Mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza hari bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri Buhabwa bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri 2016 ariko ntibasohoka ku rutonde rw’ibyavuye muri iki kizamini. Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko badashobora gusubira mu ishuri, ngo uwemeye kugaruka ni umwe. Hari abavuga ko ubwo aba banyeshuri […]Irambuye
Tags : #Eastern Province
Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Ngoma haguye imvura idasanzwe yangije ibintu bitandukanye birimo ibicuruzwa by’abacururiza mu nzu z’akarere, abacuririza muri izi nzu barasaba akarere kubaha ubwishyu bw’ibyangiritse kuko n’ubusanzwe ngo izi nzu zubatse nabi. Aba bacuruzi bavuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ko aya mazu atubatse neza, bavuga ko ingaruka z’uku kurangaranwa baraye […]Irambuye
Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero. Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma baravuga ko hashize umwaka bubakiwe ibigega by’amazi n’amavomero (robinets) ariko ko ibi byose nta musaruro biratanga kuko bagikomeje kuvoma amazi mabi yo mu bishanga. Aba baturage bavuga ko bakibona ko hatangiye kubakwa ibigega n’amavomero bahise bakeka ko bagiye guhita basezerera kunywa no gutekesha amazi mabi ariko […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babuze aho guhinga kuko Leta yafatiriye ubutaka bwabo ikabuteramo ikawa. Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage buvuga ko aba baturage badakwiye kuvuga ko babuze aho bahinga kuko izi kawa ntawababujije kuzihingamo mu gihe zitarakura. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye
Bamwe mu bana bo mu karere ka Ngoma baratungwa agatoki guta ishuri bakayoboka imirimo ivunanye irimo kwikorera imizigo ijya mu isoko. Bamwe muri bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bagahitamo kujya gushaka imibereho. Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 16 bakunze kugaragara ku munsi w’isoko rya Kibungo baba bikoreye imizigo ijya muri iri […]Irambuye
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza. Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara […]Irambuye
*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona. *Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira. Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba […]Irambuye
*Prof Dusingizemungu ati “ntihakenewe inkunga y’ibintu gusa… Kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) bakoranye umuganda udasanzwe n’abaturage mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka amazu atatu azatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, iki kigo kandi kizasana andi mazu 25, byose bikazatwara miliyoni 45 y’u […]Irambuye
Umuryango utegamiye kuri leta witwa ADECCO uratangaza ko ugiye kurushaho gukorana n’ubuyobozi bw’uturere tugize intara y’Uburasirazuba kugira ngo abatuye iyi ntara bakomeze gutera imbere. Uyu muryango umaze imyaka 13 ukorere mu ntara y’Uburasirazuba, wagiye ugira uruhare mu bikorwa bigamije kunganira ubuyobozi mu kuzamura imibereho y’abaturage. Umuyobozi w’uyu muryango, Munyandinda Emmanuel wongeye gutorerwa kuwuyobora avuga ko […]Irambuye