Digiqole ad

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhura n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu bw’Isi

 Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhura n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu bw’Isi

Kuri uyu wa kane, Banki Nkuru y’Igihugu BNR yamuritse uko ifaranga n’ubukungu bw’u Rwanda byifashe muri rusange, aho yagaragaje ko byombi byazamutse muri rusange nubwo habayeho imbogamizi y’ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Ubuyapani, n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Guverineri John Rwangombwa amurika uko igipimo cy'ubukungu mu mwaka wa 2015 gihangaze.
Guverineri John Rwangombwa amurika uko igipimo cy’ubukungu mu mwaka wa 2015 gihangaze.

Imibare BNR yatanze iragaragaza ko igitero cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2015 kiri hejuru kuri 6.9%. Iri zamuka ry’ubukungu rishingiye ahanini ku izamuka ry’urwego rwa Serivise ku gipimo kiri hejuru ya 7.3%, umusaruro w’inganda wazamutseho 7.0%, n’uw’ubuhinzi wazamutseho 5.0%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwandangobwa, yavuze ko agendeye ku mibare ihari y’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2015, ngo umuvuduko muri rusange uzarenga ku gipimo cya 6.5 na 7% Guverinoma na Banki y’Isi bari bagennye.

Nubwo imibare itanga ikizere ariko, ugereranyije n’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2014, byari kuri 7.2% wavuga ko bwasubiye hasi, gusa ngo nta ruhare runini u Rwanda rwabigizemo.

Imwe mu mapmvu yatumye ibipimo bitangana n’iby’umwaka wa 2014, cyangwa ngo birengeho, ngo ni ihungabana ry’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byamanutseho 6.8%; Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kavuye kuri Miliyoni 599.8 z’Amadolari ya Amerika ($) kagera kuri Miliyoni 558.8 mu mwaka wa 2015, kabone n’ubwo ingano y’ibyoherezwa yo yazamutseho 20.5%.

Muri rusange ikiciro cy’ibicuruzwa bita gakondo nk’ikawa, icyari, ibireti, amabuye y’agaciro n’ibindi u Rwanda rusanzwe ruzwiho kohereza mu mahanga byagize 47.5% y’ibyoherejwe byose, aha ni naho harimo ibyatakaje agaciro kuko ku isoko mpuzamahanga igiciro cyabyo kigenwa n’abaguzi aho kuba abagurisha.

Ibindi bicuruzwa nk’ibyo u Rwanda rutumiza rukongera rukabyohereza hanze ntacyo rubihinduyeho (imodoka,…) byo bifite 31.8%, naho ibindi bicuruzwa nk’ibikorerwa mu nkanda zo mu Rwanda byo bikaba bifite 20.7%.

Ku rundi ruhande ariko, ibitumizwa mu mahanga nabyo byiyongereyeho 12% mu ngano y’ibyo u Rwanda rwatumije, ariko agaciro kabyo karagabanyuka kuko kavuye kuri Miliyoni 2,386.9 kagera kuri Miliyoni 2,320 z’Amadolari.

John Rwangombwa avuga ko imiterere y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga ituma ruhura n’imbogamizi kubera ko usanga ibiciro byabyo byemezwa n’abo rwabyoherereje. Aha iyo ubukungu bw’abagura butameze neza, nabo bashyiraho igiciro gito kiboroheye.

Guverineri Rwangombwa ariko akavuga ko ibintu birimo kugenda bihinduka, ati “Ibyo twohereza mu mahanga ‘traditional’ uruhare rwabyo mu mubare wose w’ibyo twohereza mu mahanga uragenda ugabanyuka, ni ibintu bitoroshye guhindura umunsi umwe cyangwa mu mwaka umwe ariko ikiza ni uko ibindi bituruka mu nganda twohereza hanze bigenda byiyongera.”

Imibare y'abakoresha Konti za Telefone nka MTN Mobile Money na Airtel Money.
Imibare y’abakoresha Konti za Telefone nka MTN Mobile Money na Airtel Money.

 

Inguzanyo kubikorera zarazamutse

Muri rusange, mu mwaka wa 2015 amabanki mu Rwanda yakiriye ubusabe bw’abashaka inguzango bugera ku 271,186 bufite agaciro ka Miliyari 937.1. Ubusabe 96.5% nibwo bwabonye inyuzanyo, naho 3.5% bungana na Miliyari 195 ntiwazibonye.

Amabanki yatanze inguzanyo za Miliyari 742.2 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri Miliyari 653.0 mu mwaka wa 2014; Muri yo 59.1% yahawe ibigo, naho 40.9% ahabwa abantu ku giti, 77% bakaba abagabo, mu gihe 23% zahawe abogore.

Inguzanyo nyinshi, ingana na 37.7% by’inguzanyo zose zatanzwe yagiye mu rwego rw’amahoteli, inzu z’uburiro (restaurants), n’ubucuruzi. Naho, 32.0% by’inguzanyo zose zatanzwe mu 2015 yagiye mu bwubatsi.

Abaturage basabye amafaranga y’inguzanyo mu mabanki ntibayabone, ngo ni ahanini abadafite ubushobozi bwo kwishyura, kutagira ingwate cyangwa idahagije, igishoro gito, kunanirwa kuzuza ibisabwa n’amateka mabi mu byerekeranye n’inguzanyo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Imibare mutanga iba burigihe ivangavanze, kuburyo umuturage ntaho yahera ayigenzura ngo amenye neza niba idatekinitse. ubundi mubijyanye na Economie, Leta igomba kugaragaza izamuka ry’ubukungu hashingiwe kubipimo bifatika kandi byoroshye gusobanura. Mutubwire muti umubare w’inganda zubatswe n’uyu, uw’izizubakwa mumwaka uza nuyu, turateganya ko bizaha akazi abantu umubare uyu nuyu. Nayo iyo muvuga ngo ubukungu bwazamutseho 7%, ninko guta inyuma ya Huye, kuko 99,99% by’abaturage ntibumva ibyo muvuvuga. Murakoze.

    • @Gahima, urashaka se bakubwire iki kindi kirenze ibi? Dore uko The New Times yo ibivuga:

      1.Ubukungu bw’igihugu buzamanuka buve kuri 7.0% yari iteganijwe muri 2015 bugere kuri 6.3%
      2.Umusaruro w’ubuhinzi uzamanuka uve kuri 5.5% (y’umwaka ushize) ugere kuri 5.1%
      3.Umusaruro w’inganda uzamanuka uve ku 8.7% ugere kuri 6.2%
      4.Leta iteze icyizere gusa ku kuba umusaruro uvuye muri “SERVICE” ko utazahinduka ukaguma kuri 7.1%.

      (Igisekeje gusa ni uko The New Time yo, iri gabanuka iryita ko ari “growth”, sinzi niba umunyamakuru wabyanditse yivugiraga negative growth.

      Ibi rero iyo wongeyeho ibyanditse hejuru muri iyi nkuru ko:

      1. Ibyo twohereza hanze kuva na kera (traditional exports: ikawa, icyayi, amabuye, indabyo,…) igiciro cyabyo atari twe tukigena ahubwo kigenwa n’abo tubihaye;

      2. Inganda zo mu gihugu uruhare rwazo muri export ari 20.7% gusa;

      3. Ukongeraho ko ibyo dukora mu gihugu ibyinshi ari “non-tradable commodities”

      Niho ubona ko ubukungu bw’igihugu bwugarijwe muri 2016 niba nta gikozwe gishya. Naho ubundi rwose ntaho Rwangombwa aba yaguhishe ntukamurenganye.

      Gusa, n’ubwo iri gabanuka ry’ubukungu rizaba, ntibivuze ko abafite ubutunzi bwinshi bo bizabageraho (ntibazanumva ko hari icyabaye), icyo bivuze muri rusange ni uko icyinyuranyo gisanzwe kiri hagati y’abakire n’abakennye kizarushaho kwiyongera cyane. Nushaka kubireba kandi, uzanyarukire ku mihanda ya Kigali, muri ruhurura za hano mu Biryogo cg mu gishanga cya Nyabugogo uzahasanga mayibobo ziyongereye, nuzibura uzajye kwa Gacinya cg Iwawa uzasanga imibare yazamutse, uzajye kandi mu cyaro uzasanga abana barwaye indwara z’imirire mibi (wibuke ko tutakizita bwaki, kwashiorkor) bariyongereye, uzasanga kandi n’abaturage barwaye amavunja ntaho bagiye…!

  • Nubundi ubusanzwe byakugora kumva utarize ubukungu !! Ariko nubwo haba habaye presentation nkaziriya ariko baba bakoze nama report atandukanye kandi asobanutse rwose !! Nakugira inama yo kuzajya uyasoma nimba ufite atsiko yokumenya details

    • Kieke ntabwo abanyarwanda bose bize ubukungu akaba ariyo mpamvu ibyo byandiste hejuru byakagombye gusobanurwa neza kugirango abanyanrwanda bize na batarize babyumve neza. Wowe niba warize ubukungu ugasoma iriya article ntubone mo ikibazo ubwo wigiye ubusa. Uti gute? Biratanje kubona havuga kandi hakemezwa ko u Rwanda nta ruhare rufite mukuba igipimo cy’ubukungu cyan rwo kigabanuka. Ngo impamvu ni ubukungu bwo kw’isi gusa!!!!!!…..Ese wowe wize iby’ubukungu…ni za policies zingana gute zashyizweho i Rwanda zikomeje gutuma iterambere ritagera kubaturage bose bose? Ese ni amafaranga angane ate ajya mubintu bitaringombwa yakagombye gukora ibyo abaturage bakeneye noneho nyine ubukungu bukazamuka? Ese ko nta kazi kaboneka mugihe ngo ubukungu buri kuzamuka?….niba utibaza ibyo bibazo ugahitamo kumva ibyo aba politician bavuga ugakoma amashyi…uzasubize diplome yawe y’ubukungu aho bayiguhaye kuko ntacyo ikumariye.

  • Yewe nubwo ntize economie,ibi mbona bitumvikana. Uti kuki? 1/ ko dufite ikibazo cy’amashanyarazi gikomeye; harya ubukungu bwazatera imbere gute? 2/ubwo bukungu buterimbere nta electricity tugira? ariko se izo nganda zabaho zite nta electricity? nta mazi? IBIKORWA REMEZO NI IKIBAZO. Yewe ibi ntibisobanutse: ubwo bukungu bwiyongera,wajya hepfo ugasanga abantu bishwe n’inzara? AHARI WENDA BWIYONGERA KU BATURAGE BANGNA NA 2% BY’IGUHUGU naho si mu RWANDA hose. Nubwo ntize ubukungu,ibi bavuga sibyo,NI TEKINIKIE.COM…

Comments are closed.

en_USEnglish