Digiqole ad

Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports, APR, Espoir na AS Kigali zageze muri ½

 Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports, APR, Espoir na AS Kigali zageze muri ½

Imikino ya ¼ yo guhatanira igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa gatandatu yasize Rayon Sports FC, APR FC, Espoir FC na AS Kigali zigeze muri ½.

11 Ba Gicumbi FC babanje mo
11 Ba Gicumbi FC babanje mo

APR FC  yasezereye Kiyovu Sports iyitsinze 1-0, igitego cya Sibomana Patrick cyabonetse ku munota wa 89, impande zombi zatangiye kwitegura ko zigiye muri Penalite.

AS Kigali yo yasezereye Amagaju iyatsinze ibitego 2-0, hanyuma Espoir FC y’i Rusizi isezerera AS Muhanga iyitsinze 3-0.

Umukino wabaye nyuma y’indi yose, ni uwahuje Rayon Sports na Gicumbi FC warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4-1. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Ismaila Diarra na Manzi Thierry byabonetse mu gice cya mbere, n’ibya Kasirye Davis na Manishimwe Djabel byabonetse mu gice cya kabiri.

Mu cyumweru gitaha, kuwa kabiri tariki 28 Kamena, nibwo hazaba imikino ibanza ya ½, Espoir FC i Rusizi izakira APR FC (Rusizi, 15h30); Naho  AS Kigali yakire Rayon Sports (Stade ya Kigali i Nyamirambo, 15h30).

11 Ba Rayon sports babanje mo
11 Ba Rayon sports babanjemo
Dominique watsindiye Gicumbi arwanira umupira na Tubane James
Dominique watsindiye Gicumbi arwanira umupira na Tubane James
Manishimwe Djabel atera ishoti ryavuye mo igitego cya kane
Manishimwe Djabel atera ishoti ryavuye mo igitego cya kane
Myugariro Manzi Thierry agerageza gucenga Senyange Yvan
Myugariro Manzi Thierry agerageza gucenga Senyange Yvan
Ku mupira yahawe na Cedrick Abbas Byamungu (ufite umupira), Gicumbi yatsindiwe impozamarira na Antoine Dominique
Ku mupira yahawe na Cedrick Abbas Byamungu (ufite umupira), Gicumbi yatsindiwe impozamarira na Antoine Dominique
Davis Kasirye mbere yo gutera ishoti ryavuye mo igitego cya gatatu
Davis Kasirye mbere yo gutera ishoti ryavuye mo igitego cya gatatu
Davis Kasirye arwanira umupira na kapiteni wa Gicumbi, Rucogoza Aimable Mambo
Davis Kasirye arwanira umupira na kapiteni wa Gicumbi, Rucogoza Aimable Mambo
Bishimira igitego cya gatatu cya Davis Kasirye
Bishimira igitego cya gatatu cya Davis Kasirye
Mugenzi Cedrick bita Ramires yakinaga na Gicumbi FC yavuye mo
Mugenzi Cedrick bita Ramires yakinaga na Gicumbi FC yavuye mo
Savio Nshuti Dominique uri mu bihe byiza yatanze umupira wavuye mo igitego cya Manzi Thierry
Savio Nshuti Dominique uri mu bihe byiza yatanze umupira wavuye mo igitego cya Manzi Thierry
Ibigango n'umuvuduko bya Ismaila Diarra byagoye ba myugariro ba Gicumbi
Ibigango n’umuvuduko bya Ismaila Diarra byagoye ba myugariro ba Gicumbi
Myugariro Manzi Thierry yatsinze igitego cya munani muri uyu mwaka w'imikino
Myugariro Manzi Thierry yatsinze igitego cya munani muri uyu mwaka w’imikino

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • RAYON NICYAYO KABISA IGIKONA NONEHO CYIRAGATOYE KUMUKINO WANYUMA

  • ba rayon ntimukabyine mbere yumuziki

Comments are closed.

en_USEnglish