Digiqole ad

Somalia: Al-Shabaab yigambye kwica abasirikare benshi ba Leta mu gace ka Puntland

 Somalia: Al-Shabaab yigambye kwica abasirikare benshi ba Leta mu gace ka Puntland

Al-Shabaab yigambye ko yishe abasirikare 61 ba Leta ya Somalia

Inyeshyamba za al-Shabaab zikorera muri Somalia zigambye kwica abasirikare 61 mu gitero zagabye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Bosaso, mu gace ka Puntland.

Al-Shabaab yigambye ko yishe abasirikare 61 ba Leta ya Somalia

Umunyamakuru wa BBC, Mohammud Ali yagiye gutara inkuru kuri iki gitero al-Shabab yagabye ikaba yigamba kwica abasirikare ba Leta 61.

Mohammud Ali avuga ko iki gitero cyagabwe mu gitondo cya kare hafi y’imisozi yitwa Galgala ahafatwa nk’ibirindiro bya al-Shabaab mu gace gafite ubwigenge bucagase ka Puntland.

Nta nzego z’ubuyobozi zizewe ziremeza uyu mubare w’abapfuye, ariko Minisitiri w’Umutekano muri kariya gace, Abdiaziz Hirsi yemeje iby’iki gitero ariko ahakana imibare itangwa na al-Shabaab.

Yavuze ko ubuyobozi bugikora iperereza ku byabaye kandi ko haza gutangwa itangazo ririmo amakuru yose.

Ku bw’umunyamakuru Mohammud ngo agace ka Puntland kigeze kwibasirwa n’ibitero bya al-Shabaab ariko icyabaye uyu munsi ngo nicyo kibi kurusha ibindi byabaye mu myaka ishize.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish