Digiqole ad

Breaking: Umukozi wa Banki y’Abaturage ya Gisenyi yibye $ 115 000

 Breaking: Umukozi wa Banki y’Abaturage ya Gisenyi yibye $ 115 000

Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso.

Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri.

Uyu mukozi ntarafatwa, ngo ashobora kuba yahise atoroka.

Umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage yabwiye Umuseke ko “muri aya masaha nta mwanya uhagije afite wo kugira icyo avuga” kuko ngo hari ibyo arimo bijyanye n’iki kibazo.

Ati “Ubu ndimo kwirukanka mu bintu by’ibirego no gushaka ibimenyetso biba bishoboka, wenda waza kubimbaza ariko byaba byiza ejo, kandi hari abandi tugiye kujyana kuri Polisi kubazwa, munyihangarire.”

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • iki nigisambo cyamaboko,kbx ubwo yizewe bingana iki kuburyo ageraho izo mari zarizibitse koko!!geranat niwe ugowe kuko niwe ufite ububasha busesuye bwokuhagera !!!

  • icyakwereka iyo twerekana za CV, nindimi nyinshi tuzivuga kuri examen, wavuga uti abantu hano, naho umujura ruharwa. urumva uwo mujura wamaboko, kuki baha akazi umuntu winzererezi,
    ubundi bank ntiyagakwiye guha umuntu ufite adress ifatika, kandi ufite garantie

    • sorry ufite adress

  • Mbega umukokozi.ndamwemeye.mfite mushiki wanjye wagufashe kuyarya neza.????????????????????

    • ????????????????

    • He’s a brave man

    • Ase muhise memeza ko ari umugabo kandi ntaho babivuze

  • ayo ni ayo mumenye! igabanya rya abakozi muri BPR aho bukera rirarikora. ukeneye andi makuru anshake nyamuhe imvaho

  • Ko mutatubwira ku makuru ari gucicikana kuri za Whatsaap ko na BNR yafashwe n’inkongi y’umuriro?!

  • Ye begejeyo abo badakeneye ,basigamo abo kubafasha mu ikinamico ryo gusahura ibya rubanda,.Coffre fort ntabwo ifungurwa n’umuntu umwe ,icyo ni kimwe.Ikindi iyo hari umubare w’amafranga angana atyo ajyanwa muri Banki Nkuru ,ibyakozwe biryozwe abo bireba bose kuko harimo ubwumvikane mukwiba.

  • Ye begejeyo abo badakeneye ,basigamo abo kubafasha mu ikinamico ryo gusahura ibya rubanda,.Coffre fort ntabwo ifungurwa n’umuntu umwe ,icyo ni kimwe.Ikindi iyo hari umubare w’amafranga angana atyo ajyanwa muri Banki Nkuru ,ibyakozwe biryozwe abo bireba bose kuko harimo ubwumvikane mukwiba. Ese ubundi yaciye he ko iyo basohoka nabonye babasaka mu myambaro no mu bikapu,cg basaka bamwe abandi bagatambuka kubera uko bubashwe

  • Abakozi BPR batangiye kwishakira imperekeza kubera ko irimo kugabanya abakozi. nibatangatange nandi ataragenda.

  • Ariko se uwo mukozi nta zina agira? Nkeka ko iyo bamutangaza byari gutuma hatangwa amakuru y’aho aherereye ku basanzwe bamuzi.

  • Ayatware nta kibazo nashaka ayarye we gusa mu giho gito ndabarahiye araba ageze mu maboko y’ubutabera, Police iraha murayitiranya kabsa gasita iba muri Interpol uyu mbahaye icyumweru kimwe muraba mubona kuma TV cgwa ibinyamakuru police imwerekana ngo yafashwe, ararrye ari menge ahubwo

Comments are closed.

en_USEnglish