Digiqole ad

Nizar Khanfir watozaga APR FC yasezeye

 Nizar Khanfir watozaga APR FC yasezeye

Nizar Khanfir wari umutoza wa APR FC yasezeye

Umunya-Tunisia watozaga APR FC, yamaze gusezera abakinnyi n’abakozi bakoranaga, nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona 2015-16, no gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports.

Nizar Khanfir wari umutoza wa APR FC yasezeye
Nizar Khanfir wari umutoza wa APR FC yasezeye

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona idakinnye, kuko Rayon Sports iyikurikiye yatsinzwe na Muhanga FC 1-0, byemeza ko imikino itatu isigaje itakuramo amanota 10 irushwa na APR FC.

APR FC yamenye inkuru yo gutsindwa kwa Rayon iri mu myitozo kuri Stade ya Kicukiro.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakinnyi ba APR FC, Nizar Khanfir yahise ahamagara abamwungirije, Rubona Emmanuel, Mugabo Alexis, Bizimana Didier na Wilson Byusa uzwi nka Rudifu, bashyira abakinnyi hamwe, avuga ijambo ryo kubashimira uko babanye, anabasezeraho.

Umuseke wagerageje kubaza umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade niba uyu mutoza atazatoza umukino usoza Shampiyona, adusubiza ko na we yabyumvise, ariko nta baruwa isezera ku kazi uyu munya-Tunisia yahaye ubuyobozi.

Nizar Khanfir w’imyaka 56, yageze muri APR FC tariki 7 Werurwe 2016. Umukino wa mbere yatoje yahise asezererwa na Yanga Africans muri CAF Champions League.

Nubwo yahesheje igikombe cya Shampiyona iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, ntiyishimiwe cyane n’abafana kuko yatsizwe na mukeba Rayon Sports inshuro ebyiri, harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Kalisa Adolphe Camarade avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butaramenya ibyo gusezera kwa Nizar Khanfir
Kalisa Adolphe Camarade avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butaramenya ibyo gusezera kwa Nizar Khanfir
Nyuma yo gusezera kwa Nizar Khanfir, Rubona Emmanuel wari umutoza wungirije, niwe ushobora kuzatoza umunsi wa nyuma wa shampiyona
Nyuma yo gusezera kwa Nizar Khanfir, Rubona Emmanuel wari umutoza wungirije, niwe ushobora kuzatoza umunsi wa nyuma wa shampiyona

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Natumuke nangaga ikimenyane agira

  • IMANA ISHIMWE AREBYEKURE NUBUNDI TWARI KUZAMWIYIRUKANIRA YADUTEJE ABAKEBA INSHURO EBYIRI ZOSE GD BYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE KAFIRI

  • Rayon sports iramwirukanye da ! Kndi siwe mutoza wa mbere wa apr yirukanye kubera ibitego 4!

  • Asize agahigo kabi ko gutsindwa na Mukeba Rayon Sports imikino ibiri ikurikirana nta wundi byabayeho, niwe kandi utsinzwe na Rayon kuri final ya Peace Cup, abaye Umutoza wa APR udatsinze igitego na kimwe Rayon!!!

Comments are closed.

en_USEnglish