Tags : AU

U Rwanda rutorewe kuzayobora AU muri 2018

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa 04 Nyakanga yemeje ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha wa 2018. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wabinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu […]Irambuye

Africa ikwiye kwerekana ko atari abantu bibagirwa ibyo bumvikanye gukora

Kuri iki cyumweru, mu biganiro byavugiwe mu nama ngishwanama ku mpinduka zikenewe mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame wabyitabiriye yavuze ko impinduka ziri kuba zigamije kugabanya ikiguzi cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) wakoraga, ndetse asaba Africa guhinyuza amahanga ayifata nk’abantu bibagirwa ibyo bumvikanyeho, ubundi bakicamo ibice. Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi […]Irambuye

Imvururu, amakimbirane, iterabwoba,…ntibiba muri Afurika gusa- Min. Mushikiwabo

*Avuga ko icyo Abanyafurika bagomba guhurizaho ari ukurwanya ibibazo bibugarije… Atangiza umwiherere  w’iminsi itatu w’ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika watangiye kubera I Kigali kuri uyu wa 03 Gicurasi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavaze ko muri Afurika atariho honyine harangwamo ibibazo bihungabanya umutekano w’abaturage. Muri uyu mwiherero wahuje […]Irambuye

Muri iki Cyumweru Maroc irongera yakirwe nk’umunyamuryango wa AU

*Haravugwa byinshi birimo kurota kw’intambara hagati ya Leta ya Maroc n’abayirwanya… Imyaka 33 yari ishize igihugu cya Maroc gifashe umwanzuro wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (Organisation de l’Union Africaine/AU) nyuma y’aho uyu muryango wakiriye Igihugu cya Sahara y’Iburengerazuba. Maroc iri no mu bihugu byashinze uyu muryango, iratangaza ko muri iki cyumweru yongera kwakirwa muri […]Irambuye

Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora. Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko […]Irambuye

Somalia: Ingabo za AMISOM zirashinjwa kwica abasivili 11

Ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia mu rwego rwo kugarura amahoro zirashinjwa kwica abasivili 11. Ku Cyumweru abasirikare bari mu gifaro binjira mu nzu bagonga umubyeyi n’abana be batanu mu gace kitwa Marka. Ku wa Gatandatu kandi ngo abasirikare ba AMISOM barashe muri bus yarimo abagenzi bicamo abagera kuri batandatu. Nubwo abaturage […]Irambuye

Abapolisi 280 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic

Kuri uyu wa gatanu, Abapolisi 280 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka. Abapolisi bagiye muri Central African Republic bari mu mitwe ibiri harimo umutwe ufasha abaturage no kubungabunga umutekano, abandi bashinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi b’igihugu n’abayobozi babo bajyanye. […]Irambuye

en_USEnglish