Digiqole ad

MTN Rwanda yujuje abanyamuryango miliyoni bakoresha Mobile Money

 MTN Rwanda yujuje abanyamuryango miliyoni  bakoresha Mobile Money

MTN Mobile Money yatumye abagera ku mafaranga baba benshi

MTN Rwanda, sosiyete iyoboye izindi mu itumanaho yongeye gutera intambwe ikomeye aho yujuje miliyoni imwe y’abakoresha Mobile Money.

MTN Mobile Money yatumye abagera ku mafaranga baba benshi
MTN Mobile Money yatumye abagera ku mafaranga baba benshi

Kuba abafatabuguzi bakoresha Mobile Money bariyongereye babiterwa ahanini n’udushya duhangwa tukagira inyungu ku bakiliya, nka MTN Tap&Pay service, impano zitangwa mu kwezi kose muri gahunda ya Mobile Money Month, no kuba telefoni zikomeza kuba nyinshi mu gihugu.

Umuyobozi mushya wa MTN, Bart Hofker yavuze ko Mobile Money yakunzwe cyane kubera ko abakiliya batabasaba amafaranga menshi igihe bohererezanya amafaranga, kuba itica gahunda kandi ikaba ifasha abakiliya kwizara umutekano w’amafaranga yabo.

Ati “Mobile Money irerekana uko abayikoresha iborohera, irizewe kandi irahendutse. Twishimiye iyi ntambwe MTN Mobile Money yagezeho, tuzakomeza umuhate twongere imbaraga zo gukora kandi turusheho gutera imbere.”

MTN Rwanda yagaragaje ko Mobile Money igira uruhare rungana na 10% by’umusaruro ibona. Mobile Money ikomeje kongera abayikoresha mu bijyanye no guhererekanya amafaranga kandi abayikoresha bakomeza kuba benshi.

Mobile Money uretse kuba yagize abantu miliyoni imwe bayikoresha, nibura buri kwezi habaho guhererekanya amafaranga inshuro miliyoni 7 aho amafaranga asaga miliyari 70 ahanyura muri ubwo buryo.

Bart Hofker agira ati “Tuzakomeza gushaka ibisubizo kugira ngo dufashe abantu guhererekanya amafaranga. Tuzakomeza guhanga udushya no gukorana n’abafatanyabikorwa n’inzego za Leta n’iz’Abikorera kugira ngo MTN Mobile Money igere ahantu hakomeye.”

MTN Mobile Money ifasha abaturage guhererekanya amafaranga haba imbere mu gihugu no hanze, gufashanya no kwishyura izindi serivisi cyangwa kugura ikarita yo guhamagara kuri telefoni, no kugera ku zindi serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara abantu benshi bakomeje gufungura konti bitewe na serivisi za Mobile Money.

About MTN Rwanda:

MTN Rwanda (MTN RWANDACELL Ltd) has been in operation since 1998 with over 4 million subscribers and still growing. In its vision of leading the delivery of a bold, new, digital world to customers, the company offers new and innovative packages and services and keeps up with the latest trends in communications to satisfy its customers.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ko tugura service za startimes amafaranga akavaho ariko ntitubone ibyo twaguze,MTN irimo iradutenguha rwose niyisubireho cg RURA yongere ibahagurukire

Comments are closed.

en_USEnglish