Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 8, Iranzi yasezeye APR, ku mukino wa nyuma abona ikarita ITUKURA

 Nyuma y’imyaka 8, Iranzi yasezeye APR, ku mukino wa nyuma abona ikarita ITUKURA

*Nta mwaka atatwaraga igikombe
*Inshuti ye ikomeye muri APR ni Ntamuhanga

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yasezeye ikipe ye APR FC yatwayemo ibikombe 13 mu myaka umunani yari ayimazemo.

Iranzi Jean Claude agiye gusiga inshuti babanye mu myaka umunai ishize
Iranzi Jean Claude agiye gusiga inshuti babanye mu myaka umunai ishize

Kuri iki cyumweru ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya  shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, Iranzi Jean Claude yakinaga umukino wa nyuma muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu musore w’imyaka 26, yageze muri APR FC muri 2008 avuye muri Kiyovu sports.  Mu myaka ayimazemo nta mwaka atatwayemo igikombe.

Yayihesheje ibikombe 13, birimo birindwi bya shampiyona, harimo n’icy’uyu mwaka (2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015,2016).

Harimo ibikombe by’Amahoro bitanu (2008, 2010, 2011, 2012, 2014), n’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2010.

Nyuma y’umukino batsinzwe na AS Kigali 2-0, bya Twizerimana Onesme na Sugira Ernest, Iranzi akanabona ikarita itukura, yabwiye Umuseke ko ashimira abayobozi, abakinnyi bakinanye muri iyi myaka muri APR FC, n’abakunzi bayo bamubaye inyuma.

“Ni imyaka ntavuga ko ari myinshi kuko APR FC ni ikipe nkunda, sinifuzaga kuyisohokamo. Ariko sinanavuga ko ari mike kuko nahungukiye inshuti nyinshi cyane. Ariko nk’uko nakomeje kubivuga, harageze ngo nsohoke, nkomeze kuzamura urwego rwanjye.”

Tumubajije umukinnyi bakinanye w’inshuti ye magara, uwo atazibagirwa mu bihe bye muri APR FC yavuze ati: “Muri iyi myaka nakinanye n’abakinnyi benshi ntazibagirwa. Uhereye kuri ba Mbuyu na Kabange (Kabange Twitte), nyakwigendera Mafisango Patrick, na ba Haruna na Migi, abo twakinanaga ubu bose ni inshuti zanjye, ariko reka mvuge Tity (Ntamuhanga Tumaine, Ni inshuti yanjye cyane muri iyi myaka yose.”

Avuga kuri uyu mwaka wa shampiyona, Iranzi yagize ati: “Wari umwaka ugoye. Twabonye amakipe yose akomeye, kandi yiteguye guhangana. Gusa nishimiye ko umwaka wo gusezera APR, tuwutwaye mo igikombe.”

Umwaka utaha w’imikino, biteganyijwe ko Iranzi Jean Claude azawukina muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia.

Iranzi Jean Claude arwanira umupira na Ntwali Evode mu mukino APR yatsinzwe na AS Kigali 2-0
Iranzi Jean Claude arwanira umupira na Ntwali Evode mu mukino APR yatsinzwe na AS Kigali 2-0
Iranzi Jean Claude asezera APR FC (Bishira Latifu wa AS Kigai agerageza kumwaka umupira)
Iranzi Jean Claude asezera APR FC (Bishira Latifu wa AS Kigai agerageza kumwaka umupira)
Ku mukino wa nyuma wo gusezera muri AP FC yahawe umutuku
Ku mukino wa nyuma wo gusezera muri AP FC yahawe umutuku
Gen.James Kabarebe aha igikombe Ngabo Albert
Gen.James Kabarebe aha igikombe Ngabo Albert
Byari ibyishimo ku basore ba APR FC
Byari ibyishimo ku basore ba APR FC
Iranzi yasezeye kuri bagenzi be batwara iki gikombe cya shampionat
Iranzi yasezeye kuri bagenzi be batwara iki gikombe cya shampionat

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • APR ku ruhande rw’abafana twisubireho kabisa uzi ko tutajya twishimira ibyagezweho. Mu gihe Gasenyi batwika umujyi. kabisa twisubireho

    • Hari ibintu bitagereranywa: Ntushobora kugereranya Rayon na APR ushingiye ku bafana ntaho bihuriye kuko abafana ba Rayon ibari mu maraso naho APR hari n’abayikunda cyangwa bakayikundishwa ariko batayifana. Ikindi impamvu Gasenyi itwika umujyi ni uko ibyo igeraho ibigeraho yabiruhiye. Mu gifaranga baravunga ngo” Vaincre sans peril, on triomphe sans gloire” mu giswahili nabo bakavuga ngo “Mchumia juani hulia kivulini” impamvu rero APR batishima cyane ni uko irangwa n’amanyanga gusa, abafana bayo nabo bakaba babizi ko hatabayeho amanyanga ntaho bagera kuko no mu kibuga nta mukino mwiza.Rayon niyo yatsindwa iba yagaragaje umupira usukuye. Ngiyo rero impamvu APR mudashobora gutwika umujyi nk’uko mubyifuza.

  • murabahe??? mwihangane namwe ntimwiyizera

  • Hahahah Ubundi se mugira abafana, ko nabongabo babajya inyuma arabo mwishyura kubera amakipe yabo bakunda yasubiyinyuma ,,,Ntabafana mugira mujye mubyemera….

Comments are closed.

en_USEnglish