Digiqole ad

Iburasirazuba: Guverineri arihanangiriza abafata nabi inka za Girinka

 Iburasirazuba: Guverineri arihanangiriza abafata nabi inka za Girinka

Goverineri Kazayire yasabye abaturage gufata neza inka za Girinka

Asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire kuri uyu wa 05 Mata yihanangirije bamwe mu borojwe muri iyi gahunda bakomeje kurangwa no kutita kuri aya matungo bahawe.

Goverineri Kazayire yasabye abaturage gufata neza inka za Girinka
Goverineri Kazayire yasabye abaturage gufata neza inka za Girinka

Iki cyumweru cyasojwe mu ntara y’Uburasirazuba hatanzwe inka 1 228 zije ziyongera ku zindi ibihumbi 86 zatanzwe mu myaka yatambutse.

Muri uyu muhango wabereye mu karere ka Bugesera, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith yibukije aborojwe izi nka ko bazihawe kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.

Gusa anenga bamwe mu bakomeje guhesha isura mbi iyi gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame, bagafata nabi aya matungo borojwe.

Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho iyi gahunda kugira ngo Abanyarwanda bose banywe amata, babone ifumbire, beze batere imbere.”

Yasabye abahawe inka muri iki cyumweru ko bagomba kuzitaho zikororoka kugira ngo bazoroze bagenzi babo kuko iyi gahunda ifite intego yo kugera kuri munyarwanda.

Bamwe mu baturage bavuga ko gufata nabi inka biterwa n’ubujiji kuko nta muntu ujijutse wafata nabi itungo yagabiwe kugira ngo rimufashe kuzamuka.

Muhawenimana Emelita ati ” Ntibyumvikana ukuntu umuntu afata nabi itungo yahawe aho kuribyaza umusaruro, ku bwange mbona bene uwo nta bwenge aba afite.”

Bamwe mu bagiye bagabirwa muri iyi gahunda banagarage ibyo bamaze kugeraho babikesha aya matungo bahawe baboneraho no kwitura imiryango 25 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Bugesera.

Mu minsi ishize bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko iyi gahunda yabaye I’abishoboye kuko ntawe ushobora guhanbwa iyi nka atabanje gutanga ruswa.

Guverineri Kazaire yaboneyeho kwihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze kuri aya makosa yagiye agaragara kuri bamwe muri bo.

Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2017 uzarangira mu ntara y’Iburasirazuba hamaze gutangwa inka 101 179 muri gahunda ya Girinka.

Aborojwe muri Girinka n'umusaruro w'ubuhinzi wariyongereye kubera ifumbire
Aborojwe muri Girinka n’umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera ifumbire
Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cy'intego y'iyi gahunda
Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cy’intego y’iyi gahunda

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Bugesera

en_USEnglish