Digiqole ad

Kayonza: VUP ishobora kubafasha gusezerera ikiciro cya mbere cy’Ubudehe  

 Kayonza: VUP ishobora kubafasha gusezerera ikiciro cya mbere cy’Ubudehe  

Baravuga ko imirimo ya VUP ishobora kubakura mu kiciro cya mbere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe barishimira ko bahawe akazi ko gutunganya umuhanda ubu bakaba bakomeje kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere ku buryo mu minsi iri imbere bashobora kwisanga bavuye muri iki kiciro gifatwa nk’igiciriritse kurusha ibindi mu butunzi.

Baravuga ko imirimo ya VUP ishobora kubakura mu kiciro cya mbere
Baravuga ko imirimo ya VUP ishobora kubakura mu kiciro cya mbere

Bavuga ko bahembwa amafaranga 1 200 Frw ku munsi, bakavuga ko n’ubwo adahagije ariko hari byinshi agenda abafashamo mu mibereho ya buri munsi.

Nyirakamana Budensiyana ati ” Nta kintu nari mfite ariko ubu ndagenda nkahahira abana banjye, mbasha kugurira abana ikayi n’ikaramu ndetse bakajya no ku ishuri bambaye neza.”

Ndahabatware Felecien na we uri muri iyi mirimo agira ati ” Ubu naguzemo ihene ebyiri imwe irahaka kandi nsigaye mbona icyo kurya n’urugo rwanjye urebye ubuzima butandukanye cyane na mbere tutaraza gukora hano.”

Gusa hari abavuga ko aya mafaranga ari macye ugereranyije n’ibyo baba bakeneye n’imiryango yabo.

Undi ukora muri iyi gahunda ya VUP utifuje ko umwirondoro we utangazwa agira ati “ Nibura akava ku 1 200 Frw akagera kuri 1 500 Frw kuko n’ubusanzwe imibereho yacu iba ari mibi.”

Abdul Karimu Mutaganzwa ushinzwe imicungire y’ubutaka, Imiturire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Murundi akaba anashinzwe gukurikirana ibi bikorwa bya VUP muri uyu murenge avuga ko bahisemo gukoresha aba baturage bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kugira ngo babone inyunganizi mu mibereho yabo isanzwe iciriritse.

Ati ” Iyo barangije gukora akazi turabanza tukicaraho nk’iminota 30 tukabagira inama yo kudapfusha ubusa aya mafaranga bakorera.”

Kuri iki kifuzo cyo kubongeza amafaranga bahembwa ku munsi, uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda iba yaragenwe ku rwego rw’igihugu ndetse ko n’aya mafaranga aba ari amwe mu gihugu hose.

Gusa yizeza aba baturage ko bagiye gukora ubuvugizi. Ati “ Ntibyatubuza ko tubavuganira ku bayobozi badukuriye bakareba niba aya mafaranga yakongeerwa kuko twebwe ku rwego rwacu nta burenganzira dufite bwo kubihindura.”

Mutaganzwa Abdul Karimu ushinzwe ibikorwaremezo m'umurenge wa Murundi avuga ko icyifuzo cyo kongera aya mafaranga bagiye kugikorera ubuvugizi
Mutaganzwa Abdul Karimu ushinzwe ibikorwaremezo mu murenge wa Murundi avuga ko icyifuzo cyo kongera aya mafaranga bagiye kugikorera ubuvugizi
Avuga ko ubu iwe barya neza ndetse abana bakabasha kujya ku ishuri basa neza
Avuga ko ubu iwe barya neza ndetse abana bakabasha kujya ku ishuri basa neza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mparurumuhanda buri munsi nimbonifaranga ngushimise arikosheriyo nayabonye nsanga bakunzi bakwitwariye hehe mapururu muhanda….

Comments are closed.

en_USEnglish