Ngoma: Bamaze igihe bataka umuhanda none basubijwe
Abatuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda wa Kinyonzo-Birenga, bakavuga ko muri iyi minsi ya mbere umaze utangiye gukoreshwa batangiye gusogongera ku byiza byawo kuko barushijeho guhahirana n’utundi duce. Bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo byo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko bari bamaranye igihe.
Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Kinyonzo na Birenga bavuga ko uyu muhanda bubakiwe muri gahunda ya VUP ubazaniye ibisubizo bya bimwe mu bibazo byari bibugarije.
Bavuga ko uyu muhanda utaraza bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku masoko ariko ko ubu bagiye kurushaho kwiteza imbere.
Uwitwa Zirimwabagabo ati ” Twajyaga tujya za Kibungo tuvunika tujyanyeyo imyaka none ubu ntabwo tukivunika kubera ko twakorewe umuhanda”.
Mugenzi we witwa Muhawenimana Garacien agira ati ” Ibyo duhinga bisigaye bigera ku isoko ku buryo bworoshye, ni ikintu twishimiye cyane”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Bushayija Francis ashima iki gikorwa cy’iyubakwa ry’uyu muhanda, akavuga ko umurenge ayoboye ugiye kurushaho guhahirana n’indi mirenge bityo abayituye barushaho kwihuta mu majyambere.
Uyu muyobozi wa Kazo avuga ko uretse ibikorwa by’ubuhahirane, ikorwa ry’uyu muhanda rizagira n’ingaruka nziza mu buzima kuko imbangukiratabara (ambulance) itabashaga kuwunyuramo ariko ko ubu umurwayi azajya agezwa kwa muganga mu maguru mashya.
Ati ” Uyu muhanda urimo gukorwa uje ari igisubizo kuko wari warapfuye aho byagoranaga cyane kujyana umurwayi kwa muganga. »
Uyu muyobozi avuga ko ikorwa ryawo riri gutuma abaturage babona imirimo kuko ari bo bawikorera kandi bagahembwa. Uyu muhanda wa 6Km uzuzura utwaye miliyoni 52 Frw.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW