Digiqole ad

Bugesera: Abavuye Tanzania bagurishije inzu none ntibagihabwa ibyangombwa byazo

 Bugesera: Abavuye Tanzania bagurishije inzu none ntibagihabwa ibyangombwa byazo

Mu karere ka Bugesera

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buravuga ko bwahagaritse guha ibyangombwa by’inzu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rweru kuko bamwe muri bo babihawe bagahita bagurisha inzu bakisubirira aho baturutse.

Abatarahawe ibi byangombwa bavuga ko hari amahirwe bibabuza kuko iyi mitungo bahawe bagombye kuyikoresha basaba inguzanyo mu bigo by’imari bagakora imishinga iciriritse.

Umwe muri bo utifuje gutangazwa yagize ati “Twabonye amazu meza none turifuza ko twabona icyemezo cya burundu bigatuma nk’aba bana b’abakobwa bashoboye gukora babona ingwate bakajya muri SACCO bakishakira imibereho .“

Undi witwa Karekezi Anacreti  awe agira ati “ Turicaye gusa dutegereje ko hari icyo imana izadukorera nk’uko yadufashije no mubindi byose.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko akarere kafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga ibi byemezo kuko bamwe mu babihawe bagaragaje ubunyangamugayo buke.

Avuga ko aba bagagaweho umugayo bakimara guhabwa ibyemezo bya burundu bahise bagurisha aya mazu bari bahawe.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bwabanje guhangana n’iyi myumvire yo kugurisha inzu, bakigisha aba banyarwanda ko imitungo nk’iyi baba bahawe ari iyo kubafasha kubaho no gufasha abazabakomokaho.

Ati “Ibyangombwa ntabwo babifite kuko twajyaga tubibaha ugasanga bahise bazigurisha nyuma dufata icyemezo cyo kuba tubahaye ibyemezo gusa twabanje kubigisha ko ibyo bakora atari byiza ubu rero tukaba turimo kureba uko noneho twabaha ibyemezo bya burundu.”

Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga umubare w’aba banyarwanda birukanywe muri Tanzania bagurishije inzu bari bahawe, gusa buvuga ko bamwe muri bo bakimara kugurisha iyi mitungo bahise basubira muri Tanzania.

Mu karere ka Bugesera
Mu karere ka Bugesera
Batujwe mu murenge wa Rweru
Batujwe mu murenge wa Rweru

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Bugesera

en_USEnglish