Digiqole ad

Ngoma: Incike ya Jenoside arashinja Islam kumunyaga ubutaka amazemo imyaka 20

 Ngoma: Incike ya Jenoside arashinja Islam kumunyaga ubutaka amazemo imyaka 20

Iyi nzu ayimazemo imyaka 20

*Baramusaba kujya kubaka aho yarokokeye,
*Hari abakeka ko ari uko atakiri umuyoboke w’iri dini,…

Mu kagari ka Sakara, mu murenge wa  wa Murama, akarere ka Ngoma, Mukankurunziza Afisa wasigaye ari incike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aravuga ko abo mu idindi ya Islam bari kumubuza gusana inzu ye yubatse mu butaka yahawe n’iri dini mu 1997, ubu bakaba bari kumusaba kujya kubaka aho yarokokeye.

Mukankurunziza avuga ko yatunguwe no kumva abo muri Islam bamubwira ko ubutaka bamuhaye muri 1997 atari ubwe
Mukankurunziza avuga ko yatunguwe no kumva abo muri Islam bamubwira ko ubutaka bamuhaye muri 1997 atari ubwe

Uyu mubyeyi uri gukumirwa mu butaka amazemo imyaka 20 aherutse guhabwa amabati n’Ikigega gifasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) kugira ngo asane inzu ye yangiritse.

Avuga ko yatunguwe no gukomwa mu mutungo yitaga uwe kuva mu 1997 ubwo idini ya Islam yamuhaga ubutaka bwubatsemo iyi nzu yari yiyubakiye.

Ati “ Ubu arabitse (amabati) bambujije kubaka barambwira ngo nta bwumvikane tugifitanye ngo ningende nge kubaka aho nacikiye ku icumu, nkababwira nti ese ndasubira mu matongo nsangayo nde?”

Mukankurunziza wasabwe n’abayobozi b’idini ya Islam muri aka gace kuva mu butaka bari baramuhaye avuga ko atasubira mu murenge wa Mutenderi (aho yarokokeye) kuko ntacyo asangayo.

Uyu mubyeyi wari ufite n’ibindi bikorwa muri ubu butaka agira ati ” Ndifuza ko bampa uburenganzira nkubaka, ariko gusubira mu matongo byo sinsubirayo.”

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi w’idini ya Islam mu kagari ka Sakara, Mutatsineza Radjabu avuga ko atifuza kuvugisha Itangazamakuru. Ati “ Mugende muvuge  ko nanze kubavugisha.”

Abaturanyi ba Mukankurunziza bamaranye imyaka 20 basabana umunyu bavuga ko bidakwiye ko umuntu yamburwa ubutaka amazemo igihe kingana gutya ngo asabwe kujya kubaka aho yarokokeye.

Umuyobozi w’umurenge wa Murama, Buhiga Josuse  avuga ko iki cyemezo cy’idini cyabatunguye gusa akavuga ko babahaye icyumweru kimwe kugira ngo rigitekerezeho bihagije.

Ati ” Nbabwiye ko bagenda bakabitekerezaho neza ariko ko badashobora gusenyera uriya mubyeyi ngo age kubaka ahandi kandi baramugiriye impuhwe muri 97 kandi nta n’ukuntu bari kumwemerera ngo atere ikawa batarahamuhaye, ndibwira ko mu cyumweru gitaha ikibazo kizakemuka neza.”

Afisa avuga ko iri dini rya ryamugiriye impuhwe rikamugabira ubutaka ryaje kumuca ruhinganyuma rikajya kubaruza ubu butaka.

Hari abavuga ko kuba Afisa yaraje kuva mu idini ya Islam bishobora kuba ari yo ntandaro yo kuba bashaka kumunyaga.

Buhiga Josue uyobora umurenge wa Murama aratanga ikizere ko uyu mubyeyi agomba kuguma mu kibanza cye
Buhiga Josue uyobora umurenge wa Murama aratanga ikizere ko uyu mubyeyi agomba kuguma mu kibanza cye
Iyi nzu ayimazemo imyaka 20
Iyi nzu ayimazemo imyaka 20
Amabati yahawe na FARG yahise ayegeka mu gihe yari azi ko agiye guhita asana akabibuzwa
Amabati yahawe na FARG yahise ayegeka mu gihe yari azi ko agiye guhita asana akabibuzwa

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ NGOMA

4 Comments

  • Noneho ikibazo ni uko atari umuislam rero? 1994 yazize uko yavutse, none 2017 arazizwa ukwemera kwe?Nizere ko leta ikora ibikwiye ndetse akanahabwa ibyangombwa by’umutungo we,ndetse abawiyanditseho bakabiryozwa n’ubutabera.Hari ugushinyagurira umuntu se kurenze uko?

  • Ubu rero mbabwize ukuri hari abantu-nyamaswa tugifite mu gihugu !umwanzuro natanga nuko uyu mubyeyi yahabwa uburenganzira busesuye Ku mutungo we naho abashaka kwigira intagondwa bibeshye ikibuga bakiniraho!Kandi rwose ibi Ni n’ingengabitekerezo ikomeye niba bashaka gusenyera umuntu Ngo asubire mu matongo muurumva bisobanuye iki?Bashyikirizwe ubutabera kdi dusabye umuseke kuzatubwira suite yiyi nkuru!Naho niba bashaka abasilam bagende gukora recruitment muri Alshabab cga bokoharam !Shame on them!

  • birirwa batuka kuri gatorika dore umwanzi nguyu nizereko uyu musiramu afungwa kuko uku nugushinyagurira abarokotse kandi ningangasi yo murwego rwo hejuru

  • ARIKO ABANYAMAKURU MWAGIYE MUMENYA UBURYOBUKWIYE BWO KWANDIKA INKURU ZANYU? CYANGWA MUBIKORA MUTARANABYIGIYE? IYO WANDITSE NGO ISLAM, UBWO UBA WIBAZA IGISOBANURO CYIRYO JAMBO CG INGANO YABANTU UBA UVUZE? NIBA IKI GIKORWA CYARAKOZWE NA BA YISLAM BO MUKAGARI KA SAKARA, NTAGO ARI ISLAM, NTAGO ARI ABAISLAM BA NGOMA, NTAGO ARI ABA ISLAM BA BUTARE,NTAGO ARI ABAYISLAM BU RWANDA,IYO UVUZE ISLAM UBA UVUZE MILIYONI ZABANTU,

    MUKENEYE AMAHUGURWA ABANDITSI BU M– USESO, CYANE CYANE ELIA BYUK– USENGE

Comments are closed.

en_USEnglish