Digiqole ad

Uhagarariye EFG Bank yo mu Busuwisi yavuze ko bazashora imari mu Rwanda

 Uhagarariye EFG Bank yo mu Busuwisi yavuze ko bazashora imari mu Rwanda

Abashoramari bitabiriye inama

Umwe mu bashoramari bari mu nama yari imaze iminsi ibiri ihuza ibigo byo mu Rwanda RDB,  BNR, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abashoramari baje bahagarariye ibigo bitandukande bikorera mu bindi bihugu, harimo na za Banki, uwitwa  Mikael Wallenberg yavuze ko Banki yari ahagarariye ikorera mu Busuwisi yitwa EFG Bank izashora imari mu Rwanda kubera umwuka mwiza w’ishoramari yahabonye.

Abashoramari bitabiriye inama
Abashoramari bitabiriye inama

U Busuwisi  ni igihugu kizwiho kugira Banki zikomeye kandi zibitse imari y’abantu benshi bakomeye ku Isi.

Inama yari yitabiriwe n’abanyemari n’abahanga mu bukungu batandukanye yari igamije gusobanurira abayitabiriye uko ishoramari mu Rwanda rihagaze no kubereka amahirwe bafite yo kunguka baramutse bashoye imari yabo mu gihugu.

Mikael Wallenberg wari uhagaraiye banki yo mu Busuwisi  EFG Bank yabwiye abanyamakuru ko akurikije uko yasanze ubukungu bw’u Rwanda bwifashe n’uko ishoramari rihagaze nta kabuza banki ye izashora imari mu Rwanda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Clever Gatete wari muri iyi nama yatangiye kuwa Gatatu, yabwiye abari bayirimo ko abashoramari bayitabiriye bashimye uko ishoramari mu Rwanda ryorohejwe bityo ko biteguye kuzashora imari yabo mu gihugu.

Amb Gatete ati : “Twaganiriye n’aba bashoramari kugira ngo bazazane amafaranga yo kunganira abikorera bo mu Rwanda.”

Kuri we ngo kuko ishoramari ry’abikorera mu Rwanda riri ku rugero rwa 19%, biha abanyemari bigenga gushora amafaranga yabo mu Rwanda kuko umwanya n’uburyo bigihari, isoko ngo ntiriruzura.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cy’iterambere, RDB,  Francis Gatare yavuze ko iyi nama izafasha u Rwanda kunguka abashoramari cyane cyane mu bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, inganda n’ibindi.

Gatare yavuze ko iyi nama yahuje abikorera bo mu Rwanda  n’abagenzi babo bo mu mahanga  biganjemo abakora muri za Banki, bakaba barabatumiye kugira ngo babereke amahirwe ari mu ishoramari ryo mu Rwanda.

Ibi kandi ngo byafashije abashoramari bo mu Rwanda kumenyana na bagenzi babo  kugira ngo bajye bungurana ibitekerezo n’ubunararibonye.

Ubusanzwe ngo iyo umushoramari agiye gushora imari mu gihugu runaka areba ibintu bitatu, birimo imikoranire ya za banki n’abaturage, uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu rwego rw’Isi, n’umutekano uri mu gihugu kandi ibi ngo bihagaze neza mu Rwanda.

Inama yari iteraniyemo Ibigo bya RDB, BNR n'abashoramari, Aho Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb Gatete Claver ni we wari ufite ijambo
Inama yari iteraniyemo Ibigo bya RDB, BNR n’abashoramari, Aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver ni we wari ufite ijambo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahaaaa, batazamera nkababandi ba barclay Banks nabobajino nkukukwaba bâti tugîye gushorimari dufungure banques zacu ino nonamaso yaheze mukirere. Ejobundi Nonehonumvise ngobarahombye bagiyegufunga nizo balibafitezose muli africa

Comments are closed.

en_USEnglish