Digiqole ad

Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

 Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko azava ku butegetsi.

Mu ibaruwa ba Ambasaderi banditse bose buhiriyeho, barimo uhagarariye Gambia i Beijing, London, New York, Moscow na Brussels, basabye Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi.

Mu nyandiko BBC yabonye bandi ngo ”

“Turagusaba dukomeje ko wakwemera gushaka kw’abaturage ba Gambia, ugafasha mu ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu mahoro kuri Perezida watowe, Adama Barrow.”

Ba Ambasaderi bakoresheje imvugo yoroheje, basaba Perezida Jammeh kwisubiraho akongera kwemera ibyavuye mu matora nk’uko bigitangazwa yabyemeye.

“Ijambo ryawe, no kwemera kwawe byanyujijwe kuri televiziyo wemera ibyavuye mu matora ko umukandida w’abatavuga rumwe na Leta yatsinze amatora, byakiriwe neza kandi byishimirwa n’abatuye Isi.

Kubera ko washimiye Adama Barrow ko yatsinze, kandi ukamuha icyizere ko uzamuba hafi, ni igihamya ko ushyigikiye ko Gambia yatera intambwe igana mu iterambere binyuze mu mahoro, no guhererekanya ubutegetsi bikurikije itegeko.”

Ba Ambasaderi bandikiye Perezida bamusaba kuva ku butegetsi mu gihe, ba Perezida bo mu bihugu bine bya Africa y’Iburengerazuba harimo uwa Ghana, uwa Nigeria, uwa Liberia, bananiwe kumvisha Yahya Jammeh ko yarekura ubutegetsi.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish