Digiqole ad

U Rwanda rumaze gufata umwenda wa Miliyari 126 binyuze muri T-bonds

 U Rwanda rumaze gufata umwenda wa Miliyari 126 binyuze muri T-bonds

Imibare itangwa na Banki Nkuru y’igihugu (BNR) iragaragaza ko kuva mu mwaka wa 2008, Guverinoma y’u Rwanda yafashe inguzanyo zigera kuri Miliyari 126,757 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu kugurisha impapuro z’agaciro mpeshwamwenda.

Bwa mbere, tariki 17 Mutarama 2008, Leta yacuruje impapuro zifite agaciro ka Miliyari eshanu (Frw 5 000 000 000), icyo gihe ubusabe bw’abifuzaga kuyiguriza nabwo bwabaye bwinshi kuko bwari ku mafaranga 7 550 000 000, ariko Leta iza gufata ayo yari ikeneye.

Kuva kuri izo mpapuro zacurijwe muri Mutarama 2008, kugera kuza Miliyari 15 ziheruka gucurizwa tariki 25 Ugushyingo 2015, Guverinoma imaze gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda zifite agaciro ka Miliyari 128,500, ibona Miliyari  126,757, angana na 98.6% by’ayo yifuzaga.

Muri rusange, ubusabe bw’abifuje kuguriza Leta inshuro zose yashyize hanze impapuro kuko mu gihe yifuzaga Miliyari 128,500, agaciro k’ubusabe bw’abifuje kuyiguriza bwarazamutse bugera kuri Miliyari zisaga 215,631, agana na 167.8%.

Gusa, impamvu na none Leta itabonye amafaranga yashakaga 100% kandi bigaragara ko abifuje kuyiguriza ari benshi, ni uko impapuro yashyize ku isoko muri Mutarama 2008 n’izo muri Mata 2010 zitabonye abaguzi bageza ku magaranga Guverinoma yashakaga.

Tariki 31 Mutarama 2008, Leta yashakaga umwenda wa Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (frw 5 000 000 000 000) ariko ibona  4 257 000 000; Naho tariki 29 Mata 2010, yashyize ku isoko impapuro zifite agaciro k’amafaranga 2 500 000 000, iza kubona 1 500 000 000.

Mu mwenda wa Miliyari 126,757 Guverinoma yafashe, imaze kwishyuraho Miliyari 26,757, ayandi igenda iyishyura mu bihembwe nk’uko iba yarabyumvikanye n’abayigurije.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare Banki Nkuru y’igihugu (BNR) iracuruza izindi mpapuro z’imyaka itanu (5) zifite agaciro ka Miliyari 15.

Muri iriya mibare ntabwo harimo impapuro z’agaciro u Rwanda rwacuruje ku mugabane w’Uburayi zifite agaciro ka Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, angana na Miliyari 302 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hasi reba icyegeranyo rusange cy’impapuro z’agaciro mpeshwa mwenda zose Leta yacuruje imbere mu gihugu kuva mu mwaka wa 2008.

[pdf-embedder url=”http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2016/02/T-BONDS_market_summary_from_2008_to_November_2015.pdf”],

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ese ubundi uramutse utaguze bondi cyangwa udashyize mu gaciro hari screening kuri konti baza kukwirebera kugirango wibwirize.Ni kimwe namasoko ugomba gutanga icyacumi.Njyewe byambayeho.kandi nta fagitire batanga.

  • RSSB nikomeze yigurire izo mpapuro mpeshwamwenda maze abazigamira izabukuru bakomeze babyungukiremo. Nizere ko n’ubu itazangwa mu bagura.

  • Ngo RSSB ibyungukiremo? RSSB izabigura ayo inyehe se kandi na mitiweli yarabuze ayo yishyura amavuriro?

  • @Kamanzi ujye witondera imyandikire yawe ku bijyanye n’amafaranga. Niba kubyandika mu nyuguti uba utabisobanukiwe ujye ubigumisha mu mibare.

    Nawe se hari aho uvuga miliyari 126 ahandi ukivugira miliyoni 126 ubwo koko urumva umusomyi agumana iki usibye kubona ko umunyamakuru atari serius…

  • See the Facebook Help Center for more information. SECURITY WARNING: Please treat the URL above as you would your password and do not share it with anyone. Where such information?

Comments are closed.

en_USEnglish