*Abakozi ba BNR ngo ntibagengwa na ‘Status’ y’abakozi ba Leta Uwanyirigira Consolee wahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu yareze iyi Banki kumwirukana binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 01 Ukuboza ubwo baburanaga ku nzitizi zo kutakira iki kirego, Uwanyirigira wahagaritswe mu kazi avuga ko amategeko agenga abakozi ba Leta yahonyowe, naho Abanyamategeko ba BNR bakavuga […]Irambuye
Tags : BNR
MTN Rwanda, sosiyete iyoboye izindi mu itumanaho yongeye gutera intambwe ikomeye aho yujuje miliyoni imwe y’abakoresha Mobile Money. Kuba abafatabuguzi bakoresha Mobile Money bariyongereye babiterwa ahanini n’udushya duhangwa tukagira inyungu ku bakiliya, nka MTN Tap&Pay service, impano zitangwa mu kwezi kose muri gahunda ya Mobile Money Month, no kuba telefoni zikomeza kuba nyinshi mu gihugu. […]Irambuye
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso. Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri. Uyu […]Irambuye
Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yatangaje ishusho y’ubukungu n’urwego rw’imari by’u Rwanda (Monetary Policy and Financial stability statement), byugarijwe n’izamuka rusange ry’ibiciro ku masoko, gukomeza guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bigeze kuri 6.9%, ikinyuranyo cy’ubucuruzi gikomeje kuzamuka, inguzanyo zitishyurwa neza zigeze kuri 7% by’inguzanyo zitangwa na banki n’ibindi. Gusa, muri rusange ubukungu […]Irambuye
Umwe mu bashoramari bari mu nama yari imaze iminsi ibiri ihuza ibigo byo mu Rwanda RDB, BNR, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abashoramari baje bahagarariye ibigo bitandukande bikorera mu bindi bihugu, harimo na za Banki, uwitwa Mikael Wallenberg yavuze ko Banki yari ahagarariye ikorera mu Busuwisi yitwa EFG Bank izashora imari mu Rwanda kubera umwuka mwiza w’ishoramari […]Irambuye
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kugeza muri Mutarama 2016, Abanyarwanda bagera kuri 89% bakoresha Serivise z’imari nk’amabanki n’ibigo by’imari, nubwo ngo hakiri ikibazo mu itangwa ry’inguzanyo. Ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bakoresha Serivise z’imari zirimo amabanki, ibigo by’imari, Mobile Money, n’izindi “Finscope” bwakozwe habazwa abantu 12 480, muri bo 86% bakaba ari abahinzi borozi bo mu turere […]Irambuye
Imibare mishya ya Banki Nkuru y’Igihugu ‘BNR’ iragaragaza ko umubare w’abagore bitabira kwaka inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari ukiri hasi cyane, ku gipimo cya 23% by’inguzanyo zigera kuri Miliyari 742.2 z’Amafaranga y’u Rwanda zatanzwe mu mwaka wa 2015. Muri Raporo igaragaza uko ubukungu bw’igihugu bwari bwifashe mu mwaka wa 2015, BNR igaragaza ko kugera mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Banki Nkuru y’Igihugu BNR yamuritse uko ifaranga n’ubukungu bw’u Rwanda byifashe muri rusange, aho yagaragaje ko byombi byazamutse muri rusange nubwo habayeho imbogamizi y’ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Ubuyapani, n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi. Imibare BNR yatanze iragaragaza ko igitero cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2015 kiri hejuru […]Irambuye
Imibare itangwa na Banki Nkuru y’igihugu (BNR) iragaragaza ko kuva mu mwaka wa 2008, Guverinoma y’u Rwanda yafashe inguzanyo zigera kuri Miliyari 126,757 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu kugurisha impapuro z’agaciro mpeshwamwenda. Bwa mbere, tariki 17 Mutarama 2008, Leta yacuruje impapuro zifite agaciro ka Miliyari eshanu (Frw 5 000 000 000), icyo gihe ubusabe bw’abifuzaga […]Irambuye