Digiqole ad

Somalia: Ingabo za AMISOM zirashinjwa kwica abasivili 11

 Somalia: Ingabo za AMISOM zirashinjwa kwica abasivili 11

Umwe mu ngabo za AU muri Somalia

Ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia mu rwego rwo kugarura amahoro zirashinjwa kwica abasivili 11. Ku Cyumweru abasirikare bari mu gifaro binjira mu nzu bagonga umubyeyi n’abana be batanu mu gace kitwa Marka.

Umwe mu ngabo za AU muri Somalia

Ku wa Gatandatu kandi ngo abasirikare ba AMISOM barashe muri bus yarimo abagenzi bicamo abagera kuri batandatu.

Nubwo abaturage bamwe bavuga ko hapfuye abaturage batanu, umuyobozi w’aka gace, Hassan Omar Moalin yabwiye BBC ko hapfuye abaturage batandatu bishwe n’igifaru.

Abo basirikare ngo bakoze ibyo nyuma y’uko haturitse igisasu cyari cyatezwe imwe mu modoka za AU ariko Imana ikinga akaboko.

Izi ngabo zivugwaho kandi kuba ngo zararashe imodoka itwara abagenzi yagendaga mu gace ka Qoryooley ahitwa Shabelle.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa AMISOM buri gukurikirana ibi birego ngo burebe niba ababikoze bafatwa bagahanwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish