Digiqole ad

Muhadjiri ashobora kujya muri APR FC adakiniye AS Kigali iherutse kumugura

 Muhadjiri ashobora kujya muri APR FC adakiniye AS Kigali iherutse kumugura

Joseph Nshimiye na Muhadjiri Hakizimana nyuma yo gusinya amasezerano mu mpera z’icyumweru gishize

APR FC irashaka cyane abakinnyi babiri ba AS Kigali, barimo na Muhadjiri Hakizimana AS Kigali yaguze avuye muri Mukura VS.

Joseph Nshimiye na Muhadjiri Hakizimana nyuma yo gusinya amasezerano mu mpera z'icyumweru gishize
Joseph Nshimiye na Muhadjiri Hakizimana nyuma yo gusinya amasezerano mu mpera z’icyumweru gishize

Uyu mwaka w’imikino wahiriye cyane umukinnyi wo hagati usatira, Muhadjiri Hakizimana. w’imyaka wa 21 wakiniraga Mukura VS, yarangije shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi kurusha abandi (16).

Mu minsi ya nyuma ya shampiyona uyu musore yatangiye gushakishwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon sports, APR FC na AS Kigali.

Muhadjiri yahisemo AS Kigali, anayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, kuri miliyoni eshanu (5) za ‘recruitement’, byatangajwe ku cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016.

Nyuma y’iminsi ine gusa uyu musore asiyinye AS Kigali, ashobora kuyivamo atayikiniye nk’uko Umuseke wabitangaijwe na Team Manager wayo, Joseph Nshimiye

“Nta byinshi byo gutangaza kuri iyi gahunda kuko ni nshya, gusa APR FC yamaze kutwegera itubwira ko hari abakinnyi bacu ishaka. Muri abo harimo na Muhadjiri,birumvikana ko hari ibyo tugomba kubasaba kuko Muhadjiri ni umukinnyi wacu, utaradukinira na rimwe. Ibiganiro n’amakipe yombi bizarangira mu mpera z’iki cyumweru, ikizabivamo muzakimenyeshwa.”- Joseph Nshimiye.

Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko APR FC yifuza ko Muhadjiri yazana na rutahizamu Onesme Twizerimana, watsinze ibitego 12 muri shampiyona y’umwaka ushize.

APR FC nigura aba bakinnyi bazaba basanga abandi APR FC yamaze gusinyisha aribo; Innocent Habyarimana na Imran Nshimiyimana bavuye muri Police FC, Aimable Nsabimana na Blaise Itangishaka bavuye muri Marine FC na Emmanuel Imanishimwe wavuye muri Rayon sports nubwo we hakirimo ibibazo kuko yasinyiye n’andi makipe mbere.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • baca umugani mu kinyarwanda ngo akaruta akandi karakamira. umukinnyi nk’uyu wigaragaje agomba gukinira equipe ifite imbaraga z’ umufuka. ubyanga biramureba.

  • Ndagukunda APR FC ureke abirirwa bavugaguzwa ibigambo bitampaye agaciro !!

  • APR nayo ni igifi kinini, kigomba kumira udufi dutoya aritwo dukipe tutagira amafaranga. Iyi team mbona ariyo ituma football yo mu Rwanda idatera imbere kuko agakinnyi kose kiyerekanye ihita ikagura byarimba ikagashyira kuri bench aho kugirango gakomeze gukinira mukeba!!! Ngiyo ni APR alias home stars, imwe itajya iterana intambwe amakipe yo mu bindi bihugu.

  • Yewe iyi niba ariyo football APR ifitiye abanyarwanda, menya ari gutabaza HE, nawe se uwayibaza abana b’igihugu bose ifata icyo yabakoresheje yavuga iki!! Nihajyeho se basi APR A and B kuko nabaza aba bakinnyi irunda ni abo gukoresha iki? Abose yari fite ko bananiwe gukina, ngo barabahinduranya!! Mana weee!! Aba basore mufite sibo bagiye muri WCup U17, abo bajyanyeyo ubu ntibakinamu makipe akomeye i Burayi sibo barimo batwara ibikombe bikomeye!!! Nyamara abacu mpora mbumvamu mageragezwa atarangira!!! Banyakubahwa gukinisha abana bacu tyrabyishimiye ariko kubabika ku gatebe k’abasimbura ngo ni uko bahembwa menshi ntacyo birimo bimaria ruhago nyarwanda. KAndi mwibuke ko ayo mafarang ani imisoro y’igihugu mwangiza. Ariko ubundi ni gute ikipe zimwe zihabwa budget n’igihugu izindi zikishakamo ubushobozi ubundi bigahurira mu irushanwa rimwe? Ubundi se ni gute igihugu kigenera amakipe ingengo y’imari cyarangiza kikanayiha ikipe y’igihugu? Njye wenda ni ubumenyi buke nifitiye ariko inzego zibishinzwe zakwiye kubisobanura!!! Rwose kubwanjye ntitwakwiye kugira ikipe y’ingabo z’igihugu ngo hiyongereho ni igipolisi ejo hazaza niya RRA, hakurikireho iya ministeri runaka, hanyuma hajyeho iz’uturere, havuyeho intara, ese ubundi abwo hari ihangana ririmo? Niba APR yakinnye na Marine, Sunrise na Bugesera, Kiyovu na AS Kigali, Ubwo amajyepfo nayo azashyiraho indi ubundi ihangane na Rayon na Mukura na Muhanga!!! Ariko kuki MInister wa sport atakemura ibibazo nkibi!! Harya ngo leta ntiyivanga mubya FIFA, ubu se koko nabyo tubishyire muri aka gatebo? Ubu ntabwo ari ikibazo cyo kubona ikipe itagira abafana!! Ese ubndi iyo equipe imaze iki? Ibereyeho nde? NIba ikipe y’umujyi abawutuye batayiyumvamo ibereyeho nde? Hari n’umuyobozi numvise ubwo atayishigikiye, wenda nari kuvugako aribo ibereyeho!! Niniguye ariko ni akababaro!! Reka tuzirebere izi ibwotamasimbi ni uko nabo mbona ruswa yahashinze imizi, ariko nibura batwereka umupira uryoshye. Gusa Nyakubahwa ubwo azabona kanya azashyire ivugurua rihamye mu mukino, kuko inkunga ye yarayiatnze ariko sinzi niba yarakoreshejwe uko yayitanze. Ibi ni ibitekerezo byanjye ubibona ukundi nawe yamfasha kumva cg gusobanukirwa……

Comments are closed.

en_USEnglish