeraho bikaza bifite ingaruka zikomeye. Umuryango we wihangane rwose!

  • twese dukora mu bigo nderabuzima izo case duhura nazi nta numwe wigeze aryozwa amafaranga ngo yahaye service umuntu udafite mutuelle ntihagakorwe amakosa ngo yitirirwe ubuyobozi,umuntu uramwakira ugakora ibisabwa byose akishyuzwa nyuma ,bibaye ngombwa KO ajya ku bitaro umukoresha inyandiko akagenda nyuma ukazamukurikirana,naho amafaranga ibihumbi bitatu arabura rwose kandi ntako utagize NGO uyashake,ahubwo bamwe batakaje ubumuntu ndakurahiye nta n’umutima nama bagira

  • Aba baganga bakoze amakosa ariko byose njye nayashyira kuri Leta y’u Rwanda yemera ko Minisante isuzugura abakora muri service z’ubuzima ikanabasuzuguza cyane. Kera umuganga yarubahwaga agahabwa agaciro none ubu n’umuturage asigaye amukandagira bitewe n’uburyo Minisante ibasuzuguza ikanabasuzugura.

    Ubu se ko twakoreye ibitaro bya leta bikatwambura prime y’imyaka isaga 4, ntitwatakiye leta bikaba iby’ubusa?

    Iyo ministre avuga ngo abaganga nibabake phone biguriye se umukozi wo murugo we yabyemera? phone se niyo ituma batanga service mbi? ngo umuntu amare 12h atabasha kumenya niba hari ikibazo cyaba cyavutse mu rugo koko?

    Umushahara utabasha kuzakubakira inzu niyo wakora 2 ans niwo watuma Minisante ikoresha muganga kurusha uko bakoresha umukozi wo murugo koko?

    Uyu muturage nawe si miseke igoroye, niba leta ivuze mutuel dukwiye kuyitangira ku gihe, udafite ubushobozi nawe leta imufasha kuyibona birazwi. keretse niba ari uguteza ibibazi tuba dutegereje.

    Buri ruhande rwisuzume kd twe dusigaye dukosore ibitameze neza, naho guhana abo baganga nta muti urimo. ibyo ntibyaba bikuyeho ko abaganga mu rwanda bakorera muri climate itaborohereza mu kazi kabo.

    Imana Imwakire mu bayo.

  • Ngewe ndumiwe gusa

  • muraho bantu mwese mwagize icyo muvuga kuri uru Rubuga. mu byukuri nsomye icyo buri wese yavuze hano.Ndi umuganga, Dr, gusa birababaje ibyabaye kuri uyu mugore; gusa nshaka kugira icyo mbasobanuriraho.twarahiriye kwita ku buzima bwabantu uko dushoboye; mu Rwanda Ni akarusho Ko ugomba kwita ku mugore utwite ugakora ibishoboka byose ntabure ubuzima, ubundi akazabazwa ikiguzi kumwitaho birangiye ameze neza.ibyo rero mu Rwanda ntawe utabizi.hari uwavuze ngo bamwe barabavura barangiza ngo bakabafunga ntibabemerere gutaha nshuti zanjye nibabareka bagataha ntaningwate basize mwumva ibyo bigo bitazahomba? ikindi abaganga benshi dufite mu Rwanda Ni abanyamahanga benshi Ni aba congolais abo bose yewe na benshi mu banyarwanda baba bahembwa nibitaro ntago amafaranga ava mu ngengo yimari.none uwo muntu ukwezi kuzashira uvuge Ko utamuhembye witwaje iki? abenshi mwavuze hano mufite imirimo mukora ariko ndakeka ko ntawawusubiramo baramutse batamuhembye amaze ukwezi akora.uwavuze ngo aza afite umuriro ntibamwakire sinzi aho biba gusa kwa muganga si nkibindi bigo bitanga serivisi. uje ufite umuriro undi akaza arimo kuva amaraso wowe baguha paracetamol umuriro ukagabanuka bakita kurimo gutakaza amaraso yewe niyo wowe waba wari umaze amasaha abiri utegereje warugezweho uwo utakaza amaraso akaza duhita twita kuri uwo wowe ukaba wihanganye ugategereza. Ni muri urwo rwego dukoramo.tuzi ko uje kwa muganga wese aba arwaye kandi buri wese aba yumva arembye kurusha mugenzi we rero hamwe mujye mwumva abo baganga yemwe munamenye ko infrastructure dufite Ari nkeya ko natwe abakoramo tubura uko tubafasha bitewe nubushobozi budahagije bwibigo dukoramo.uwavuze ngo iyo modoka yagakwiye kuba yarakoresherejwe igihe abakora mu kazi ka leta muzi uburyo amasoko atangwamo rero nurwego rwubuzima niko bimeze.ikibazo cyuwo mudamu wapfuye kirebwe ku mpande zose ntawe bahirikiyeho urusyo. kumva uhora uvugwa nabi ntawe ubyishimira mubimenye rwose kandi na banyarwanda twumve ko ibintu bitureba kuko haraho twirengagiza ibintu tukabikora nkana.twikubite agashyi.

Comments are closed.

en_USEnglish