Digiqole ad

Ngoma: Ab’i Tunduti barashaka umuhanda wa bugufi ubageza i Sake

 Ngoma: Ab’i Tunduti barashaka umuhanda wa bugufi ubageza i Sake

Ni mu karere ka Ngoma bifuza umuhanda mu Gishanga

*Ngo barawifuza mu gishanga, ubuyobozi nabwo buti « Ahubwo n’abahanyura babihagarike »

Abaturage batuye ahitwa Tunduti mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma barifuza ko bakorerwa umuhanda mu gishanga kigabanya uyu murenge n’undi wa Sake kuko ari yo nzira ya bugufi ibafasha guhahirana, ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavuga ko budateganya gushyira mu bikorwa iki kifuzo kuko umuhanda wo mu gishanga utabaho.

Aba baturage bakunze kurema isoko rya Gafunzo ryo mu murenge wa Sake, bavuga ko bagerayo bibagoye kuko banyura mu gishanga kigizwe n’urufunzo kigabanya umurenge wa Kazo na Sake.

Uwitwa Muhire Samson agira ati “ Kiriya gifunzo kiratubangamiye kuko nk’ubu usanga bitugora kugera ku isoko ushobora no kugwamo ndetse binabaho bagwamo rwose kuko ntihatunganyije.”

Mugenzi we witwa Nyirandegeya agira ati ” Dukunze kurema isoko ryaho, ugasanga rero biratugora kugezayo umusaruro wacu kuko kiriya gifunzo kiba giteye ubwoba.”

Aba baturage ngo bagerageje kwishakamo ibisubizo bashaka ibyatsi bakora inzira muri iki gishanga aho bagenda bakandagira ariko ngo ntacyo bitanga.

Uwitwa Murama ati ” Twishyize hamwe dutema ibyatsi birimo tubitindamo kuko aribwo bushobozi twari dufite ariko na n’ubu biracyari ikibazo.”

Bushayija Francis uyobora uyu murenge wa Kazo avuga ko nta gahunda ihari yo gukora umuhanda muri iki gishanga mu gihe kitarakamurwa ahubwo ngo n’abanyuramo babihagarike kuko bashobora kuzahuriramo n’impanuka ikabatwara ubuzima.

Ati ” Ubundi hari aho twagiye dushyira ibiraro muri icyo gishanga ariko hari na gahunda yo kuzatunganya icyo gishanga, icyo gihe rero nibwo hanakorwa umuhanda ariko ndanabasaba kurekeraho kuhaca kuko ni mu gifunzo bashobora guhuriramo n’izinzi ngorane.”

Ubuyobozi buvuga ko mu karere ka Ngoma hakozwe imihanda myinshi bityo ko aba baturage batabura aho banyura barema iri soko.

Ni mu karere ka Ngoma bifuza umuhanda mu Gishanga
Ni mu karere ka Ngoma bifuza umuhanda mu Gishanga
Ni mu murenge wa Kazo bifuza umuhanda mu gishanga
Ni mu murenge wa Kazo bifuza umuhanda mu gishanga

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • oya nibareke kuhanyura rwose nihabi cyane banyure mumuhanda urahari,uretseko bakunda izabugufi kandi bakiyibagizako zamaze abana bimbeba murubariro

  • Umuhanda wo mu gishanga ubaho rwose. Abaturage nibahabwe ibyo bifuza.

Comments are closed.

en_USEnglish