Digiqole ad

Imvururu, amakimbirane, iterabwoba,…ntibiba muri Afurika gusa- Min. Mushikiwabo

 Imvururu, amakimbirane, iterabwoba,…ntibiba muri Afurika gusa- Min. Mushikiwabo

Min Mushikiwabo avuga ko ibibazo byugarije Afurika biri ku yindi migabane

*Avuga ko icyo Abanyafurika bagomba guhurizaho ari ukurwanya ibibazo bibugarije…

Atangiza umwiherere  w’iminsi itatu w’ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika watangiye kubera I Kigali kuri uyu wa 03 Gicurasi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavaze ko muri Afurika atariho honyine harangwamo ibibazo bihungabanya umutekano w’abaturage.

Min Mushikiwabo avuga ko ibibazo byugarije Afurika biri ku yindi migabane
Min Mushikiwabo avuga ko ibibazo byugarije Afurika biri ku yindi migabane

Muri uyu mwiherero wahuje ibihugu 13, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko ibibazo by’intambarara, imvururu, amakimbirane n’Iterabwoba bikomeje kugariza umugabane w’Afurika ariko ko n’ahandi bihari.

Ati “Ndemeza ko Afurika atari cyo gice cyonyine cy’Isi kirangwamo amakimbirane, umutekano mucye, iterabwoba n’ibibazo byugarije Isi yose.”

Mushikiwabo yavuze ko n’ubwo ibi bibazo ari rusange ku batuye Isi ariko ko Abanyafurika bakwiye guhuriza hamwe mu kubishakira umuti urambye.

Ati “ Ahubwo reka twite ku bibazo byacu bwa mbere dushyize hamwe nk’umugabane.”

Ni kenshi abimukira b’Abanyafurika bakunze kurohama mu Nyanja bajya mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi aho bagenda bavuga ko bahunze ibibazo birimo inzara n’umutekano mucye byugarije umugabane wababyaye.

Minisitiri Mushikiwabo yasabye impuguke zitabiriye uyu mwiherero guharanira ko imyumvire yo kumva ko Afurika ari umugabane w’ibibazo yacika burundu.

Avuga ko ntacyabuza Abanyafurika kuzasohoka mu bibazo bikomeje kubugariza kuko hari byinshi bikuyemo birimo no kwigobotora ingohi ya ba gashakabuhake.

Min Mushikiwabo uvuga ko gushyira hamwe kw’Abanyafurika ari byo bizabafasha muri uru rugamba, yasabye izi mpuguke ko bagomba gutekereza imirongo yakwifashishwa mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kuzonga Abanyafurika.

Umuyobozi mukuru w’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Ambasaderi Smail Chergui yavuze ko muri uyu mwiherero bazarebera hamwe uburyo bunoze aka kanama kajya gashakirwa ingengo y’imari.

Kugeza ubu ngo ibihugu bigize uyu muryango bimaze gutanga 22% gusa yo gushyirwa muri aka kanama gashinzwe amahoro n’umutekano.

Ambasaderi Smail yashimye Leta y’u Rwanda ku bushake igaragaza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse ko ari na yo mpamvu uyu mwiherero wamanuye impuguke z’uyu muryango zikaza kungurana ibitekerezo I Kigali.

Ambasaderi Smail Chergui uyobora aka kanama avuga ko amafaranga yo gushyira mu kigega cy'aka kanama akiri macye
Ambasaderi Smail Chergui uyobora aka kanama avuga ko amafaranga yo gushyira mu kigega cy’aka kanama akiri macye
Impuguke ziturutse mu bihugu 13 zaje kwiga icyakorwa kugira ngo Afurika ibone amahoro
Impuguke ziturutse mu bihugu 13 zaje kwiga icyakorwa kugira ngo Afurika ibone amahoro

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ba gashakabuhake muhora muvuma kandi aribo babatunze njye biransetsa. Iyi myumvire ikunda kuba mu bihugu francophone kuko nibyo bikirambirije ku nkunga z’amahanga kurusha ibindi. Paternalisme rwose yarabahamije. Nawe se uravumira abazungu ku gahera kandi salle mwateraniyemo nibo bayibakodeshereje, hari igitambaro inyuma yanyu cyanditseho ngo iyi nama yatew’inkunga na USAID, UE, cyangwa ambassade runaka hanyuma ukavuga ngo Afrika igomba kwigira. Budget ya Union Africaine abazungu bakuyemo ayo batanga iriya nzu iri muri Ethiopia yarara ifunze uwo munsi. Kuvugish’ukuri muri politike ntibibaho ariko no kuvug’ubusa ntacyo byongera. Iyi mvugo nkunda kuyumvira kubakuru b’ibihugu iyo bagiy’iburayi ngo turimo gutsur’umubano w’ubufatanye kandi wareba ugasanga yagiye gusabiriza. Ntabwo dukennye ahubwo umutungo dufite ntituzi kuwukoresha neza. Turawiba iyo tubony’akanya ko kwicara ku ntebe y’ubutegetsi ubundi tugakiza n’abacu ba hafi nta kindi. Abazungu nabo ntibabura kubibafashamo kuko dutinya kubitsa umutungo twibye mu bihugu byacu iwacu ahubwo tuwuruhukiriza iburayi maze twapfa rugigana akaba arasakiwe. Nkizo miriyari za Pinoche, Mobutu, Sani Abatcha n’abandi bose ubusuwisi bwigaruriye kuberako ayo makonti atafunguwe ku mazina y’ibihugu ahubwo ari amazina y’abo bategetsi.
    Nitugabanye ubusambo ubundi buri faranga rikore icyo ryagenewe maze urebe ukuntu abazungu bazaza gushak’akazi iwacu natwe tukabirataho.

  • Ibibi Mushikiwabo avuga ko biba n’ahandi hose ku isi, natere n’intambwe yo kutubwira impamvu noneho abanyafrika ari bo biganje mu bahunga umugabane wabo bajya i Burayi na Amerika, ndetse no muri Aziya ubu benshi barajyayo. Yari yumva umutaliyani cyangwa umugereki cyangwa umufaransa urohama mu Nyanja aza muri Afrika? Yari yumva umunyamerika umirwa na Atlantic Ocean ashaka guhungira muri Afrika?

    • Masobona we, ndumva uri injiji bikabije,izo ngero utanze,ese urashaka kuvuga ko
      abazungu badahunga,ariko wavugako gusa uburyo bwo guhunga budasa, ariko nabo baraduhungiraho aho baba banyura hose, nabo bafite ibibazi bituma bahunga ibihungu byabo, ingero ninyinshi zirahari gusa ngira ntabyo waruzi?
      ninkuko wavuga ngo ubukoloni bwararangiye, ariko turemeranya ko nubu buhari,ariko bukorwa mubundi buryo intego ari yayindi!!!
      wavugako esclavage atayihari, niba uba mubihugu by´uburayi, mbese buriya bwato butwara abimukira,ntabwo ari amato y´amashirahamwe azwi kandi yumvako ariho ngo aramire uburenganzira bwa muntu!!sigaho rero ,ibyo Mushikiwabo avuga n´uko abizi,kandi abibamo.

      • Nibyo?
        Ngaho tanga ingero z’abazungu bahungira muri Africa…

Comments are closed.

en_USEnglish